RFL
Kigali

Miss Tumukunde w’uburanga bwakangaranyije Uganda yavuze ko afite inkomoko mu Rwanda

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:23/03/2023 21:07
0


Miss Hannah Karema Tumukunde, umaze iminsi micye yegukanye ikamba rya Miss Uganda 2023, yahishuye ko umubyeyi we umwe ari umunyarwanda.



Miss Uganda 2023, yihariye itangazamakuru ryo mu Karere kubera uburanga bwe bwashimwe na benshi mu baturage ba Uganda n'abandi bo mu bihugu binyuranye.

Benshi bibajije ku bwiza bwe budashidikanwaho dore ko n'abazobereye amarushanwa y'ubwiza bahamije ko ari mwiza rwose, akaba ari we uhiga abandi bose muri ibi bihe. 

Si abo gusa bamushimye ahubwo na benshi mu banyamakuru b'imyidagaduro i Kampala baremeye. Winnie Succes wa Urban Tv yavuze ko ari ubwa mbere Uganda itoye umukobwa mwiza nka Miss Uganda.

Nyuma y'uko Tumukunde yambitswe ikamba, hazamutse ikibazo cy'inkomoko ye, bamwe bavuga ko atari Umunya- Uganda dore ko n'amazina ye yifitemo ikinyarwanda nk'irya Tumukunde ryo ni irinyarwanda bifatika.

Uyu mukobwa uri mu myaka 25, yatangaje ko nyina umubyara ari umunyarwandakazi. Yagize ati: ”Navukiye muri Uganda, ni naho nakuriye ariko Mama ni Umunyarwandakazi, Papa akaba Umunyankole.”

Ibyo yatangaje bihura n'ibyo bamwe bamuvuzeho ko yaba ari umunyarwandakazi na cyane ko bikuzwe kuvugwa cyane ko abanyarwandakazi baza mu b’imbere mu buranga muri Afrika.

Miss Tumukunde yambaye ikamba rya Miss Uganda kuwa 18 Werurwe 2023 mu birori byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye. Iri rushanwa ryari rimaze imyaka 3 ritaba kubera icyorezo cya COVID-19.

Byitezwe ko Miss Tumukunde ari we uzahagarariza Uganda mu maruhanwa y’ubwiza ya Miss World ategerejwe kubera mu Bwami bw’Abarabu mu mujyi rurangiranwa mu bucuruzi wa Dubai.

Miss Tumukunde yavuze ko avuka kuri nyina w'umunyarwandakaziUbwiza bwe bukomeje gukangaranya Uganda n'Akarere muri rusangeAri muri ba Nyampinga bacye bambitswe ikamba benshi bagatangaza ko yari arikwiriye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND