RFL
Kigali

Abanyarwanda baba mu Bufaransa bateguye iserukiramuco Nyafurika

Yanditswe na: Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye
Taliki:23/03/2023 22:32
0


Abanyarwanda baba mu Bufaransa bateguye iserukiramuco Nyafurika, rizahuriramo abahanzi, abanyempano, abacuruzi n’abandi bose b’abanyafurika babarizwa ku mugabane w’u Burayi n’inshuti za Afurika.



Iri serukiramuco rimaze imyaka ine rikaba rigiye kuba ku nshuro ya 5, rizaba iminsi ibiri kuwa Gatanu no kuwa Gatandatu tariki 19 na 20 Gicurasi, 2023.

Mu kiganiro na Nshimiyimana Glesard Paggar, Umuyobozi wa A. T. Events ibarizwa mu Bufaransa ari nayo iri gutegura iri serukiramuco, yadutangarije ko bariteguye kugira ngo bakomeze gusigasira umuco.

Aganira na InyaRwanda, Paggar yagize ati: “Muri make, Africa Fest twayiteguye kugira dukomeze dusigasire umuco wacu nk’abanyafrika, tumurika ubukorikori, ubugeni n’ubuhanzi bwacu inaha i Burayi”.

Nshimiyimana Glesard Paggar, Umuyobozi wa A. T. Events itegura Africa Fest

Yongeraho ko kubera ubwiza bw’ibiba birimo, n’abazungu baryitabira. Ati: “Umwihariko dufite ni uko ihuriramo n’abanyafrika batandukanye bafite inkomoko mu bihugu bitandukanye, ariko ukanasangamo n’abazungu bakunda Afrika banakora imideri, ndetse bakanakora n’ubugeni bugaragaza urukundo bakunda Afrika”.

“Africa Fest hazamo abantu b’ingeri zose, abanyafrika birumvikana nibo benshi ariko hazamo n’abazungu baje kumurika ibyo bakora, ariko byose bifite aho bihurira n'Afrika”.

Ni iserukiramuco riba rigizwe n’imyambaro, ubugeni, imbyino, indirimbo n’ibindi bifite aho bihuriye na Afurika. Yabivuzeho agira ati: “Ibizaba birimo byose ni byinshi, twavuga nk'imyambaro, inkweto z’abamasayi, amaherena akozwe muri za wax, ibikapu, amavuta n’ibinyobwa bikozwe mu bimera, ibishushanyo, imitako nyarwanda n’imitako nyafrika muri rusange. Hakazaba harimo imideri, n’umuziki birumvikana n’ibindi byinshi”.


Iserukiramuco Africa Fest rihuza abanyafurika rikanerekanirwamo ibigaragaza Umuco wa Afurika, ritegurwa n’abanyarwanda 


Iri serukiramuco ryatangiye mu mwaka wa 2018, gusa mu mwaka wa “2020 ntabwo yabaye kubera icyorezo cya Covid-19 cyari cyahagaritse ubuzima”.

Intego y’ibanze y’iri serukiramuco kwari uguhuza abanyafurika. Ati: “Intego ya mbere twari dufite yari ivuga ko nk’abanyafrika dutuye mu Bufaransa twagira aho duhura tukungurana ibitekerezo ari nako tunagira n’aho dushobora kumurikira ibikorwa byacu, ikindi tukanazamura impano twifitemo zaba mu muziki, ubugeni n’ibindi. Byose turagenda tubigeraho, ariko haracyari byinshi byo gukora. Twifuza ko umwaka umwe Africa Fest izajya ibera inaha muri Europe umwaka ukurikiyeho ikabera muri Afrika.”

 

Paggar ari kumwe n’umufaransa Stomy Bugsy, umuhanzi w’umuraperi akaba n’umukinnyi w’amafilime

Uhereye ibumoso ni Pascal RWEMA umuhuzabikorwa w’iri serukiramuco Africa Fest, ari kumwe na Paggar Glesard Nshimiyimana waritangije
 Paggar hano ari kumwe na Sindanu KASONGO, ushinzwe porogaramu muri BET, televiziyo y’abanyamerika bafite inkomoko ku mugabane wa Afurika

Aha Paggar ari kumwe n’ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza Marketing muri NOFI (Noir et Fier). Ni société iharanira ukwishyira ukizana kw'abirabura muri France
Haba hari imitako, imyambaro n’ubugeni bwo muri Afurika

Abazungu bakunda imyambaro n’imitako y’abanyafurika baza kwihera ijisho, abandi nabo bagakora ibifitanye isano na Afurika

Ibiranga Afurika biba bihari ku bwinshi

Igisabo, inkongoro, igicuma, uduseke, imitako ni bimwe mu biranga Umuco nyarwanda bimurikwa muri iri serukiramuco


Amavuta n’ibindi birango by’ubwiza biba byarakozwe n’abanyafurika nabyo biramurikwa 

Ni iserukiramuco ryitabirwa n’abanyafurika baba i Burayi ku bwinshi 

Haba harimo ibintu by’ingeri zose byerekana Umuco nyafurika 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND