RFL
Kigali

Diane na Gisele biyeguriye Imana bakiri bato bavuze ibanga ribafasha kwirinda ibishuko by'isi

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:23/03/2023 21:48
0


Abahanzi bafatanya kuririmba Diane na Gisele, biyeguriye Imana bakiri bato, kandi bakayihimbaza mu majwi yabo meza, ndetse ubwiza bwabo bukundwa na benshi, ntibubabera inzitizi yo gukora umurimo w’Imana badategwa.



Abahanzi Iradukunda Diane na Niyibikora Gisele bazwi nka Diane na Gisele, babarizwa mu Itorero rya ADEPR Rukari, Parouse ya Nyanza, bafite impano idasanzwe yo kuririmba ndetse benshi bavuga ko ari beza imbere n'inyuma

Abaririmbyi b’abavandimwe bamenyekanye nka Diane na Gisele, bashimishwa no kuba bari mu murongo w’Imana ndetse akarusho bakanezezwa no kuba ubuzima bwabo bushingiye ku guhimbaza Imana.

Aba bakobwa beza bamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka “Hari umunezero”, “Urakomeye” n’izindi.

Ubwo basubizaga ikibazo kibaza impamvu bahisemo gukorera Imana, basubijeko babonye hanze ari habi, kandi ko udakorera Imana aba akorera ubusa.

Aba bana bavukiye mu muryango usenga, ndetse bagira amahirwe yo gukomeza kuba mu bikari by’Uwiteka. Nk'uko babigarukaho, bavuga ko gukorera Imana nta gihombo kirimo.

Batangarije InyaRwanda impamvu bambara bikwije, aho kwambara ubusa nk’urubyiruko rwo muri iyi minsi.

Bavuga ko nubwo ari uburenganzira kuba umuntu yakwambara ibyo ashaka cyangwa akihindura uko yifuza, ariko guta umuco nyaRwanda atari byiza, kandi ko bagumana ibyo bahawe n’Imana.

Bagize bati “Buri wese akora ikimunejeje ku mutima we, gusa icyiza ni uko bagumana ubwiza Imana yabahaye, gusa nanone ni uburenganzira bwabo kwihindanya nubwo bibabaza Imana”.


Ni beza ariko ubwiza bwabo ntibubarangaza ngo bakore ibyangwa n'amaso y'Imana

Kubera gusa kw’aba bana, bamwe barabitiranya ndetse hari n'abavuga ko bavuga kimwe. 

Diane na Gisele bavuga ko mu bintu bibanezeza bafite, harimo kuba bafite impano yo kuririmba kandi bakaririmbira Uhoraho.

Umuziki wabo ugenda gahoro kubera gufatanya ubuhanzi n’amasomo, gusa bavuga ko umunsi amasomo yagiye ku ruhande, bazakora umuziki bisanzuye. Gusa ntibivuze ko bicaye bataririmba kuko kuririmba ari nk'ubuzima kuri bo.

Aba baramyi bashimira umuryango wabo ubaba hafi mu buhanzi bwabo, abizera b’Itorero rya ADEPR, ndetse n’inshuti zibashyigikira mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Aba bahanzi Gisele na Diane, bagira inama urubyiruko ngo birinde kujya mu ngeso Imana yanga, ahubwo biyegurire Imana kuko ntawayisanze ngo yange kumwakira no kumugirirra neza.

Ubwo bashimiraga benshi bababa hafi, bashimiye itangazamakuru rikomeza kubashyigikira mu bujyanama no kwamamaza ibikorwa byabo.

Bashimira kandi ababyeyi badahwema kubaha inama z'ubuzima no gushyigikira umuziki wabo umunsi ku munsi.


Bavukiye mu muryango usenga ndetse na n'ubu baracyafatanya n'ababyeyi gusenga nk'umuryango ushyize hamwe


Diane avuga ko nubwo abantu babitiranya ariko badasa cyane


  Gisele ashimira urungano rubakunda rukabashyigikira


Diane yatangarije InyaRwanda ko bataragera igihe cyo kugaragaza abakunzi babo kandi bahugiye mu masomo no mu buhanzi


Gisele nawe ashimishwa no kuba yaravukiye mu muryango uzi Imana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND