Kigali

Uruhisho rw'igiterane Refresh Women 2023 kimaze komora abagore batari bacye - VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/03/2023 23:18
0


Igiterane Refresh Women cyo muri uyu mwaka, kiratangira kuri uyu wa Gatanu. Ni igiterane cyavutse mu iyerekwa rya Pastor Florence Mugisha, umufasha wa Rev. Dr Charles Mugisha uyobora Africa New Life Ministries.



Refresh Women ni igiterane cyatangiye mu 2004, kikaba gihuriza hamwe abakozi b’Imana baturutse mu mfuruka enye z’Isi, bagatangaza ubutumwa bwiza bw’uko Kirisitu agira neza, bakanigisha abari n'abategarugori uko baba ab'umumaro mu miryango yabo, mu gakiza no muri sosiyete.

Refresh Women imaze kuzana impinduka zitandukanye muri sosiyete nyarwanda aho yahinduye ubuzima bw’umwari n’umutegarugori mu Rwanda, yomora abatari bacye, abari baratandukanye mu miryango no mu ngo bongera gusubirana.

Iki giterane cyo muri uyu mwaka ntigisanzwe uhereye ku batumirwa, insanganyamatsiko, n'ibindi biteganyijwe nk'uruhisho. Refresh Women iratangira kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Werurwe, izasozwe ku Cyumweru tariki 26 Werurwe 2023. Izajya ibera kuri New Life Bible Church Kicukiro.

Yatumiwemo abakozi b'Imana basizwe amavuta barimo Pastor Grace Serwanga, ukorera umurimo w'Imana muri Liberty Christian Fellowship mu Bwongereza. Ni umunyamategeko, akaba n'umwe mu bagore biyeguriye Imana byeruye. Kuri iyi nshuro yazanye n'umugabo we Pastor Lincoln Serwanga. 

Abandi bakozi b'Imana bazigisha ijambo ry'Imana muri iki giterane harimo Pastor Lydia Karani, Pastor Florence Mugisha ndetse na Rev. Dr Charles Mugisha. Kizajya gitangira saa kumi z'umugoroba kugeza saa mbiri z'ijoro. Kwinjira ni ubuntu..

Refresh Women ni iyerekwa rya Pastor Florence Mugisha, Umufasha wa Rev. Dr Charles Mugisha, Umushumba Mukuru w'Itorero New Life Bible Church rikorera mu Karere ka Kicukiro - Kagarama, ribarizwa muri Africa New Life Ministries yashinzwe na Rev Dr. Charles Mugisha.

Agaruka ku myiteguro ndetse n'umwihariko wa Refresh Women y'uyu mwaka, Pastor Florence Mugisha ari nawe wagize iyerekwa ryayo, yabwiye abanyamakuru ko insanganyamatsiko y'uyu mwaka ari "Kubyara, Kurera no Kuyobora" [Birth - Nurture - Lead].

Yagize ati "Uyu mwaka ufite umwihariko kandi abazitabira bazishima, turamya duhimbaze ijuru rimanuke". Yavuze ko bazitsa ku nyigisho nziza zizigisha abagore uburyo bwo kubyara, kurera ndetse no kuyobora. Ati "Insanganyamatsiko ni tubyare, turere ndetse tuyobore"

Yunganiwe n'umugabo we, Rev. Dr Charles Mugisha, wavuze ko ari umuhamya w'ibyo yiboneye n'amaso ye uburyo Refresh Women yatanze umusaruro ukomeye ku bagore n'abakobwa basaga n'abarushye ndetse banyotewe.

Aragira ati "Refresh Women yabereye bamwe nk'iriba rihembura kuko yamaze inyota ya bamwe, abandi barahembuka. (..) Yagize umurimo munini cyane mu kubaka umuryango n'ingo". Yavuze ko ashimira cyane umufasha we kuba yaragize umutwaro wa 'Refresh Women' imaze kubera umugisha abatari bacye.

Yavuze ko ibyiza bya Refresh Women bitagarukiye gusa ku bagore n'abakobwa ahubwo yahembuye n'imiryango yari mu marembera igiye gusenyuka. Ati: "Hari imiryango yitabiriye Refresh Women habuze gato ngo isenyuke igafata icyemezo cyo kwiyunga no gukomeza kubana mu bahoro".

Twabibutsa ko iki giterane gitangira kuri uyu wa Gatanu kizasozwe ku Cyumweru ndetse kizagira umwihariko w'abakobwa ku munsi wo kuwa Gatandatu kuko bazigishwa inyigisho zihariye zibafasha kugwiza ubwenge no gutegura ejo habo heza.

Cyatumiwemo abantu baturutse hirya no hino ku isi ndetse n'ibihugu byo muri aka karere u Rwanda rubarizwamo nka Uganda, u Burundi, Kenya n'ahandi. Kuwa Gatanu no kuwa Gatandatu, kizitabirwa n'abakobwa n'abagore, naho ku Cyumweru n'abagabo bazahabwa ikaze.

Abakozi b'Imana batumiwe mu giterane cy'uyu mwaka, barimo abakozi b'Imana bafite ubunararibonye mu kubwiriza no kwigisha ijambo ry'Imana ndetse bakaba ari n'abantu bubatse izina mu yindi mirimo ifitiye sosiyete akamaro.

Pastor Grace Serwanga waturutse mu Bwongereza yahamagariye abali n'abategarugori kudacikanwa n'iki giterane Ati "Mugomba kuhaboneka". Yatanze urugero avuga ko mu myaka 3 Yesu yamaze ku Isi, yakoze ibitangaza byinshi ariko hari abatarabibonye.

Yavuze ko bishoboka rwose kuba iki giterne cyazaberamo ibintu bitangaje ariko abantu bamwe ntibabibone, ahita avuga ko uburyo bwo gucikwa n'iki gierane ari ukutakitabira cyangwa se kutagikurikira mu buryo bw'iyakure dore ko kizaca Live kuri Youtube [bazatanga Link nikimara gutangira].

Pastor Lincoln Serwanga yavuze ko we n'umufasha we bishimye cyane kuza mu Rwanda kuko bakozweho na Refresh Women, anaca amarenga ku kuba bazakora igiterane nk'iki i London.


Igiterane Refresh Women 2023 kiratangira kuri uyu wa Gatanu


Rev. Dr Charles Mugisha hamwe na Pastor Florence Mugisha


Pastor Lincoln Serwanga hamwe n'umufasha we Pastor Grace Serwanga bo mu Bwongereza


Ubwo baganirizaga itangazamakuru ku giterane Refresh Women 2023


Rev. Dr. Charles Mugisha yasabye abakobwa n'abagore b'i Kigali kudacikwa n'iki giterane


Pastor Grace Serwanga usanzwe ari umunyamategeko i London ni umwe mu bazigisha ijambo ry'Imana muri iki giterane


Pastor Lincoln Serwanga waturutse mu Bwongereza yakomoje ku gutangiza Refresh Women London


Ku mugoroba w'uyu wa Gatanu habaye umusangiro (Dinner) wayobowe na Pastor Florence Mugisha mu kwinjiza abantu muri Refresh Women 2023


Rev. Dr Charles Mugisha na Pastor Lincoln Serwanga mu musangiro uteguza Refresh Women 2023


Bahuriye muri Dinner iteguza igiterane Refresh Women 2023 gitangira kuri uyu wa Gatanu


Wa munsi wageze! Refresh Women 2023 itegerezanyijwe amatsiko menshi

AMASHUSHO Y'IKIGANIRO CYASOBANURIWEMO BYINSHI KURI REFRESH WOMEN


VIDEO: Iradukunda Jean de Dieu - InyaRwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND