Sara Beth Liebe yagaragaje ko yashenguwe n’amagambo yasaga nk’urwenya, yabwiwe na Katty Perry wari umwe mu bagize Akanama Nkemurampaka ubwo yari ari ku rubyiniro rwa ‘American Idol’.
Ayo magambo yafashwe nko kumuserereza yagaragazaga ko
Katty Perry yatangajwe no kumenya ko uyu mugore ukiri muto afite abana batatu.
Sara Beth Liebe w’imyaka 25 mu butumwa yashyize hanze
yifashishije Tik Tok, yagize ati “Hari urwenya rimwe na rimwe rukurura impaka. Abantu
benshi bagiye bambaza uko niyumva. Byari biteye isoni kuvuga biriya kuri
televiziyo ndetse byanshenguye umutima.”
Yakomeje ati “Ntekereza ko umugore aba akwiriye
gushyigikira mugenzi we[…] ntekereza ko bikomeje kuba umugore no kuba umubyeyi.”
Uyu mugore yasoje ubutumwa bwe avuga ko umugore aba
akwiriye gukunda abana be kurusha kujya kunegura abandi. Ati “Niba uri umubyeyi
mwiza kandi ukaba ukunda abana bawe nicyo cyonyine cy’ingenzi.’’
Page Six yagerageje kuvugisha Katty ngo yumve icyo
avuga ariko ntibyakunda.
Mbere y’uko aririmba muri American Idol yatambukijwe ku
wa 5 Werurwe 2023, Liebe yabanje kubwira Katty Perry, Lionel Richie na Luke Bryan bari bagize akanama nkemurampaka
imyaka ye ndetse anavuga ko afite abana batatu ari nabyo Katty Perry yuririyeho
avuga ibyafashwe nko kumwibasira.
Uretse ibyabaye Liebe yabashije gukomeza muri iri
rushanwa nyuma yo kuririmba “You Know I’m No Good” ya Amy Winehouse ndetse na “Benny
and the Jets” ya Elton John.Urwenya Katty Perry yateye ku mugore w'imyaka 25 ufite abana batatu witabiriye 'American Idol' ntabwo rwavuzweho rumwe
Liebe ubwo yari ari imbere y'akanama nkemurampaka
Katty Perry na bagenzi be bari bagize akanama nkemurampaka
LIEBE YABABAJWE N’AMAGAMBO YABWIYE NA KATTY PERRY
TANGA IGITECYEREZO