Kigali

Javanix na Racine bahuriye mu ndirimbo ‘Champion’ ikozwe mu njyana itamenyerewe mu Rwanda - YUMVE

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:23/03/2023 11:56
0


Umuhanzi wo mu Karere ka Rusizi Javanix yahuje imbaraga na Racine, bashyira hanze indirimbo bise ‘Champion’, yumvikanamo ubutumwa busaba abantu gukora cyane bagaragaza ko uratsinda akegukana umukobwa baririmba ariwe uraba Champion.



Umuhanzi Racine urimo kwitwara neza muri muzika y’uyu munsi niwe wahuje imbaraga na Javanix wambariye urugamba mu kuzamura umuziki we n’urwego rwe mu ruhando rwa muzika nyarwanda, dore ko kugeza ahagaze neza mu bahanzi batanga icyizere.

Iyi ndirimbo ikozwe mu buryo budasanzwe bumyerewe mu Rwanda, irimo amagambo agira ati: .Uri Champion kandi bimenywa n’uwahaze. Ese mukobwa nabuze buri kimwe wanyiteza ? Uri Champion”.

Aba bombi bahuriye muri iyi ndirimbo iri mu njyana ya ‘Amakondo’ ivanze na Amapiano mu gihe Javanix, yaherukaga gushyira hanze iyo yise ‘Abashu’ imaze ukwezi kumwe hanze n’abarenga ibihumbi 41 bamaze kuyireba.

Racine wafatanyije na Javanix nawe aherutse kumvikana mu ndirimbo yise ‘No Name’ yakunzwe cyane, dore ko mu kwezi imaze nayo imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi 31. 

UMVA HANO CHAMPION YA JAVANIX NA RACINE


Umuhanzi Javanix wavanze Amapiano na Gakondo agakuramo injyana ya 'Amakondo'


Umuhanzi Racine wafatanyije na Javanix indirimbo bise 'Champion' bahigira kuzegukana umukobwa mbere.Iyi ndirimbo yakozwe na Logic mu buryo bw'amajwi , Javanix yahamirije Inrwanda.com ko n'amashusho atazatinda gusohoka.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND