Umuririmbyi w'Umuhinde akaba n'utunganya indirimbo, Vijay Kumar Garg usanzwe akoresha amazina ya Vijay mu muziki yatangiye kwinjira ku isoko ry’umuziki nyarwanda, ndetse afite gahunda ndende no gutanga umusanzu mu gukomeza kuwuteza imbere.
Ku ikubitiro uyu musore yakoranye indirimbo na Afrique, uri mu bahanzi bo mu kiragano gishya bagezweho.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda yavuze ko yatangiye
umuziki akiri umwana, ariko agatangira kubikora by’umwuga nyuma.
Ati “Nahoraga niyumvamo umuziki kuko cyari kimwe mu
bice bingize, ariko ntekereza ko igihe natangiye kuwiyumvamo byimbitse uko
natangiye kumenya umuziki, ubwoko bw’umuziki
niyumvamo […] natangiye gukunda umuziki mu by’ukuri mfite imyaka 14 cyangwa 15.’’
Arakomeza ati “Natangiye gukuza guhuza amagambo, ndetse n’amarangamutima
yanjye atangira kwigaragaza. Ntekereza ko ukunda umuziki iyo ubonye ukunyura
kurushaho. Wiyumvamo nk’aho ari wowe umuhanzi ari kuvuga, n’iyo ibyo ari kuririmba
byaba bitandukanye nawe. Buri wese afite uko akunda umuziki mu buryo
butandukanye n’undi.’’
Akomeza avuga ko umuziki ari kimwe mu bintu bimushimisha, akaba ari nayo mpamvu waje guhinduka umwuga yashyiramo ingufu akaba ariwo ahanga
amaso.
Ati “Umuziki wabaye ikintu kinshimisha kuva nkiri
umwana, nageze kuri byinshi mu buzima bwanjye. Buri gihe nashakaga kuririmbana
n’abandi. Icyorezo cya COVID-19 cyatumye mbona ko ubuzima ari buto cyane, kandi
muri ubwo buzima buto ngomba kugera ku nzozi zanjye zose. Rero ubu,
ndi gukabya inzozi zanjye zose.’’
Ahanze
amaso umuziki nyarwanda…
Vijay yatangiye
kwinjira ku isoko rya muzika nyarwanda, ndetse yanakoranye indirimbo na Afrique bise “Oya”. Ni indirimbo avuga ko
yakoze kubera ko ashaka gutanga umusanzu ku muziki nyarwanda, kubera ko ari igihugu akunda.
Ati “Nkunda u Rwanda n’abanyarwanda. U Rwanda rwampaye
ibintu byinshi mu buzima bwanjye. Nkorwa buri gihe ku mutima n’ubwiza karemano
bwarwo, umuco, imyitwarire y’abantu barwo n’ibindi. Ndetse umuziki w’abanyafurika
cyane u Rwanda uranyura, rero mu minsi mike
yashize nashakaga gukorana n’umuhanzi nyarwanda.”
Yakomeje avuga ko n’ubwo bitari byoroshye yabashije gukora indirimbo ye ya mbere ari
kumwe n’Umunyarwanda, ariyo “Oya”. Akomeza avuga ko impamvu ashaka gukorana n’abahanzi
nyarwanda ari uko akunda kwidagadura mu tubyiniro. Ati “Mba nshaka ko umuntu
yishima, nyuma yo kumva indirimbo mu bihe bya Weekend.”
Avuga ko nta muhanzi wihariye wo mu Rwanda ashaka
gukorana nawe kuko yifuza gukorana na buri wese bizabasha gukunda, mu gihe yaba
abonye ayo mahirwe.
Vijay agaragaza ko ashaka kumenyekana mu muziki
nyarwanda. Ati “Nshaka kumenyekana, nkakundwa mu muziki nyarwanda na buri wese. Nshaka
gukora indirimbo nyinshi mu muziki nyarwanda, zakundwa n’abanyarwanda n’Abahinde.’’
Aho
ashaka kwibona mu myaka itanu iri imbere mu muziki
Avuga ko mu myaka itanu iri imbere ashaka kuba ari umwe
mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda, n’iwabo mu Buhinde.
Ati “Mu myaka itanu iri imbere ndashaka kubona umuziki wanjye wageze henshi, kandi ugakundwa n’abanyarwanda bose ndetse no mu Buhinde iwacu. Nshaka gutangiza byinshi mu muziki nyarwanda, ndetse nkazana ibitekerezo bishya.”
Avuga ko ashaka kumenya igishoro cyo mu muziki na filime nyarwanda. Ngo ashaka
kubona uruganda rw’umuziki wo mu Rwanda rukura, nk’izindi nganda ndetse n’igihugu.
Vijay ashaka kuba umwe mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda
Ubwiza bw'u Rwanda n'abaturage baho byatumye arwiyumvamo, ku buryo yarukoreramo umuziki
TANGA IGITECYEREZO