RFL
Kigali

Miss azahembwa miliyoni 6Fbu! Ibyo umukobwa asabwa mu guhatanira kuba Miss Burundi 2023

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/03/2023 9:09
0


Sosiyete ya SS Entreprise yatangije igikorwa cyo kwiyandikisha, ku bakobwa bashaka guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Burundi (Miss Burundi 2023).



Byatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Werurwe 2023 mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye kuri Roca Golf Hotel, cyahuje abayobozi ba Sosiyete ya SS Enterprise, Minisiteri y’Ubucuruzi, Inganda, gutwara abantu n’Ubukerarugendo.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umuyobozi wa ‘SS Entreprise’ itegura irushanwa rya Miss Burundi, Sultan Suleiman yavuze ko igikorwa cyo kwiyandikisha cyatangiriye kuri uyu wa 22 Werurwe 2023, aho biteganyijwe ko kizarangira tariki 25 Mata 2023.

Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubucuruzi, Inganda, gutwara abantu n’Ubukerarugendo, Bwana Jacques Bigirimana yavuze ko iri rushanwa rya Nyampinga w’u Burundi, ari ahantu heza ho kugaragariza ubwiza n’ubuhanga ‘bw’abakobwa b’abarundi’.

Uyu muyobozi yavuze kandi ko iri rushanwa ari amahirwe akomeye ku bakobwa bashaka kugaragaza icyo bashoboye, kubashyigikira no kubatera imbaraga zituma bagera ku nzozi zabo.

Ni ku nshuro ya gatatu hagiye gutorwa Nyampinga w’u Burundi. Uwiyandikisha asabwa kuba afite ubwenegihugu bw'iki gihugu, kuba ashobora kwisobanura cyangwa se kuvuga neza ururimi rw'Ikirundi n'Igifaransa, yarasoje amashuri yisumbuye kandi ari hagati y'imyaka 18 na 25.

Agomba kuba afite uburebure butari hasi ya 1.65cm, kandi atarengeje ibiro 65Kg; kuba nta mwana afite, kandi akaba atarigeze akatirwa n'inkiko.

Umukobwa uzambikwa ikamba azasimbura Kelly Ngaruko wabaye Miss Burundi 2022.

Uyu mukobwa wambitswe ikamba rya Miss Burundi 2022, aherutse kwandika kuri konti ye ya Instagram agaragaza uburyo aterwa ishema no kuba yaregukanye iri kamba.

Yashimye buri wese wagize icyo akora kugira ngo agere kuri iyi ntera, cyane cyane ubuyobozi bwa Miss Burundi ndetse n’Umufasha w’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, Angeline Ndayishimiye n’umuryango w’abafasha b’abakuru b’ibihugu bya Afurika uharanira iterambere ‘OPDAD’.

Mu gihe cy’umwaka umwe amaranye ikamba, yakoze ibikorwa by’urukundo bigamije gufasha abatishoboye n’ibindi yagiye ashyigikirwamo na Angeline Ndayishimiye, aho byinshi yabaga ari kumwe n’ibisonga bye.

Ubwo yatorwaga, yavuze ko mu byo azakora harimo guharanira kugera ku ntego yihaye no gushyira mu bikorwa umushinga we.

Ibihembo kuri Miss Burundi 2023:

-Azahabwa imodoka yo mu bwoko bwa ‘Ractis’.

-480 Litre za Essance mu gihe cy’umwaka umwe.

-Ubwishingizi bw’ikinyabiziga mu gihe cy’umwaka.

-Kumukorera imodoka igihe igize ikibazo.

-Bazamwishyurira ishuri.

-Buri kwezi azajya ahabwa umushahara w'amafaranga 500.000fbu [Ku mwaka ararenga Miliyoni 2.6 Frw- Ni mu gihe Nyampinga w'u Rwanda ahabwa Miliyoni 9, 600,000Frw ku mwaka].

Ibihembo ku bisonga bye n’umukobwa uzakundwa mu irushanwa ‘Miss Popularity’:

Igisonga cya mbere azahembwa 2.500.000fbu, ahabwe n’amafaranga yo kwiga.

Igisonga cya kabiri, azahembwa 2.000.000fbu, ahabwe n’amafaranga yo kwiga.

Nyampinga ukunzwe ‘Miss Popularity’ azahembwa 1.500.000fbu, ahabwe n’amafaranga yo kwiga. 

Kelly Ngaruko wabaye Miss Burundi yashimye uburyo mu gihe cy’umwaka umwe ushize yashyigikiwe n’abarimo Angeline Ndayishimiye 

Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubucuruzi, Inganda, gutwara abantu n’Ubukerarugendo, Bwana Jacques Bigirimana yavuze ko Miss Burundi ikwiye gufasha abakobwa kwitinyuka no gushyira mu ngiro imishinga yabo

 

Umuyobozi wa ‘SS Entreprise’ itegura irushanwa rya Miss Burundi, Sultan Suleiman yavuze ko kwiyandikisha muri iri rushanwa bizarangira tariki 25 Mata 2023


Kuri uyu wa Gatatu, nibwo habaye ikiganiro n’itangazamakuru gitangiza Miss Burundi 2023









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND