Sosiyete ya SS Entreprise yatangije igikorwa cyo kwiyandikisha, ku bakobwa bashaka guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Burundi (Miss Burundi 2023).
Byatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Werurwe 2023 mu kiganiro n’itangazamakuru
cyabereye kuri Roca Golf Hotel, cyahuje abayobozi ba Sosiyete ya SS Enterprise,
Minisiteri y’Ubucuruzi, Inganda, gutwara abantu n’Ubukerarugendo.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umuyobozi wa ‘SS Entreprise’ itegura
irushanwa rya Miss Burundi, Sultan Suleiman yavuze ko igikorwa cyo
kwiyandikisha cyatangiriye kuri uyu wa 22 Werurwe 2023, aho biteganyijwe ko
kizarangira tariki 25 Mata 2023.
Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubucuruzi, Inganda, gutwara abantu n’Ubukerarugendo, Bwana
Jacques Bigirimana yavuze ko iri rushanwa rya Nyampinga w’u Burundi, ari ahantu
heza ho kugaragariza ubwiza n’ubuhanga ‘bw’abakobwa b’abarundi’.
Uyu muyobozi yavuze kandi ko iri rushanwa ari amahirwe akomeye ku
bakobwa bashaka kugaragaza icyo bashoboye, kubashyigikira no kubatera imbaraga
zituma bagera ku nzozi zabo.
Ni ku nshuro ya gatatu hagiye gutorwa Nyampinga w’u Burundi. Uwiyandikisha
asabwa kuba afite ubwenegihugu bw'iki gihugu, kuba ashobora kwisobanura cyangwa
se kuvuga neza ururimi rw'Ikirundi n'Igifaransa, yarasoje amashuri yisumbuye kandi ari
hagati y'imyaka 18 na 25.
Agomba kuba afite uburebure butari hasi ya 1.65cm, kandi atarengeje
ibiro 65Kg; kuba nta mwana afite, kandi akaba atarigeze akatirwa n'inkiko.
Umukobwa uzambikwa ikamba azasimbura Kelly Ngaruko wabaye Miss Burundi
2022.
Uyu mukobwa wambitswe ikamba rya Miss
Burundi 2022, aherutse kwandika kuri konti ye ya Instagram agaragaza uburyo aterwa
ishema no kuba yaregukanye iri kamba.
Yashimye buri wese wagize icyo akora
kugira ngo agere kuri iyi ntera, cyane cyane ubuyobozi bwa Miss Burundi ndetse
n’Umufasha w’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, Angeline Ndayishimiye n’umuryango
w’abafasha b’abakuru b’ibihugu bya Afurika uharanira iterambere ‘OPDAD’.
Mu gihe cy’umwaka umwe amaranye
ikamba, yakoze ibikorwa by’urukundo bigamije gufasha abatishoboye n’ibindi
yagiye ashyigikirwamo na Angeline Ndayishimiye, aho byinshi yabaga ari kumwe n’ibisonga
bye.
Ubwo yatorwaga, yavuze ko mu byo
azakora harimo guharanira kugera ku ntego yihaye no gushyira mu bikorwa
umushinga we.
Ibihembo kuri Miss Burundi 2023:
-Azahabwa imodoka yo mu bwoko bwa ‘Ractis’.
-480 Litre za Essance mu gihe cy’umwaka
umwe.
-Ubwishingizi bw’ikinyabiziga mu gihe
cy’umwaka.
-Kumukorera imodoka igihe igize
ikibazo.
-Bazamwishyurira ishuri.
-Buri kwezi azajya ahabwa umushahara
w'amafaranga 500.000fbu [Ku mwaka ararenga Miliyoni 2.6 Frw- Ni mu gihe Nyampinga w'u Rwanda ahabwa Miliyoni 9, 600,000Frw ku mwaka].
Ibihembo ku bisonga bye n’umukobwa uzakundwa mu irushanwa ‘Miss
Popularity’:
Igisonga cya mbere azahembwa 2.500.000fbu,
ahabwe n’amafaranga yo kwiga.
Igisonga cya kabiri, azahembwa 2.000.000fbu,
ahabwe n’amafaranga yo kwiga.
Nyampinga ukunzwe ‘Miss Popularity’ azahembwa 1.500.000fbu, ahabwe n’amafaranga yo kwiga.
Kelly Ngaruko wabaye Miss Burundi yashimye uburyo mu gihe cy’umwaka umwe ushize yashyigikiwe n’abarimo Angeline Ndayishimiye
Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubucuruzi, Inganda, gutwara abantu n’Ubukerarugendo, Bwana Jacques Bigirimana
yavuze ko Miss Burundi ikwiye gufasha abakobwa kwitinyuka no gushyira mu ngiro
imishinga yabo
Umuyobozi wa ‘SS Entreprise’ itegura
irushanwa rya Miss Burundi, Sultan Suleiman yavuze ko kwiyandikisha muri iri
rushanwa bizarangira tariki 25 Mata 2023
Kuri uyu wa Gatatu, nibwo habaye
ikiganiro n’itangazamakuru gitangiza Miss Burundi 2023
TANGA IGITECYEREZO