RFL
Kigali

Hagiye kuba umuganda wo gukusanya ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ibikonjesha bishaje

Yanditswe na: Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye
Taliki:22/03/2023 23:24
1


Hagiye kuba igikorwa cy’umuganda, kigamije gukusanya ibikoresho by’ikoranabuhanga ndetse n’ibikonjesha bishaje, kugira ngo bibyazwe umusaruro mu kubungabunga ibidukikije.



Imyanda y’ubwoko bwose iyo itabungabunzwe ngo ishyirwe aho igomba kujya, itera ibibazo birimo no kwangiza ibidukikije.

Mu myanda harimo ibora n’itabora, ariyo akenshi usanga ikeneye kubyazwamo ibindi bikoresho kugira ngo habungabungwe ubuzima n’ibidukikije.

Ubushakashatsi bwakorewe mu Rwanda nk’uko tubikesha Enviroserve Rwanda, bwerekanye ko kuva mu 2010 kugeza 2014 ibikoresho by’ikoranabuhanga byinjiraga mu Rwanda byikubye inshuro eshanu kandi bikaba bishobora kubyara imyanda (ituruka ku bikoresho by’ikoranabuhanga) ingana na toni 9.417.

Muri iyi myanda ingana na toni 9.417; toni 7,677 ni ukuvuga 81.52% zituruka ku bantu ku giti cyabo, mugihe toni 1,143 (12.14%) zituruka mu bigo bya Leta naho toni 597 (6.34%) zikava mu bigo byigenga. Ibi ahanini bikaba biterwa no kwiyongera kw’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu nzego zose z’ubukungu harimo itumanaho rigendanwa, uburezi, ubuzima, imari, no gutanga serivisi.

Mu Rwanda kandi ibijyanye no kugura firigo zo mu ngo ndetse na AC (Air Conditioning cyangwa se imashini ikoreshwa mu gutanga umwuka ukonje) biriyongera, kandi biteganyijwe ko biziyongera kurushaho mu myaka 15 mu gihe abaturage n’ubukungu bikomeje kwiyongera.

Ibi n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga bikomeza kwiyongera, iyo bishaje benshi babijugunya aho babonye hose cyangwa se bakabivanga n’indi myanda.

Byinshi mu bikoresho by’ikoranabuhanga n’ibikoresho bikonjesha iyo bishaje, imyanda yabyo ishobora kuba uburozi, cyangwa se ikanateza ibindi bibazo ku bidukikije harimo kugira uruhare mu kugabanuka kwa Ozone no gutera ubushyuhe bukabije ku isi.

Niyo mpamvu hateguwe igikorwa cy’umuganda kugira ngo habeho gukusanywa kw’ibyo bikoresho bitabora by’ikoranabuhanga n’ibikonjesha bitagikoreshwa (imyanda), kugira ngo n’uwaba abifite abizane babimugurire bizabyazwemo ibindi cyangwa se bitunganywe mu buryo butangiza ibidukikije.

Mu kiganiro na Félix Mihigo, Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa muri Enviroserve Rwanda ifite mu nshingano iki gikorwa, ubwo twamubazaga uburyo babikora kugira ngo abaturage bose bamenye ko imyanda y’ikoranabuhanga ikoreshwa, yatubwiye ko bakorana n’aba “agents” hirya no hino mu gihugu. 

Yagize ati: “Dukoresha uburyo bwa drop off/ collection points. Ziri hirya no hino mu ntara. Zifite aba agents bazikoraho bafasha abaturage kuzikusanya.”

Mu gushishikariza abaturage kuzana ibyo bikoresho kandi, ngo bashyiraho n’ibihembo kubabizana.

Ati: “Kugira ngo zize dukora ubukangurambaga harimo kuzana izo bafite bakaba batsindira ibihembo, nk’ama unite na MBs bya phone, cyangwa se bagatsindira refurbished laptops (imashini zigendanwa zongeye gutunganywa).”

Uyu muganda kandi unagamije gushishikariza no gukangurira abaturage kumenya ko ibikoresho by’ikoranabuhanga bishaje bitavangwa n’indi myanda, ahubwo ko bajya babitanga bikagurwa bikabyazwamo uwundi musaruro.

Uyu muganda uzaba kuwa Gatandatu w’iki cyumweru turimo, tariki 25 Werurwe 2023 muri IPRC Kicukiro.

Ni umuganda utumiwemo abaturage bose bazabishobora, abafite ibikoresho bishaje by’ikoranabuhanga bakabizana. Ni igikorwa cyateguwe ku bufatanye bwa Global Green Growth Institute (GGGI) ku bufatanye na MINICT, RURA, R-COOL na Enviroserve, ukaba uri mu mushinga w’amezi atandatu y’ubukangurambaga ku bijyanye n’imyanda y’ikoranabuhanga.

Uzitabirwa n’ibigo bya Leta na za Minisiteri harimo Minisiteri y’Ikoranabuhanga “MINICT, Minisiteri y’Ibidukikije “MoE”, MINALOC, MININFRA;

Ibigo bya Leta nka REMA, RURA, RDB, NIRDA, GMO, RISA, FONERWA; n’ibigo by’uburezi nka RP, IPRCs na UR.


Imyanda y’ikoranabuhanga iyo ijugunywe ahabonetse hose iteza ibibazo bikomeye

Iyi myanda ishobora kubyazwa undi musaruro 

Aho wasanga aba agents ba Enviroserve Rwanda, ukabaha imyanda y’ikoranabuhanga

Uburyo bwiza bwo kubika imyanda ni ukuyibika ukurikije imiterere n’ubwoko bwayo 

Igikorwa cy’umuganda giteganyijwe kuwa Gatandatu muri IPRC Kicukiro 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NIYONTEZE JEAN BOSCO1 year ago
    MWADUHA NAMBA YAHOMUKORERA KOTUBA TUBIFITE TUKABURA AHO TUBISHIRA





Inyarwanda BACKGROUND