RFL
Kigali

Ubwiza bwa T5 EVO HYBRID - Imodoka ifite ikoranabuhanga ritangaje ku isoko ry’u Rwanda-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:24/03/2023 15:14
0


Kompanyi ikomeje kuba ubukombe mu kugira imodoka nshya, nziza kandi zihendutse, Carcarbaba yongeye kudabagiza abakunzi b’ibinyabiziga ishyira ku isoko imodoka nshya ya T5 EVO hybrid ikoresha lisansi nkeya cyane n’amashanyarazi yishakamo ubwayo.



Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye ku cyicaro cy’ikigo cya Carcarbaba giherereye mu mujyi wa Kigali ahazwi nko mu Kanogo, Umuyobozi wa Choice Africa Investment mu Karere, Bwana Jackey Tan, yavuze ko iyi modoka ari igisubizo ku bantu bifuza kugabanya ikiguzi cy’igitoro bakoresha mu ngendo zabo za buri munsi, ndetse ikaba iri no muri gahunda ya leta y’u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu ku isi yo kubungabunga ibidukikije cyane cyane umwuka duhumeka.

Iki kigo gikora ubushabitsi bw’amamodoka y’uruganda Dongfeng rumaze imyaka irenga 60 rukora imodoka, kandi ruri mu nganda 2 zikomeye mu zikora imodoka mu Bushinwa.

Kugeza ubu kandi ibice bitandukanye by’isi byamaze gushima imodoka z’uruganda Dongfeng harimo Vietnam, Myanmar, Philippines, Thailand, ibihugu byo muri America y’Epfo, Ubufaransa, Leta Zunze Jbumwe z’Abarabu, Misiri, Ghana n’ibindi binyuranye.

T5 Evo Hybrid ni ikiragano gishya cy’imodoka za SUV ifite imyanya itanu, naho ingunguru yayo ya lisansi ikaba ijyamo litiro 55 kugira ngo ibe yuzuye.

Iyi modoka iri mu bwoko bwa Automatic inywa hagati ya litiro za lisansi 4.5 na 4.8 kugira ngo ikore ibilometero 100 kuko igenda yihinduranyiriza yo ubwayo mu gukoresha lisansi na batiri.

U Rwanda ni cyo gihugu cya mbere muri Afurika uru ruganda rugejejemo iyi modoka nk’igihugu gishishikajwe no gushyiraho ibikorwaremezo birimo ikoranabuhanga, ibikorwa bitangiza ibidukikije n’ibindi bigamije korohereza abashoramari.

Kimwe n’izindi modoka mu gihe waba wifuje gusimbuza kimwe mu bice by’izi modoka, ubasha kubona ibice bishyashya (Spare parts) muri Carcarbaba kandi mu buryo bworoshye, kuko ibiciro byazo biri hasi y’ibiciro by’amapiyese y’ubundi bwoko bw’amamodoka bwose buba mu Rwanda.

Uwari uhagarariye uruganda Dongfeng, Bwana Huang Sheng Wei yatangaje ko yishimiye bikomeye u Rwanda ati: “U Rwanda ni igihugu kiri gutera imbere cyane, nagiye nyura mu bihugu bitandukanye ariko nishimiye kuza mu Rwanda nkasanga ni igihugu cyiza, gikeye, bityo natwe tuzakora ibishoboka byose tuzane imodoka zitangiza ibidukikije bigendanye n’umurongo igihugu cyashyizeho, kandi turabizeza ko imodoka zacu zifite uburambe ndetse zigendanye n’icyerekezo cy’igihugu.”

Umuyobozi wa Carcarbaba, John Mugabo, umugabo ufite uburambe burenga imyaka 25 mu bucuruzi bw’amamodoka aho yagiye akorana n’ikompanyi zitandukanye yavuze ko nta na rimwe yigeze abona imodoka ziri ku giciro cyiza nk’izo bafite, bigendanye n’ubuziranenge zifite.

Mu magambo ye yagize ati: “Carcarbaba ni umuyoboro mpuzamahanga w’ubucuruzi bw’imodoka zikoze mu buryo butangiza ikirere, kuko zifite ubuziranenge buri ku kigero cya Euro VI, ikaba ari hafi ya zeru ndetse nk’uko u Rwanda rubyifuza, dufite icyize ko muri 2050 bizaba byarabaye zeru.”

Kugeza ubu ibiciro bikaba byarahanantuwe ndetse hari gahunda yo gukomeza korohereza abakiriya bayo kwishyura mu gihe kigera ku mwaka, guhabwa ubwishingizi bw’imodoka ku buntu, garanti y’imyaka 5 kuri bateri ndetse na garanti y’imyaka 3 ku bindi bice by’izi modoka.

Nk’uko byatangajwe na Bwana HUANG SHENG WEI uhagarariye DongFeng muri Africa, uru ruganda rwiteguye gukomeza ishoramari mu Rwanda nk’igihugu gifite iterambere rigaragarira buri wese, ndetse gifite na gahunda yo kurengera ibidukikije mu gukumira imodoka zisohora imyuka ihumanya ikirere.

Mu magambo ye yagize ati “U Rwanda ni igihugu cyiza. Nagiye ahantu henshi hatandukanye ariko mu Rwanda harihariye, n’abantu baho bagira urugwiro cyane. Dongfeng izashyigikira Carcarbaba cyane cyane ku bijyanye no kuzana spare parts zihagije ndetse nk’uko twabivuze, mu myaka mikeya iri imbere turifuza kuzaba duteranyiriza imodoka zacu hano mu Rwanda.”

Imodoka ya T5 EVO Hybrid ifite uburyo bw’ubwirinzi buri hejuru kuko ifite airbags 6, sisiteme igufasha gutwara ahantu hanyerera no mu mihanda irimo ibinogo, Camera za dogerev 360 zituma ugenda ureba ibiri imbere n’inyuma yawe, ndetse no muri buri ruhande uba wenda gukatiramo.

Benshi mu bamenye ubwiza bwa Carcarbaba ubu bafite imodoka nziza zitabahoza mu magaraje nk’izindi, kuko kugeza ubu hari abamaze imyaka 2 baguriye muri iyi kompanyi batajya bajya gukoresha.

Carcarbaba yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2021, ikaba ari ikigo gihagarariye uruganda rwa Dongfeng Liuzhou Motor Co.Ltd n’urwa Liuzhou Wuling Motor Co. Ltd.

Imodoka za Carcarbaba ni nziza cyane, abazimenye mbere baricinya icyara!! Kuri ubu bashyize ku isoko T5 EVO Hybrid ikoranye ikoranabuhanga rituma nta mpanuka yapfa gukora, idapfa gukenera igaraje ndetse inywa gacye cyane ntiyangiza ikirereYaba inyuma n'imbere h'izi modoka ntacyo wanenga kandi ziri ku giciro gitoya ugereranije n'izindiJackey Tan Uhagarariye Choice Africa Investment ari nayo ibarizwamo CarcarbabaHuang Sheng wari uhagarariye uruganda rwa Dongfeng rutunganya izi modokaDivine Munezero Umwe mu bakozi ba Carcarbaba [Business Carcarbaba]

Bugingo Munezero ushinzwe ubugenzuzi bw'imicururize ya CarcarbabaAbayobozi ba Dongfeng na Carcarbaba imaze kuba ubukombe mu bucuruzi bw'imodoka mu RwandaImwe mu modoka zashyizwe ku isoko yanahise ihabwa umukiliya wahise ayishura ako kanyaKuri ubu muri Carcarbaba hashyizweho igabanyirizwa ridasanzwe ku bakiriya bayoJohn Mugabo Umuyobozi wa Carcarbaba yavuze ko mu myaka irenga 25 amaze mu bucuruzi bw'imodoka ari bwo bwa mbere akoranye n'kigo gifite imodoka zifite uburambe kandi zizeweIki kiganiro kitabiriwe na bamwe mu bakiriya b'iyi kompanyi n'abandi bahanga mu bucuruzi bw'imodoka bashimye nabo imikorere ya CarcarbabaIgihe ni iki ngo ugane Carcarbaba na we wihahire imodoka ihuza n'indoto zaweByari ibyishimo ku itsinda rigari ry'Ubuyobozi bwa Donfeng na Carcarbaba ubwo bamurikaga ku mugaragaro imodoka nshya za T5 EVO Hybrid zifite umwihariko uhuza n'ibyifuzo bya benshi

Kanda hano urebe amafoto yose

AMAFOTO: INYARWANDA.COM-NDAYISHIMIYE NATHANAEL






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND