Umulisa Charlotte [Princess Cici] wari guhagararira u Rwanda muri Miss Supranational International 2022, ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko afunguye ku mugaragaro iduka ry’imideli yise “Charlotte Boutique”.
Ni mu birori byabaye tariki 17 Werurwe 2023, aho byitabiriwe n’abantu banyuranye barimo Umujyanama
wa kabiri wa Ambasaderi w’u Rwanda muri Poland, Herbert Ndahiro, Uwase
Clementine (Miss Tina) wahagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss
Supranational 2018 n’umukunzi we Lukasz n’abandi.
Ibi birori byabereye mu
Mujyi wa Warsaw muri Poland. Iri duka ry’imideli ririmo imyambaro y’abagore
gusa. Ryatangiriye muri Poland ariko hari gahunda y’uko mu Rwanda hazashyirwa
ishami ryaryo guhera muri Mata 2023.
Miss Umulisa yabwiye
InyaRwanda ko yari amaze igihe atekereza gushinga iduka ry’imyambaro, ariko ko
yagiye akomwa mu nkokora n’ibintu binyuranye.
Yavuze ati “Igitekerezo
nari nkimaranye igihe gusa kubera akazi kenshi n’ibindi bintu mba nirukamo nari
ntarabona umwanya uhagije wo kubishyira mu bikorwa.”
Uyu mukobwa yavuze ko
yahisemo gutangira gucuruza imyambaro y’abagore, kubera ko ariyo yisangamo
cyane, ariko kandi yatangiye no kwiga ibijyanye n’imyambaro y’abagabo.
Akomeza ati “Nahisemo guhanga
imyambaro y’ab’igitsinagore kuko niho nisanga cyane gusa ndi kwihugura no mu bijyanye
n’imideri y’abagabo nimara kubisobanukirwa nayo nzayishyiramo. Ikaba ari
imyenda ikorerwa hano Poland.”
Umulisa avuga ko
gutangiza iri duka ry’imideli byari mu nzozi ze, ariko kandi byashyigikiwe no
kuba akunda ibijyanye imideli, kandi akaba umuntu ukunda gukora no kugerageza
gushyira mu bikorwa ibitekerezo bitandukanye byamufasha kwiteza imbere.
Avuga ko afite icyizere
cy’uko ‘Abanyarwanda nabo bazakunda imyambaro yanjye’.
Umulisa asanzwe ari umunyeshuri muri Kaminuza ya WSG mu ishami ry’Ubukerarugendo Mpuzamahanga n’amahoteli [International Tourism and Hospitality Management]. Ndetse ni umunyamakuru kuri TV Bet. Ari mu bakobwa 10 bavuyemo Miss Warszawy 2022 wahatanye muri Miss Poland 2022.
Umulisa Charlotte yashimye buri wese wamushyigikiye mu gufungura ku mugaragaro iri duka ry'imyambaro yise ‘Charlotte Boutique121’
Mu ijambo rye, Umulisa yavuze ko ari inzozi zibaye impano kuko yakuze ashaka kwikorera no guhanga udushya cyane cyane mu mideli
Umujyanama wa kabiri wa Ambasaderi w'u Rwanda muri Poland, yashimiye Umulisa Charlotte wagize igitekerezo cyo kwagurira muri iki gihugu ibikorwa bye
Miss Uwase Clementine uzwi nka Tina yashyigikiye umuvandimwe we winjiye mu byo guhanga imyambaro
Lukazsk [Uri ibumoso], umukunzi wa Miss Tina yari muri ibi birori byo gufungura iri duka ry'imyambaro y'abagore
Mu gutangiza iri duka, hanamuritswe imwe mu myambaro y'abagore ibarizwamo. Yamuritswe n'abanyamideli barimo Tina Uwase
Umulisa yashimye inshuti
ze n'abandi bamushyigikiye muri uru rugendo rushya rwo kwikorera yatangiye
Umulisa yavuze ko
azafungura mu Rwanda ishami ry'iri duka ry'imyambaro y'abagore
TANGA IGITECYEREZO