Indimu ni rumwe mu mbuto zikoreshwa cyane kandi ni ingirakamaro mu mubiri igihe ikoreshejwe ku buryo bukwiye kuko umutobe wayo wangiriza byinshi mu mubiri iyo ukoreshejwe nabi, ariko kandi ukangiza amenyo.
Indimu ikoreshwa henshi ku mafunguro, ndetse benshi
bakunze kuyizana igihe bagiye kurya inyama cyangwa ibintu bitekanwe amavuta
menshi, nka kimwe mu bigabanya amavuta menshi mu mubiri.
Benshi batekereza ko indimu ifasha abantu bifuza
gutakaza ibiro, ariko abandi bakavuga ko uko bayikoresha kenshi igenda yangiza
igifu gahoro gahoro, kikaba cyapfuka ubwoya bukigize.
Indimu ni nziza kuyikoresha, n'iyo yaba buri munsi
ntacyo bitwaye, ariko ni byiza kumenya uburyo ikoreshwa hirindwa indwara
zimwe, wandura izindi.
Zigira akamaro kenshi mu mubiri harimo kongerera
umubiri ubudahangarwa, kugabanya uburibwe bufata mu ngingo, gufasha abifuza
kugabanya ibiro, kugenzura aside mu mubiri, kumisha ibisebe byo mu kanwa n'ahandi.
Abahanga bavuga ko indimu ari aside, ariko iyo igeze
mu mubiri ihinduka “Alkaline” ifite akamaro ko kugabanya aside umubiri ukeneye
kugira ngo itaba nyinshi umubiri ugahura n’uburwayi.
Man Matters yatangaje ko kunywa indimu buri munsi
bigira ingaruka nziza n’ingaruka mbi, bitewe na gahunda y’uyikoresha. Bavuze ko indimu igira aside nyinshi yakwangiriza amenyo.
Nk'uko Ishyirahamwe ry’Abanyamerika ryita ku buzima bw’amenyo
ryabitangaje, bavuga ko indimu ifite aside nyinshi kandi ko gukoresha umutobe
wayo kenshi byangiriza amenyo n'imitsi iyafashe.
Nkuko ubushakashatsi bubigaragaza, amazi y’indimu akoreshwa kenshi, ashobora gutera amenyo gucukuka cyangwa guhindura ibara ry’amenyo.
Ubushakashatsi kandi bwakomeje bugaragaza ko umutobe w'indimu unashobora kubabura mu kanwa hakamera nk’ubushye, kubera ubukana bwawo.
Ni byiza kunywa indimu ivanze n’ibindi bintu, nk’amazi, igikoma, juice, n’ibindi, kugira ngo nibura gukariha kwazo kugabanuke.
Indimu yangiza ishinya ku buryo igenda iva mu mwanya
wayo, amenyo agacukuka. Aside iri mu ndimu ni byiza kuyishyira mu mubiri ibanje
kugabanywa cyangwa ikavangwa n’amazi igihe inyobwa cyangwa iribwa.
Ku bajundika umutobe w’indimu baba bafite ibyago
byinshi byo kubora amenyo kuko atangira ahinduka umuhondo cyangwa irindi bara
ritari umweru, hanyuma akagenda agira ibara ry’umukara akabora akaba
yanavunguka.
Indimu ikoreshejwe neza, yomora ibisebe byo mu kanwa. Indimu
kandi igira uruhare mu gukiza abantu banuka mu kwaha cyangwa bagira ibisebe
bamaze kogosha incakwaha.
Iyo usiga indimu mu kwaha cyane cyane umaze kogosha
incakwaha, birinda impumuro mbi bamwe bakunze kugira iyo bakuyemo
imyenda, cyangwa impumuro mbi ikwira mu cyumba iyo biyambuye imyenda.
Icyitonderwa kuri bamwe bayikoresha kugira ngo bagabanye
ibiro, ntabwo bakwiye kuyikamura ngo bayinywe yonyine kuko nubwo ibananura
ikagabanya ibinure, ariko izamura indurwe yo mu gifu kikaba cyakwangirika.
Ku bayisiga ku ruhu, bakwiye kumenya ko iriya aside yatwika uruhu n’utwobo ducamo imyanda, bakaba barwara cyangwa bagatonyoka ku ruhu.
Igihe ukoresha indimu, irinde kuyirwa
yonyine, nibigukundira mu gihe cyo kuyisiga, uvangemo ubuki kuko itera uruhu
rwiza.
Indimu ikesha uruhu ariko sibyiza kuyitinzaho,utarayikaraba,gusa ibyiza wayivanga n'amavuta ntuyisige yonyine
Indimu ni nziza ku igogora rigakorwa byihuse cyane cyane iyo wariye ibikomeye ugiye kuryama
Irinde kujundika amazi yindimu igihe kirekire kuko bicukura amenyo
Amenyo agenda ahinduka gahoro gahoro akangirika
Amenyo uko agenda abora atuma no mu kanwa hanuka ukarwara n'izindi ndwara zifata akananwa byoroshye
TANGA IGITECYEREZO