Ibi byemejwe nyuma y’isozwa rya’mahugurwa yari yabereye mu gihugu cya Afurika y’Epfo mu mujyi wa Magaliesburg, kuva tariki ya 17 kugeza kuya 20 Werurwe 2023.
Aya mahugurwa akaba yari yateguwe n'Ishyirahamwe mpuzamahanga ry'umukino wa karate
Shotokan (ISKF). Mu Rwanda aya mahugurwa yari yanitabiriwe n'uhagarariye iri
shyirahamwe mu mu gihugu, Bwana Nduwamungu Sesiha Jean Vianney. Umuyobozi
mukuru w'ishyirahamwe ry'umukino wa karate Shotokan kw'isi, (Chairman & ChiefInstructor
International Shotokan Karate Federation) bwana Hiroyoshi Okizaki ufite Dan 9
muri uyu mukino, niwe watanze aya mahugura.
Nduwamungu
uhagarariye uyu mukino mu Rwanda yishimira ko yabashije kubona aya mahugurwa,
kuko yatumye arushaho kuzamura ubumenye ku rwego mpuzamahanga. Ibi byanatumye
abona icyemezo kimuhesha uburenganzira bwo kuba umutoza wa Karate Shotokan ku
rwego mpuzamahanga, akaba ari nawe mutoza rukumbi u Rwanda rugize uri kuri uwo
rwego.
Nduwamungu ahanganye na Hiroyoshi mu mukino bakinnye nyuma y'amahugurwa
Nduwamundu
kandi akaba yaranatsinze ikizamini kimuhesha Dan ya 5 muri uyu mukino, akavuga
ko ibi ni iby’agaciro kuko bizatuma umubare w'abarimu muri uyu mukino wiyongera
mu Rwanda, kuko kuzagirana ubufatanye mu guhugurana no kugira ubuvugizi mu
mahanga.”
Mu gusoza aya mahugurwa y'abarimu mu mukino wa karate Shotokan, Abayobozi b’uyu mukino ku rwego mpuzamahanga barangajwe imbere na Hiroyoshi Okazaki bemeje ko muri Kanama uyu mwaka, amahugurwa nk’aya azabera i kigali, akazanitabirwa n’umwe mu barimu bakomeye cyane mu mukino wa Karate Shotokan Denis Hoode. Uyu akaba amaze gusura u Rwanda inshuro 2.
Jean Vianney Nduwamundu Sesiha uhagarariye iri shyirahamwe rya karate Shotokan mu Rwanda, yemeza ko “aya ni amahirwe akomeye abakarateka bu Rwanda tubonye cyane ko cyari ikifuzo twari dufite, ibi bikazatuma umubare w'abarimu bafite ubumenyi kandi bemewe ku rwego mpuzamahanga wiyongera bityo bigatuma umukino karate Shotokan utera imbere.”
Kanama uyu mwaka, u Rwanda ruzakira amahugurwa y'abatoza muri Karate Shotokan
Nduwamungu yatahukanye Dany ya 5 muri aya mahugurwa yaberaga muri Afurika Y'Epfo
TANGA IGITECYEREZO