FERWAFA yamaze kubwira umuyobozi w'umukino akaga yahuye nako ubwo bari mu myitozo ibanziriza umukino bafitanye na Benin, ariko iki gihugu kikaza kuyimenaho amazi imyitozo itarangiye.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, nibwo u Rwanda rwakoze imyitozo ya nyuma ibanziriza umukino bafitanye n'ikipe y'igihugu ya Benin kuri Stade de l'amitié Général Mathieu Kérékou. Umukino w'u Rwanda na Benin uteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatatu ku isaha ya saa 17:00, ndetse ari nazo Amavubi yagombaga gukoreraho imyitozo ya nyuma.
Amategeko
avuga ko ko ikipe yasuye ariyo ikorera imyitozo ya nyuma ku kibuga kizaberaho
umukino, ndetse iyo myitozo ikaba ku isaha n'ubundi umukino uzaberaho.
Nk'ibisanzwe
u Rwanda rwagiye ku myitozo bisanzwe, ndetse baritegura batangira imyitozo. U
Rwanda rwagombaga gukoresha iki kibuga iminota 120, gusa ku munota wa 45, Benin
yatangiye kuhira ikibuga idasabye uburenganzira U Rwanda rwari rurimo
gukoresha ikibuga, abakinnyi bajya kumva bumva amazi abari hejuru ndetse
imyitozo ihagarara ku gihe kitateganyijwe.
Twashatse
kubaza FERWAFA umwanzuro yafashe kuri ibi bikorwa bigambanira umukino, Jules
Karangwa uri kumwe n'ikipe y'igihugu atubwira ko nta kirego batanze ahubwo
bamenyesheje ubuyobozi bushinzwe uyu mukino. Yagize ati "Ubundi uko protocol
ibiteganya ikintu cyose kibaye mbere cyangwa nyuma cyagira impinduka ku mukino, mukimenyesha Commissioner w'umukino. Ntitwatanga ikirego tutabanje kubimucishaho, kandi twabikoze."
Amavubi
ari mu bihe bigoye nyuma y’aho Benin ibasohoye mu kibuga binyuranyije
n'amategeko, haciyemo amasaha 4 gusa CAF nayo ihita ivuga ko u Rwanda
rutazakirira Benin i Huye kuko nta Hotel iri ku rwego rwo kwakira iyi kipe
ihari.
Abakinnyi batunguwe no kubona ikibuga kizamuwemo amazi, kandi barimo kugikoresha.
Iraguha Hadji yabanje kubereka ko ibyo bari gukora ntacyo bivuze
Abakinnyi amazi yaje kubaganza kandi bagifite inyota y'imyitozo
Abakinnyi bageze aho bigira ahagana mu izamu batangira gushota mu izamu ariko nabyo ntibyatinze
Byanze amazi akomeza kuba menshi birangira abakinnyi b'u Rwanda basohotse mu kibuga imburagihe
TANGA IGITECYEREZO