Ushobora kuba utaragize amahirwe yo kwitabira igitaramo ‘Urwejeje Imana’ cy’Itorero Inyamibwa cyabaye ku wa 19 Werurwe 2023, ariko wabonye amafoto n’amashusho by’urubyiniro rwari ruteguye bya kinyarwanda, aho abasore n’inkumi babyiniye.
Rwari ruteguye mu buryo
bwihariye kandi hajyanishijwe n’umuco w’u Rwanda. Amatara y’amabara atandukanye
yacanwa bikanogera ijisho, ukavuga uti ‘koko umuco w’u Rwanda urakungahaye’.
Kubona insina, imiseke,
indabo, inkoko, ibibambano, ibiti, inyegamo, imisambi n’ibindi byihariye byari
bigize uru rubyiniro, ubwabyo byari biteye ubwuzu.
Uburyo buri kimwe cyari
ku murongo byateguwe bigizwemo uruhare na sosiyete ya ‘Nita Impressions’ ya Umuratwa
Kate Anitha wegukanye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2021. Asanzwe ari
umubyinnyi mu Inyamibwa.
Umuratwa yabwiye
InyaRwanda ko kuva cyera yahoranye igitekerezo cyo kurimbisha ahantu habereye
ibirori, ariko ntiyari azi igihe azabitangirira.
Yavuze ko muri iki gihe
yitegura gusoza amasomo ye ya Kaminuza, yasubije inyuma amaso atekereza ku
rugendo rw'ubuzima, rurimo kuba yaritabiriye Miss Rwanda, Miss Supranational,
agahagararira u Rwanda n'ibindi bikorwa binyuranye yanyuzemo birimo n'ubuhinzi
ariko akabona ntari gushyikira iterambere nk'uko yarishakaga.
Uyu mukobwa avuga ko
yemeranyije n'umutima we kwikorera, kandi ko ari inzozi yiyubatsemo kuva cyera.
Ati "Nakuze numva nzaba uwikorera [...] Ibyo byose najyagamo bya Miss
Rwanda n'ibiraka nagiye nkora ni ugukorera abandi, hari icyo byagiye bingezaho,
ariko kwari ugukorera abandi atari ukwikorera."
Umuratwa avuga ko ari
umuntu ushyira umutima ku kazi kose yahawe, byanatumye yibaza uko byagenda ashyize
umutima ku bintu bye, kandi akabigenera igihe cye cyose.
Ati "Niba 'Business'
nkorera zitera imbere, abo menyekanishiriza ibikorwa (bakamenyekana), kubera
iki ntakora ibyanjye nanjye nkabishyiramo imbaraga, nkabyamamaza, nkatangira
gahoro gahoro, nanjye nkazafatisha ibyanjye, abo bampa akazi nanjye nkajya
nkabaha."
Yavuze ko ari umuntu
wakuze ushaka gukora cyane, biri mu byatumye atekereza kucyo azakora kikamuteza
imbere nyuma yo gusoza amasomo.
Ati "Iyo urangije
kwiga uba ubaye mukuru… Uba utangiye urundi rugendo, abantu baba bakubona muyindi
shusho, yaba ababyeyi, yaba n'abaguha ibyo wita ko ari bicye, niko byiyumvamo rero
uba ukwiye kuba mukuru ugatingira ugakora.”
Yabanje
kwandika ibintu byose atekereza ko afitiye ubushobozi bwo gukora:
Uyu mukobwa wahagarariye
u Rwanda muri Miss Supranational, avuga ko yafashe igihe cyo kubanza kwitekerezaho
afata ikaramu n'urupapuro yandika buri kimwe atekereza ko yerekejeho amaboko cyamuhira,
birangira 'nkunda ibintu byo gutegura'.
Umuratwa avuga ko akazi
yinjiyemo ko kuririmbisha ahabera ibirori atari bishya kuri we, kuko abamuzi
kuva akiri muto bamubwira ko 'wagiye mu bintu byawe kandi ukunda'.
Akomeza avuga ko ubuzima
bwe buhora bwisanisha n'ibintu bisa neza, biri mu bituma n'ahantu hose agiye yita
cyane ku bwiza bw'aho. Ati "Ibi byose maze kubirebaho nibwo nabonye ko
nkunda umuteguro."
Yatangiye atekereza kujya
akora 'Decoration' mu bukwe ariko akabona biramusaba amafaranga menshi n'ubwo
abikunda. Ariko, yiha intego yo kwizigamira ku buryo azatangirana na 2023
yikorera. Kuri we, avuga ko ukwezi gushize atangiye gukora.
Uyu mukobwa avuga ko
yakuze yiyumvamo kwikorera, ariko ntiyari aziko azakora ibijyanye na 'Decoration'.
Inzozi
ze n'umwihariko we
Umuratwa avuga ko afite
inzozi zagutse, kuko ashaka gukora ibijyanye na 'Decoration' ku rwego rwiza
kugeza ubwo azatangira kwiyambazwa ahantu hanyuranye.
Uyu mukobwa avuga ko
umwihariko we ari uko yita kuri buri kantu kose asabwa. Ati "Nita kuri
buri kintu kenshi abantu benshi batitaho. Njye ukuntu nagiye mbibona ari nacyo
kintu cyatumye nshaka kuza nkakora ibintu byanjye, abantu bakora ibintu kugira
ngo birangire, niba wamuhaye akazi ngo birangire, ntabwo ari bose ariko uko
byagenda kose abenshi.”
“Umwihariko wanjye rero
ni uko nita kuri buri kantu. [...] Ibintu biba bigomba kumera neza n'ubwo yaba
ari akadomo."
Yavuze ko n'ubwo afite
abo akorana nabo, ariko agira uruhare rukomeye mu gutuma ibyo yateguye cyangwa
se yasabwe gutegura bisa neza.
Kuri we, ntabwo areka
umukozi ngo akore wenyine. Ati "Ninjye ubyikorera, nkabitangira nkamubwira
nti nsoreza."
Umuratwa avuga ko amaze
gukorana n'abantu bacye kubera ko ari bwo agitangira, kandi ntabwo ashyize
imbere cyane inyungu, ahubwo arashaka kubanza kugaragaza ko ashoboye mu
kurimbisha ahantu.
Uyu mukobwa avuga ko ibyo
akora yishyira mu mwanya w'umukiriya bituma ibyo yateguye nawe abanza
kubyiyumvamo.
Ibyiyumviro
nyuma yo kurimbisha ahabereye igitaramo cy'Inyamibwa:
Igitaramo 'Urwejeje
Imana' ni kimwe mu byubakiye ku muco byitabiriwe ku buryo bukomeye n'ibihumbi by'abantu.
Kuri Umuratwa guhabwa
kuririmbisha iki gitaramo, ni urwibutso rudasaza kuri we. Yavuze ko amaze
gutegura ubukwe bw'umuntu umwe, ibirori by'isabukuru bitatu kugeza ubu.
Umuratwa yavuze ko
ashingiye ku kuntu yaririmbishije iki gitaramo 'binyereka ko ejo hazaza ari
heza'. Agakomeza ati "Iyo umuntu agitangira aba atarakora neza, ariko niba
ntangiye gutya ndabizi neza ko uyu munsi kuba nakoze iki gitaramo uko, uko
abantu bakibona mpawe ikindi gitaramo byaba byiza kurushaho."
Uyu mukobwa ashimangira
ko uburyo yateguye iki gitaramo byamuhaye ishusho y'uko afite ubushobozi bwo
gukora mu bikorwa binini.
Ati "Kuko kiriya
gitaramo cyari kinini. Urubyiniro rwari runini, nakoze uko nari nshoboye, mu
bikoresho nari mfite, ntekereza ko iyo biza kuba byinshi kurushaho byari bube
byiza kurushaho. Sinzi uko abantu babibonye, sinzi uko bimeze, ariko byanyeretse
ko nshoboye kandi nakora nibirenze biriya."
Umuratwa avuga ko nyuma
y'iki gitaramo yakiriye ibitekerezo by'abantu bashimye umuteguro we. Bimuha imbaraga
zo gukomeza urugendo rwe rwo kurimbisha ahantu hahuriza abantu hamwe.
Anitha yavuze ko n'ubwo
inshuti ze zakundaga kumubwira ko atubahiriza igihe, iyo bigeze ku mukiriya harimo
umwihariko kuko yubahiriza igihe cyane.
Uyu mukobwa avuga ko
akunda umuco w'u Rwanda, ari nabyo ashaka gushyiramo imbaraga cyane akarimbisha
ibirori byubakiye ku muco. Yemeza ko iki gitaramo cy'inyamibwa 'cyabaye intangiriro
yo gukora ibintu bya Kinyarwanda'.
Umuratwa Kate Anitha yatangije sosiyete yise 'Nita Impressions' ifasha abantu kurimbisha ibirori n'ibitaramo
Umuratwa yavuze ko yahisemo kwita iyi sosiyete 'Nita' abikuye ku izina rye 'Anitha' risobanuye 'ubuntu' yongeraho 'Impressions' mu kumvikanisha kunyurwa/gukururwa n'ikintu
Umuratwa avuga ko ari inzozi zabaye impano kuko yakuze akunda ibijyanye n’ubwiza byose
Umuratwa yavuze ko uburyo yaririmbishije igitaramo 'Urwejeje Imana' cy'Itorero Inyamibwa byatumye ashyira imbaraga mu byo yiyemeje
Umuratwa yavuze ko agiye kwita cyane ku kuririmbisha ibirori byubakiye ku muco w'u Rwanda
Urubyiniro yaruteguye yifashishije insina, indabo, imiseke n'ibindi bikoresho bya Kinyarwanda
Mbere y'uko abantu batangira kwinjira muri iki gitaramo, ni uku wabonaga urubyiniro n'ibyicaro byari byateguriwe abantu
INYAMIBWA BATANZE IBYISHIMO NYUMA Y'IMYAKA INE BADAKORA IGITARAMO
Kanda hano urebe amafoto y'igitaramo 'Urwejeje Imana' cy'Itorero Inyamibwa
TANGA IGITECYEREZO