Muneza Christopher (Topher) uri mu bahanzi nyarwanda bari mu bihe byabo byiza, yagarutse ku byishimo yatewe no kureba imbonankubone umukino w’ikipe ya PSG na Rennes ndetse akawureba ari kumwe na Ambasaderi w'u Rwanda mu Bufaransa.
Kuwa 19 Werurwe 2023, nibwo Rennes yatsindiye ku kibuga cyayo PSG, ibitego bibiri kuri zeru.
Uyu mukino ukaba wararebwe n’ibyamamare bitandukanye birimo na
Kim Kardashian, umwe mu banyamideli bakomeye mu isi.
Si we wenyine ariko kuko n’umuhanzi nyarwanda Christopher umaze
iminsi ku mugabane w’u Burayi, yabashije kureba uyu mukino imbonankubone.
Uyu musore ukiri muto mu myaka ariko ufite izina riremeye mu
muziki nyarwanda, amaze igihe kirenga imyaka 10 akora umuziki by’umwuga.
Mu kiganiro yagiranye n’InyaRwanda yatangaje ko byari iby’agaciro kureba PSG iri gukina, agira ati: "Byari binejeje cyane n'ubwo ikipe yanjye itabashije ariko nishimiye
kuba umwe mu bafana bari bahari.”
Agaruka kandi ku kuba yarishimiye kurebana uyu mukino na
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, François
Nkulikiyimana ati: "Guhura na Ambasaderi w’u Rwanda byari icyubahiro.”
Ikipe ya PSG ikaba isanzwe ifitanye imikoranire
n’u Rwanda binyuze muri gahunda y’Ubukerarugendo ya "VISIT RWANDA", ari nayo
yabashije gufasha mu buryo bworoshye uyu muhanzi kureba uyu mukino.
Ku rundi ruhande ariko Christopher yatangaje ko
yiteguye gutanga ibyishimo bikomeye mu gitaramo ategerejwemo, hamwe n’abahanzi
bandi b’abanyarwanda barimo Riderman na Bwiza.
Iki gitaramo kizaba kuwa 24 Werurwe 2023, mu mujyi
wa Lyon wo mu Bufaransa.
TANGA IGITECYEREZO