Kigali

Beach Tennis: Habimana Valens na Muhire Joshua babaye Abanyarwanda ba mbere bagiye ku rutonde rwa ITF

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:20/03/2023 17:27
0


Ikipe y’abakinnyi babiri b’Abanyarwanda bakina Tennis yo ku Mucanga (Beach Tennis), Habimana Valens ufatanya na Joshua Muhire yitwaye neza mu irushanwa mpuzamahanga ryaberaga mu gihugu cya Kenya ‘ITF BT10 Ocean Blue’.



Mu mpera z’icyumweru dusoje, muri kenya haberega irushanwa rya ‘ITF BT10 Ocean Blue’ aho u Rwanda rwari ruhagarariwe n’abakinnyi babari aribo; Habimana Valens ufatanya na Joshua Muhire. Iyi mikino yari ikinwe ku nshuro ya mbere mu bihugu byo mu Karere k’Afurika y’Uburasirazuba, yanatanze amanota ku rutonde rw’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Tennis ku Isi ITF.

Abakinnyi 32 nibo bitabiriye iyi mikino, bavuye mu bihugu by’u Rwanda, Esipanye, Uganda, Tanzaniya, Sudani na Kenya yakiriye iyi mikino. Muri iri rushanwa, Habimana Valens ufatanya na Joshua Muhire, bageze mu mikino ya kimwe cya kabiri, mu Marushanwa abiri anyuranye, rimwe ryakinwe ku wa Gatandatu, irindi rikinwa ku Cyumweru.

Mu mukino wa (1/2) wakinwe kuri iki Cyumweru aba bakinnyi bakuwemo n’Ikipe y’Umunya-Espanye Navas Borja ufatanya n’Umunyakenya Mouhamed Fazal, ufite Umudali wa Bronze ku rwego rw’Afurika. Nyuma y’uyu musaruro, wafashije aba bakinnyi bombi, kuba Abakinnyi ba mbere b’Abanyarwanda bagiye ku rutonde rwa ITF-ATP Ranking.

Aba bakinnyi b’abanyarwanda kugira ngo bashyirwe ku rutonde rwa ITF-ATP, byatewe n’amanota 5 bakuye muri aya marushanwa kuko bagarukiye muri 1/2

Ni mu gihe amakipe yageze ku mukino wa nyuma, iya mbere yegukana amanota 10 muri buri rushanwa mu gihe iza kabiri zegukanye amanota 7 naho abavuyemo batsinze umukino umwe, babona inota 1 gusa.

Uko umukino wa Tennis ikinirwa ku mucanga wageze mu Rwanda

Tariki ya 19 Ukuboza mu 2019, Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis mu Rwanda “RTF” ryatangije uyu mukino, utangirira ku kibuga cyari inyuma ya Sitade Amahoro i Remera. 

Ikibuga gikinirwaho uyu mukino kigizwe na metero 16 ku munani, kikaba kigabanyijemo kabiri mu gihe ibikoresho byifashishwa ari udupira dutandukanye n’utwo bakinisha Tennis isanzwe ndetse na raketi (Racket) zitandukanye.

Ubwo umukino wa Beach Tennis wazanwaga mu Rwanda bwa mbere ku mugaragaro mu 2019 

Umugozi barenzaho agapira uba uri muri metero 1.7 uvuye hasi mu gihe uyu mukino ukinwa n’abakinnyi babiri nka Beach Volleyball cyangwa umwe kuri umwe, naho kubara amanota byo bikaba ari ibisanzwe.

Nyuma yo gutangiza uyu mukino, Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Tennis, Karenzi Théoneste, yavuze ko ari umwe mu isanzwe ikinwa ku rwego mpuzamahanga ndetse bizeye ko n’Abanyarwanda bazabasha kuwukina. 

Yagize ati ”Uyu ni umwe mu byiciro by’imikino ya Tennis bisabwa n’Ishyirahamwe ry’Umukino Mpuzamahanga wa Tennis, natwe rero turawutangije kandi ni umukino dukwiye kujyamo tukitwara neza, nizera ko tuzabishobora.”

Muhire Joshua na Habimana Valens bafite amahirwe yo gukina igikombe cy'afurika

Uyu mukino waje gukomwa mu Nkokora n’Icyorezo cya Covid-19 cyadutse mu Isi no mu Rwanda by’Umwihariko. Uyu mukino ukenera ibikoresho byihariye bitari ibisanzwe bikoreshwa muri Tennis isanzwe. 

Ibi birimo raketi ifite agaciro kagera ku €100, agapira kagura €10 ndetse n’umugozi “Net” ugura agera ku € 200. Tennis yo ku Mucanga yatangiye gukinwa mu 1970 mu Butaliyani, aho kugeza ubu uyu mukino umaze kugera mu bihugu bisaga 50 ku Isi hose.


Valens na Joshua bwo bari mu kibuga bahanganira ku gera ku mukino wa nyuma






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND