Uwimbabazi Cynthia umaze kuba ikimenyabose mu myidagaduro nyarwanda nka Cycy Beauty, wabuze umubyeyi we, yatangaje ko umubyeyi we yazize uburwayi yari amaranye iminsi.
Mu masaha macye ashize ni bwo benshi batangiye kwihanganisha
Cycy wabuze umubyeyi we.
Uyu mukobwa asanzwe ari we muto mu muryango w’abana
batandatu ndetse yakundaga by'akataraboneka nyina umubyara.
Mu kiganiro gito yagiranye na InyaRwanda, Cycy yatangaje igihe
azagerera mu Rwanda, ati: ”Nzagera i Kigali kuwa 3.”
Avuga ku rupfu rw’umubyeyi we, yagize ati: ”Yari amaze igihe
arwaye diyabete.”
Cycy avuga ko umunsi wo guherekeza umubyeyi we ari ku cyumweru "nibwo tuzamushyingura.”
Mu busanzwe Cycy ari kubarizwa mu gihugu cya Kenya
aho amaze igihe akurikirana amasomo, ariko anakora ibikorwa birimo kuyobora no gutegura ibirori bitandukanye.
Yamamaye cyane mu bakobwa bifashishwa mu mashusho y’indirimbo
zirimo nka ‘KK552’ ya Andy Bumuntu, ‘We don’t care’ ya Meddy, Ravanny na RJ.
Agaragara kandi mu ndirimbo ‘Atansiyo’ ya Platini P banakundanyeho
igihe gito.
Mu mwaka wa 2022 yabaye Miss Planet International Rwanda.
Imana ikomeze abasigaye kandi ihe iruhuko ridashira umubyeyi watabarutse.
TANGA IGITECYEREZO