RFL
Kigali

Cycy yavuze ku burwayi bw’umubyeyi we witabye Imana n’igihe azagerera mu Rwanda aje kumuherekeza

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:20/03/2023 18:49
0


Uwimbabazi Cynthia umaze kuba ikimenyabose mu myidagaduro nyarwanda nka Cycy Beauty, wabuze umubyeyi we, yatangaje ko umubyeyi we yazize uburwayi yari amaranye iminsi.



Mu masaha macye ashize ni bwo benshi batangiye kwihanganisha Cycy wabuze umubyeyi we.

Uyu mukobwa asanzwe ari we muto mu muryango w’abana batandatu ndetse yakundaga by'akataraboneka nyina umubyara.

Mu kiganiro gito yagiranye na InyaRwanda, Cycy yatangaje igihe azagerera mu Rwanda, ati: ”Nzagera i Kigali kuwa 3.”

Avuga ku rupfu rw’umubyeyi we, yagize ati: ”Yari amaze igihe arwaye diyabete.”

Cycy avuga ko umunsi wo guherekeza umubyeyi we ari ku cyumweru "nibwo tuzamushyingura.”

Mu busanzwe Cycy ari kubarizwa mu gihugu cya Kenya aho amaze igihe akurikirana amasomo, ariko anakora ibikorwa birimo kuyobora no gutegura ibirori bitandukanye.

Yamamaye cyane mu bakobwa bifashishwa mu mashusho y’indirimbo zirimo nka ‘KK552’ ya Andy Bumuntu, ‘We don’t care’ ya Meddy, Ravanny na RJ.

Agaragara kandi mu ndirimbo ‘Atansiyo’ ya Platini P banakundanyeho igihe gito.

Mu mwaka wa 2022 yabaye Miss Planet International Rwanda.

Imana ikomeze abasigaye kandi ihe iruhuko ridashira umubyeyi watabarutse.

Cycy ari mu bakobwa bamaze kubaka izina mu myidagaduro nyarwandaUmubyeyi wa Cycy bari inshuti wanamutoje byinshi birimo gukora cyane, yitabye Imana azize uburwayi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND