Kuri uyu wa 20 Werurwe 2022, Temi Otedola umukunzi wa Mr Eazi yujuje imyaka 27, ahundagazwaho amagambo meza y’urukundo na se umubyara.
Femi Otedola utunze abarirwa muri miliyari ebyiri z’amadorali
yafashe umwanya yifuriza umukobwa we isabukuru nziza ati: ”Isabukuru nziza kuri
malayika wanjye w’igikundiro, wowe mpanga yanjye, so aragukunda by'akataraboneka.”
Ni nyuma gato y’ubutumwa Temi yari amaze gushyira hanze agaragaza kwishimira bikomeye umunsi w’amavuko ye.
Kuri ubu uyu mukobwa ni umukunzi w’umuhanzi n’umushabitsi
Mr Eazi wanamwambitse impeta mu mwaka wa 2022.
Umubano we na Mr Eazi watangiye ubwo bahuriraga mu birori by’umuvandimwe
wa Temi umaze kubaka izina mu kuvanga imiziki.
Temi Otedola afite umutungo ubarirwa muri miliyoni 2
z’amadorali. Yavukiye muri Nigeria ariko yakuriye mu bwami bw’u Bwongereza. Ni
icyamamare mu kumurika no gutunganya imyambaro.
Mu mwaka wa 2018 ni bwo yasoje icyiciro cya kabiri cya
Kaminuza mu ishami ry’Amateka n’Ubugeni. Yatangiye kuba icyamamare ku mbuga nkoranyambaga
mu mwaka wa 2014.
Yakoranye n’inzu zikomeye mu mideli yaba muri Nigeria, mu Bwongereza n'ahandi hatandukanye. Hirya y’ibirebana n’imideli, yinjiye mu birebana no gukina filime.
Temo Otedola na se umubyara Femi Otedola wamwifurije ibyiza ku munsi we w'amavuko
Mr Eazi na Temi Otedola bamaranye igihe kitari gito mu rukundo
Amwe mu mafoto Temi Otedola yasangije abamukurikira mu kwizihiza isabukuru y'amavuko y'imyaka 27
TANGA IGITECYEREZO