RFL
Kigali

Femi Otedola wamamaye mu butunzi yifurije isabukuru umukobwa we akaba n’mukunzi wa Mr Eazi

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:20/03/2023 17:34
0


Kuri uyu wa 20 Werurwe 2022, Temi Otedola umukunzi wa Mr Eazi yujuje imyaka 27, ahundagazwaho amagambo meza y’urukundo na se umubyara.



Femi Otedola utunze abarirwa muri miliyari ebyiri z’amadorali yafashe umwanya yifuriza umukobwa we isabukuru nziza ati: ”Isabukuru nziza kuri malayika wanjye w’igikundiro, wowe mpanga yanjye, so aragukunda by'akataraboneka.”

Ni nyuma gato y’ubutumwa Temi yari amaze gushyira hanze agaragaza kwishimira bikomeye umunsi w’amavuko ye.

Kuri ubu uyu mukobwa ni umukunzi w’umuhanzi n’umushabitsi Mr Eazi wanamwambitse impeta mu mwaka wa 2022.

Umubano we na Mr Eazi watangiye ubwo bahuriraga mu birori by’umuvandimwe wa Temi umaze kubaka izina mu kuvanga imiziki.

Temi Otedola afite umutungo ubarirwa muri miliyoni 2 z’amadorali. Yavukiye muri Nigeria ariko yakuriye mu bwami bw’u Bwongereza. Ni icyamamare mu kumurika no gutunganya imyambaro.

Mu mwaka wa 2018 ni bwo yasoje icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu ishami ry’Amateka n’Ubugeni. Yatangiye kuba icyamamare ku mbuga nkoranyambaga mu mwaka wa 2014.

Yakoranye n’inzu zikomeye mu mideli yaba muri Nigeria, mu Bwongereza n'ahandi hatandukanye. Hirya y’ibirebana n’imideli, yinjiye mu birebana no gukina filime.

Temo Otedola na se umubyara Femi Otedola wamwifurije ibyiza ku munsi we w'amavukoMr Eazi na Temi Otedola bamaranye igihe kitari gito mu rukundoAmwe mu mafoto Temi Otedola yasangije abamukurikira mu kwizihiza isabukuru y'amavuko y'imyaka 27






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND