RFL
Kigali

Ni zahabu zihishwe! Abahanzi 7 b'impano zitangaje mu muziki wa Gospel bo kwitega mu 2023

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/03/2023 21:04
0


Umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, ukomeje gutera imbere umunsi ku wundi ndetse abasesenguzi banyuranye bahamya ko muri iyi minsi uri ku isonga mu gukundwa cyane bakurikije amateka aherutse kwandikwa na Israel Mbonyi muri BK Arena.



Tariki 25 Ukuboza 2022, hari kuri Noheli, ni bwo Israel Mbonyi yakoze igitaramo kitazibagirana mu mateka y'umuziki w'u Rwanda aho yujuje BK Arena yakira abantu bagera ku bihumbi 10. 

Ni ubwa mbere iyi nyubako y'i Remera yari yuzuye mu gihe imaze gutaramirwamo n'abahanzi banyuranye kandi b'amazina akomeye barimo Burna Boy, The Ben, James & Daniella, Bruce Melodie, Hillsong London n'abandi.

Israel Mbonyi wakoze aya mateka, nta myaka 10 aramara mu muziki kuko ibihangano bye byatangiye gukundwa mu 2014 ubwo yigaga mu Buhinde. Mu 2015 yagarutse mu Rwanda akora igitaramo cye cya mbere cyabereye muri Kigali Serena Hotel. Icyo gihe, bamwe basubiyeyo babuze aho bicara.

James & Daniella bari kunyeganyeza Kigali mu muziki usingiza Imana, nabo bamaze imyaka micye cyane mu muziki kuko indirimbo "Mpa amavuta" yabafunguriye amarembo yagiye hanze tariki 13/05/2019. Ubu, imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni 6 kuri shene yabo ya Youtube. 

Umuziki wa Gospel wakomeje kunguka impano nshya zitangaje aho twavugamo Papi Clever & Dorcas batangiye kuririmbana nyuma yo kurushinga mu 2019 bakakiranwa yombi. Kuri ubu biragoye kuba wakora igitaramo cyangwa igiterane ntutumire iyi Couple kuko iri mu bayoboye.

Umwaka wa 2020 wabereye umugisha umuziki wa Gospel aho wibarutse abanyempano babiri bavukana ari bo Vestine na Dorcas. Muri uwo mwaka ni bwo bashyize hanze indirimbo ya mbere bise "Nahawe Ijambo" yakunzwe cyane, ubu imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni 6 kuri Youtube.

Umwaka wa 2021 wihariwe cyane na Annette Murava ku itike y'indirimbo ye "Niho Nkiri" yasohotse mu Ugushyingo uwo mwaka, igakundwa mu buryo bukomeye. 

Yari asanzwe aririmba aho bamwe bari bamuzi ku ndirimbo "Imboni", ariko ntabwo yari yagakoze indirimbo ngo inyeganyeze bikomeye inkuta z'umuziki wa Gospel. Gukundwa kw'iyi ndirimbo, ubibonera mu barenga Miliyoni 2.4 bamaze kuyireba.

Abandi banyempano batumbagije ubwamamare muri 2021 harimo Vumilia wo mu Itorero ry'Abadivantise b'Umunsi wa Karindwi, ukunzwe mu ndirimbo "Amahoro", "Uzandinde gupfa kabiri', "Ibaga nta kinya" na "Bya bindi". 

Uyu mukobwa ufatanya umuziki n'umwuga w'ubwarimu, mu ndirimbo ze harimo izimaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 500, kandi ni mushya mu muziki kuko awumazemo imyaka 3 yonyine. Agezweho cyane mu Badive, aho usanga ari ku isonga mu batumirwa cyane.

Abandi utarenza ingohe ni Jessica Mucyowera na Chryso Ndasingwa. Aba bose bamaze imyaka 3 mu muziki nk'abahanzi bigenga. Reka twitse kuri Ndasingwa kuko Jessica we na mbere y'uko atangira kuririmba ku giti yari asanzwe aririmba muri Injili Bora ndetse n'ubu ari mu nkingi za mwamba zayo.

Ndasingwa ni umusore w'umuhanga cyane mu kuririmba anicurangira gitari. Mu 2021, yakoze indirimbo "Nzakomeza Kwiringire", ndetse na "Wahozeho" imaze amezi 5 iri hanze. Izi zombi zamuciriye inzira zimwicaza ku ntebe y'abahanzi bakomeye kandi bakunzwe muri Gospel. 

Uyu musore usengera muri New Life Bible Church, aherutse kubwira umunyamakuru wa InyaRwanda ko ari kwiga amasomo ya Bibiliya kugira ngo ajye ahimba indirimbo zishingiye ijana ku ijana mu Byanditwe Byera. Ni ibintu ashishikariza n'abandi baramyi bagenzi be. 

Umwaka wa 2022 wagiye mu biganza by'umuziki Gakondo! 

Umusore ukiri muto witwa Ishimwe Joshua wihimbye Josh Ishimwe ni we munyempano wigaragaje cyane muri uwo mwaka. Indirimbo ye "Reka Ndate Imana" yasohotse kuwa 08/07/2022, yarakunzwe cyane kuko imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni.

Ibi byatumye atumirwa mu bitaramo byinshi kandi bikomeye birimo icya Bosco Nshuti cyabaye mbere gato y'uko akora ubukwe. "Yesu Ndagukunda" niyo ndirimbo yinjije uyu musore mu muziki, hari kuwa 10/09/2020, ariko byamusabye umwaka wo gutegereza kuko mu 2022 ari bwo yigaragaje cyane. 

Nubwo asengera muri ADEPR, afite abakunzi benshi barimi umubare munini w'abo muri Kiliziya Gatorika. Ahorana ubutumire bwo kuririmba mu bitaramo no mu bukwe, ndetse ibi byatumye yagura ubuhanzi bwe atangiza Band imufasha gushimisha abakunzi be.

Abanyempano bo kwitega muri uyu mwaka wa 2023

Ugendeye ku byo tuvuze haruguru, urasanga buri umwaka havuka/hamenyekana cyane umuhanzi w'impano idasanzwe mu muziki wa Gospel. Kuva muri Mutarama kuzageza mu Ukuboza 2023, hari abahanzi bakizamuka inyaRwanda ibona nk'abo kwitega mu muziki wa Gospel. 

Ni abanyempano bo kubahwa no gushyigikirwa na cyane ko amateka agaragaza ko benshi mu byamamare dufite mu muziki wa Gospel uyu munsi wa none, batangiye umuziki mu myaka micye ishize aho nabo mu ntangiriro z'urugendo rwabo bagaragaraga nka zahabu zihishwe.

1. Mabosi



Niyomukesha Christine niyo mazina ye, ariko mu muziki azwi nka Mabosi. Ni umuhanzikazi w'ijwi ryiza cyane akaba akunzwe mu ndirimbo "Dufite Imana". Mabosi, umwaka we ushobora kuba ari uyu nguyu, tukamubona mu bitaramo bikomeye bitewe n'impano ye itangaje.

Mu buryo bwatunguranye, ibihangano bye byarakunzwe cyane dore ko nk'indirimbo ye "Dufite Imana" imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni mu mwaka umwe kandi nta mbaraga z'itangazamakuru zirimo. Kugira ngo ubyemere, utungure umunyamakuru runaka umubaze niba azi Mabosi, arakubwira ko atamuzi, kandi nyamara afite ubutunzi bukomeye.

Ni amaraso mashya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, akaba atanga icyizere cyo kugera ikirenge mu cya Gaby Kamanzi, Aline Gahongayire, Tonzi, Sarah Uwera, Vestine & Dorcas, Jessica Mucyowera n'abandi bahanzikazi banyuranye bari ku ruhembe rw'abakunzwe cyane.

2. SEE



Cyuzuzo Patrick niyo mazina ye yiswe n'ababyeyi, ariko we yahisemo kwitwa SEE [bisobanuye Kureba/Kubona] kubera ubuhamya bwe bukomeye. Mu bihe bishize yabwiye Paradise Tv [Kanda HANO] ko Imana yamukijije ijisho mu gihe abaganga bari bamubwiye ko atazabona. 

SEE afite umwihariko wo kuririmba gusa mu rurimi rw'icyongereza. Amaze gukora indirimbo zirimo "Good For U", "On my Side" n'izindi. Ni umuhanga cyane yaba mu miririmbire, imyandikire n'imibyinire. Aherutse kubwira inyaRwanda ko afite inzozi zo kuzahatana mu marushanwa akomeye ku isi nka BET Awards na Dove Awards. 

Impano ye yo kuririmba si iy'ubu, kuko akiri umwana muto ubwo yaririmbaga muri korali y'abana yitwaga Asante choir, yambutse imipaka y'u Rwanda, azenguruka Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bitaramo by'ivugabutumwa. SEE ari kuminuza muri Mount Kenya mu ishami ry'Itangazamakuru.

3. Diane Nyirashimwe



Nta byinshi byo kumuvaho kuko asanzwe ari icyamamare, ariko ni mushya mu ruhando rw'abahanzi ku giti cyabo. Yamamaye muri Healing Worship Team isigaye yitwa Healing Worship Ministry. 

Izina rye rizwi kandi muri True Promises Ministry na Zebedayo Family ukongeraho na Asaph DFW yo muri Texas aho asigaye atuye n'umuryango we. Aha hose ari mu batera indirimbo, ariko akabikora mu mwihariko we ari na byo benshi bamukundira. 

Diane Nyirashimwe amaze ukwezi kumwe gusa kuva atangiye kuririmba ku giti cye. Yahereye ku ndirimbo yise "Kora" imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 40. Yabwiye inyaRwanda ko kuririmba ku giti cye yabikoze nyuma yo kubisabwa cyane n'abakunzi be, ndetse Imana ikabimushyigikiramo.

Impano ye yabengutswe na benshi barimo na Apostle Dr. Paul Gitwaza wamuhaye izina rishya rya Deborah, akamusaba kutazongera kwitwa Diane. Yamwise iri zina rishya nyuma yo kumubonamo impano ikomeye n'ubutwari nk'ubwa Deborah uvugwa muri Bibiliya.

4. Yvette Uwase



Yvette Uwase atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari na ho akorera umuziki. Ni muto mu myaka, ariko mugari ni mu buhanzi. Ari hafi gusoza Kaminuza. Amaze imyaka ibiri gusa mu muziki kuko indirimbo ye ya mbere yise "Thankful" yageze hanze tariki 12/08/2020.

Ubuhanga bwe bugaragarira mu ndirimbo "Ndareba" yakoranye na Adrien Misigaro, imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 144. "Nzahagarara" yakoranye na Serge Iyamuremye niyo igezweho muri iyi minsi, ndetse yazamuye mu kirere ubuhanzi bwe, benshi batangira kubona impano idasanzwe afite.

Yvette ni uwo kwitega uyu mwaka ugendeye ku buhanga yagaragaje mu ndirimbo yakoranye na Serge, ikomeje gukundwa cyane aho mu kwezi kumwe gusa imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 51. Ari mu bahanzi bafite amajwi meza cyane mu muziki nyarwanda.

5. Richard. Zebedayo



Ni musaza wa Diane Nyirashimwe, akaba na murumuna wa Tresor Ndayishimiye washinze itsinda rya True Promises. Richard, amaze umwaka umwe gusa atangiye kuririmba ku giti cye, ariko umuhate we n'ubuhanga mu kuririmba bimwongerera abakunzi umunsi ku wundi.

Yatangiye umuziki asubiramo indirimbo z'abandi, aho twavugamo Jerusalema ya Master KG Ft Nomcebo, nyuma yaho atangira kuririmba indirimbo ze. "Dutarame" yahuriyemo na Aime Frank, Naomi & Emmy Vox, yamufunguriye amarembo dore ko imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 150.

Izindi ndirimbo ze zakiriwe neza ndetse zikagaragaza ko afite ejo heza ni "Abera" yakoranye na mushiki we Diane, "Mwami wanjye Yesu", "Nshikamiza" na "Usifurahi Juu Yangu". Akomeje umuziki mu mbaraga asanzwe awukoramo, nta kabuza uyu mwaka warangira yigaragaje cyane.

6. Grace Nyinawumuntu



Hari abakunze kumwita umukobwa wa Apostle Rwandamura Charles bitewe n'uko asengera mu Itorero rye rya United Christian Church (UCC) Niboye. Amaze imyaka 3 gusa mu muziki, ariko indirimbo yamufunguriye amarembo ni "Ndashima" imaze umwaka umwe gusa iri hanze.  

Ni indirimbo yakunzwe cyane bitewe n'amagambo yayo y'umuntu ushima Imana n'imicurangire yayo inyura amatwi. Nyuma yayo, yakurikijeho indi yise "Narakwiringiye" nayo yakiriwe neza cyane. 

Grace ni umuhanga bidasubirwaho mu miririmbire, bigashimangirwa no kuba azi gukirigita gitari ndetse na piyano, ibikorwa na bacye mu bahanzi nyarwanda. Ni worship leader mu Itorero asengeramo rya UCC Niboye.

Aririmba ubutumwa bumurimo, bikaryohera umureba. Mu buhamya bwe avuga ko Imana yamukijije indwara ikomeye binyuze mu nzozi. Iyo yibutse icyo gitangaza, muri we hazamuka amashimwe menshi nuko agakora mu nganzo.

Uyu mukobwa ni amaraso mashya mu muziki wa Gospel, akaba atanga icyizere cy'ejo heza mu muziki afatanya n'akazi kamutunze. Hari amakuru avuga ko ari gutegura igitaramo cya cya mbere kizaba mu minsi micye iri imbere.

7. Aloys Habi


"Mbitse inyandiko nyinshi zuzuye ibyo wambwiye, uko ugenda ukora ngenda mbivivura, ariko icyo nabonye ntujya ubasha kubeshya kuko aho ugejeje ubereye amashimwe. Iyi ndirimbo ndirimba ntabwo ari iya nyuma ntabwo nzaceceka kandi ugikora".

Ayo ni amwe mu magambo ari mu ndirimbo yise "Mbitse inyandiko" yakunzwe n'abarimo Senderi Hit wakunze kuyisangiza cyane abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga. Aloys Habiyambere [Aloys Habi], arakunzwe cyane ndetse akomerejeho nta kabuza uyu mwaka waba uwe. 

Afite ubuhamya busharira ari nabwo bumubera isoko y'indirimbo z'amashimwe. Avuga ko yavutse afite ubumuga bwo kutavuga, Imana imukorera igitangaza, aravuga. Iyo avuga ubu buhamya, aba afite amashimwe akomeye. Yivugira ko iyi ndirimbo "Mbitse inyandiko" atari iya nyuma.


Aloys Habi waririmbye 'Mbitse inyandiko'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND