RFL
Kigali

Menya akamaro ka Beterave mu kurinda indwara zishegesha umubiri

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:20/03/2023 15:34
0


Beterave ni igihingwa gikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye, zifashishwa mu gukumira indwara zibasira umubiri wa muntu, ndetse zimwe mu ntungamubiri ziyigize zifite ubushobozi bwo kurinda indwara zo mu mubiri harimo n'indwara z’ubumuga bwo kutabona.



Beterave ni izina ry’igifaransa ariko mu cyongereza iki gihingwa cyitwa “Beets” cyangwa “Beetsroots”. Beterave ikunda gukoreshwa n’igitsinagore, ariko igenewe buri wese kandi yamufasha kubaho ubuzima buzira umuze.

Zimwe mu ntungamubiri ziboneka muri beterave harimo ubutare (iron cyangwa fer), umuringa, vitamin C, vitamin A, vitamin B, potasiyumu, manganese, fibre, vitamin B9 n’izindi nyinshi.

Beterave uretse kuba ikungahaye ku ntungamubiri wakoresha mu buzima bwa buri munsi, ivamo umutobe mwiza kandi utagombera isukari. Iki gihingwa kifashishwa na benshi harimo hoteri, resitora ndetse n'imiryango.

Benshi bakora umutobe wayo bakawuvanga n’inanasi, hakavamo umutobe uryoshye kandi usa neza wazimanira umuntu.

Imiryango myinshi isobanukiwe n’akamaro ka beterave, ku mafunguro yabo ya buri munsi ntabwo bayiburaho, ndetse bahagaritse kugaburira abana babo isukari ikomoka mu nganda, ahubwo bakoresha iy'umwimerere idatera ikibazo mu mubiri.

Bamwe bayibona isa n’amaraso bagatekereza ko ibiyigize birimo intungamubiri, bikenewe n’abantu bagira ikibazo cyo kubura amaraso, ariko igira uruhare mu kugera amaraso akwiye mu mubiri ku buryo yakoreshwa na buri wese.

“Beta Carotene” iboneka muri vitamin C ifasha byihuse mu kurwanya indwara z’amaso zishobora kuganisha ku buhumyi. Abantu bageze mu zabukuru basabwa kuyikoresha kenshi kuko mu masaziro yabo bakunze gutangira kugira ubumuga bwo kutabona cyangwa ntibarebe neza.

Uko iminsi igenda yiyongera umubare w’abarwara amaso ugenda wiyongera bitewe no gukoresha mudasobwa cyane, guhora kuri murandasi, abakora akazi kabiriza ku izuba, n’ibindi.

Aba bantu bakunze kurwara indwara zifata amaso, ariko gukoresha beterave bibafasha koroherwa igihe bamaze gufatwa n’izi ndwara cyangwa bakayikoresha birinda kuzirwara.

Isukari iboneka muri yo, ifite ubushobozi bwo gutanga ingufu zihagije ku mubiri, ndetse ikarinda abantu indwara yo gususumira ikunze gufata abakuze. Iyi sukari kandi ikomeza umubiri ku buryo umubiri w’umunyantegenke ukomera ntufatwe n’indwara byoroshye.

Urubyiruko cyangwa n’abandi bakunda gukora imyitozo ngororamubiri, batakaza isukari nyinshi kandi bagakenera kwinjiza indi mu mubiri. Ni byiza ko hakoreshwa isukari ikomoka mu bimera kuko ubuzima buba buri mu maboko meza.

National institute of health ivuga ko iyi sukari iboneka muri Beterave nubwo ari ingenzi, hari bamwe batemerewe kuyikoresha harimo, abarwayi ba diabete, abarwaye impyiko n’uruhago.

Umurwayi urwaye diabete yo kugira isukari nyinshi mu mubiri, ntabwo yemerewe gukoresha beterave kuko aba asabwa kugabanya isukari mu mubiri we.


Uretse kuba uyu mutobe uryoha, benshi bawukorana n'izindi mbuto ukaryoha kurushaho

Iki kiribwa cya beterave ntabwo kivamo umutobe gusa, ahubwo gikoreshwa no mu mboga. Ku bantu bagira ikibazo cyo kubura amaraso, beterave ikoreshejwe neza ikurinda kongera gukoresha ibinini bya hato na hato, bityo ukagira amaraso ahagije.

Beterave ni igihingwa cyoroha kugihinga, kidasaba ubutaka bunini, ndetse n’abatuye mu mujyi begeranya ubutaka bakaba bayihinga mu mezi atarenze atatu iba yakuze yasarurwa.


Amababi ya beterave benshi bajugunya, nayo aratekwa mu mboga akaribwa, kandi akungahaye kuri vitamin C. Abahanga mu buzima badusaba kurya ibimera nk’imiti aho kuzabikenera twarwaye.


Sarade ukora, ni byiza ko wongeraho beterave kugira ngo ubona zimwe mu ntungamubiri ifite kandi igaragare neza

Gusiga beterave ku ruhu bikangura ubwonko bikazibura n'utwenge ducamo imyanda, ndetse n'uruhu rugasa neza 


Umuryango wawe ukwiye kugira akarima k'igikoni kariho beterave ku bw'ahazaza habo heza

Gaburira abana bawe beterave bazaca ukubiri nindwara zifata mu buhumekero






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND