RFL
Kigali

Ahanzwe amaso! Iby'ingenzi wamenya kuri Producer Kozze warambitse ibiganza kuri ‘Mesaje’ ya Okkama

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:20/03/2023 15:12
0


Hashize iminsi izina Kozze muryumva mu ndirimbo zimwe na zimwe zikorerwa muri Country Records.



Kuri ubu, abakurukiranira hafi iby’imyidagaduro mu Rwanda, ntibahwema kuvuga ku buhanga budasanzwe bw’uyu musore ukiri muto, wihebeye ubuhanzi cyane ko yanize ibyo gukora amashusho. Yize ku Nyundo ari naho yakuye bumwe mu bumenyi bwo gushushanya n’ibindi.

Nyuma y’iminsi mike we na Kevin Kade bashyize hanze indirimbo Umuana, Amayoga; kuri ubu indi ndirimbo yishimiwe na benshi ni iyitwa MESAJE ya OKKAMA, iyi ikaba yaratunganyijwe na Producer Kozze ukorera muri Country Records. 

Ukurikije aho iterambere rya muzika mu Rwanda rigeze, ntawabura kwishimira impano zidasanzwe z’abatunganya indirimbo zikomeje kuvuka umunsi ku wundi. Kozze kandi ni umwe mu ba producers batanga icyizere ko mu minsi iza umusanzu we uzaba itafari mu rugamba rwo kubaka iki gisata. 

Producer Pastor P, umwe mu batunganya umuziki bakomeye muri mu Rwanda no muri Afrika, aganira na InyaRwanda.com yavuze ko Producer Kozze afite umwahariho we kandi mwiza.

Yagize ati: “Uriya mwana ni umuhanga, ndanamukurikira cyane, nkunze kumva ibikorwa (products) ze zitarasohoka cyane ko Noopja azimpa kugira ngo ntange inama; gusa nakunze ko ibyo akora bitandukanye cyane n’iby’abandi ba producers, ntiyigana, wumva ko afite icyo ashaka kuzana mu kibuga, ndi umufana we.

NOOPJA, nyiri Country Records, abajijwe kuri ejo hazaza ha Kozze, yavuze ko Kozze ari umu Producer w’umuhanga, utuje kandi ufite ejo hazaza bitewe n’intumbero nini Country Records ifite.


Kevin Kade ubwo bakoraga indirimbo Amayoga 

Yagize ati“Kozze is a big deal, dufite wide vision, vuba abantu baramenya neza icyo ahishiye u Rwanda. Ni umuganga pe, sound ye, touch ye biri unique cyane”. 

Kugeza ubu Kozze amaze gutunganya indirimbo zirimo Loyal ya Juno Kizigenza, Kanjeje ya Papa Cyangwe ft Chriss Easy, Umuana ya Kevin Kade, Amayoga ya Kevin Kade x Kozze n’izindi ndetse na Mesaje ya Okkama ari nayo iheruka.

Amakuru ahari ni uko Kozze afite imishinga myinshi n’abandi bahanzi bakomeye mu Rwanda no hanze yarwo. 


Kozze umu producer uhanzwe amaso mu Rwanda


Papa Cyangwe na Kozze mu mishinga 


Kozze aherutse gushyira hanze Message ya Okkama


Kanda hano wumve unarebe indirimbo Message ikwinjiza mu cyumweru

Kanda hano wumve unarebe indirimbo Amayoga ya Kevin Kade yakozwe na KOZZE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND