RFL
Kigali

Lupita Nyong'o yahishuye ko ikanzu yambaye muri 'Black Panther 2' ikomoka ku mwambaro w'Abanyarwanda

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:20/03/2023 13:00
0


Icyamamarekazi Lupita Nyong’o yasobanuye uko ikanzu yagaragaye yambaye mu gice cya kabiri cya ‘Black Panther’cyizwi nka ‘Wakanda Forever’, yaturutse ku mwambaro gakondo w’Abanyarwanda, uzwi nk’umushanana.



Iyi ni ikanzu y’umweru Lupita Nyong'o ukina yitwa Nakia yambaye ku gace ko muri filime ‘Black Pather: Wakanda Forever’, gatangira bari gushyingura T’Challa wari umwami wa Wakanda, ari we Chadwick Boseman, witabye Imana mu 2020.

Abinyujije kuri Instagram, Lupita Nyong'o yasobanuye uko iyi kanzu yari yambaye yakozwe, biturutse ku mushanana wambarwa n'Abanyarwanda mu birori bitandukanye. Ni ikanzu yakozwe na Ruth E. Carter usanzwe azobereye mu gukora imyenda ikoreshwa muri filimi zitandukanye, wanakoze iyo muri Black Panther.

Lupita Nyongo'o w'imyaka 40 ukomoka muri Kenya umaze kwandika amateka i Hollywood, yavuze ko ubwo yajyaga kureba uyu munyamideli yamweretse ibitekerezo by’uko ashaka iyo kanzu na we amusaba kugira ibyo yongeraho, ahita yibuka umukenyero yabonanye umuvandimwe we.

Yagize ati “Igihe najyaga kwipima imyenda yo muri Wakanda Forever, Ruth yari akiri gushaka umwambaro Nakia azajyana mu kiriyo cyo kwa Ramonda. Yagerageje kunyereka ibitekerezo yari yakusanyije, ashaka kumva nanjye ibyo nashyiraho.”

Yakomeje ati “Icyo gihe nari maze iminsi mvuye muri Kenya, umuvandimwe wanjye Fiona yitabiriye ubukwe bw’inshuti z’Abanyarwanda yambaye umwambaro wabo gakondo.. Neretse Ruth iyo foto ihita imuha igitekerezo cy’iyi kanzu yakoze, iri muzo nakunze cyane.”

Ruth E. Carter wadoze iyi kanzu ya Lupita Nyong'o agendeye ku mushanana w'Abanyarwanda, niwe uherutse guhabwa igihembo cya Oscar Award 2023 mu kiciro cy'umuhanzi w'imideli wahanze imyenda myiza yambawe muri filime ya ‘Black Panther: Wakanda Forever’.

Ubusanzwe Lupita Nyong'o akunze kwambara imyenda yo muri Africa. Mu 2020 yatangarije Vogue Magazine ko akunda gukorana n'abahanzi b'imideli nyafurika, kuko aba ashaka kwerekana imico y’aho akomoka n'imideli yaho ko imaze gutera imbere.

Lupita Nyong’o avuze kuri iyi kanzu mu gihe ubwo hamurikwaga igice cya kabiri cya ‘Black Panther’, musaza we Junior Nyong’o yari yambaye umwenda wakozwe na Matthew Rugamba washinze House of Tayo.


Ikanzu Lupita Nyong’o yambaye muri “Black Panther: Wakanda Forever” yadozwe nk’umushanana w’Abanyarwanda

Ifoto yagendeweho y’umuvandimwe wa Lupita yambaye umushanana yatumye bamudodera iyo yambaye muri Wakanda Forever







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND