RFL
Kigali

Mahoro Isaac yashyize hanze amashusho y'indirimbo "Nyigisha" isemuwe mu rurimi rw'Amarenga-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/03/2023 11:04
0


Umuramyi Mahoro Isaac ubarizwa mu Itorero ry'Abadvantiste b'Umunsi wa Karindwi, yashyize hanze amashusho y'indirimbo yise "Nyigisha" isemuwe mu rurimi rw'Amarenga, ibintu bitamenyerewe cyane mu muziki nyarwanda.



Kuwa 11 Werurwe 2023 ni bwo Mahoro Isaac yafashe amashusho y'iyi ndirimbo yise "Nyigisha", mu gikorwa cyabereye i Nyamata aho yashyigikiwe n'abakunzi be, abanyamakuru barimo Justin Belis wa Flash Fm na Olivier Baganizi wa Isango Star Tv, ndetse n'itsinda rigari rimufasha mu muziki. 

Bisabye iminsi 9 gusa kugira ngo amashusho yayo abe ageze hanze kuko yasohotse kuri uyu wa Mbere tariki 20 Werurwe 2023. Aririmbamo ko nta cyo yanganya ubuntu Imana yamugiriye, akongeraho ati "Sinshaka kubuvamo namba. Nyigisha guhorana nawe, umbe hafi Mukiza, ne kukuvaho, undeke nkubemo kandi nawe umbemo".

Mahoro Isaac watangiye umuziki mu mwaka wa 2006 [awumazemo imyaka 17], akunzwe mu ndirimbo zirimo "Ndabizi neza", "Isezerano", "Ibihishwe" n'izindi. Indirimbo ye nshya yise "Nyigisha" yari itegerejwe cyane bitewe n'uburyo yayamamaje cyane, agateguza abantu ko ari indirimbo idasanzwe.

Kera kabaye aya mashusho yageze hanze. Mahoro yabwiye inyaRwanda ko iyi ndirimbo yayitekereje ubwo yibazaga iyo aza kuba ataramenye Yesu uko byari kuba bimeze uyu munsi. Aragira ati "Nabyibajijeho kenshi ni bwo haje igitekerezo cyo gushima Imana, nshima umunsi namenyeho umukiza".

Mahoro uri gukora umuziki ashyigikiwe cyane na 'Management team' ye, yungamo ati "Ariko kandi nkasaba Imana ko yakomeza kumbamo nanjye nkayibamo tukaba umwe, ibindi byose naba mbifite bibaye gutyo. Ariko sinjye wivugaga gusa, ahubwo ni isengesho rya buri wese wamenye Umukiza".

Iyi ndirimbo ye isemuwe mu Cyongereza ariko nanone ifite agashya ko kuba isemuwe mu rurimi rw'Amarenga. Abisobanura agira ati "Iyo tuvuga ubutumwa, tureba ingeri zose kuko ntituba tuzi uwo buzakiza. Ni yo mpamvu dushyiraho amagambo y'icyongereza, tugashyira mu marenga, ushyira inshundura nyinshi mu mazi, ubundi hakagira izifata".

"Nyigisha" igaragaramo umuzungukazi witwa Eva wo mu Budage, wavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga kubera uburyo avugamo Ikinyarwanda adategwa. Anita Pendo ukorera RBA, anyuze kuri konti ya Instagram y'umunyamakuru wacu Mupende Gedeon [tman_gideon], [kanda HANO], yatangariye uburyo Eva anasobanukiwe neza umuhamagaro we mu Kinyarwanda. 

Mahoro yabwiye inyaRwanda ko Eva ari umuvandimwe n'inshuti ye. Ati "Yaje nk'uko n'undi wese w'inshuti yaza". Asubiza niba ari iturufu yo kugeza muzika ye i mahanga, yavuze ko Imana ibishimye byaba ari byiza, kuko Yesu yasize asabye abigishwa be kogeza izina rye mu mahanga yose.

Yagize ati "Ariko Imana ibonye ko ari bwo buryo bwiza bwo kugera kure, nabwo Imana yabikoresha kugira ngo ubutumwa bwayo bugera kure. Kuko tugomba kuvuga ubutumwa amahanga yose, niko Yesu yasize avuze".


Mahoro arakataje mu muziki ari gukora afite 'Manager'


Bamwe mu bagaragara mu mashusho y'iyi ndirimbo


Isaac yashyize hanze indirimbo 'Nyigisha' yari itegerejwe cyane


Mu ndirimbo "Nyigisha" hagaragaramo Eva ari kuririmbana na Isaac


Niyomwungeri Pierre niwe Manager wa Mahoro Isaac


Umugore wa Mahoro Isaac nawe agaragara muri iyi ndirimbo


Baganizi Olivier wa Isango Star Tv yashyigikiye Isaac muri 'Nyigisha'


Justin Belis wa Flash Fm mu ndirimbo 'Nyigisha' wa Mahoro

Hano ni nyuma y'igikorwa nyamukuru cyo gufata amashusho y'indirimbo


Nyuma y'ifatwa ry'amashusho y'indirimbo basangiye icyo kurya

REBA INDIRIMBO "NYIGISHA" YA MAHORO ISAAC







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND