RFL
Kigali

MU MAFOTO: Ubwiza bwa Hannah Karema Tumukunde wegukanye ikamba rya Miss Uganda 2023

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:20/03/2023 11:41
0


Umukobwa witwa Hannah Karema Tumukunde, ni we wabaye Nyampinga w’Igihugu cya Uganda, nyuma y’imyaka hafi itanu badatora Nyampinga kubera ibibazo birimo na Covid-19.



Henshi ugenda ureba kuri murandasi mu Karere k’Ibiyaga bigari, inkuru y’amarushanwa y’ubwiza ya Miss Uganda 2023 niyo iri kugarukwaho cyane.

Birumvikana kubera impamvu zitandukanye zirimo kuba iri rushanwa ryari rigiye kumara imyaka igera kuri 5 ritaba, kuko ryaherukaga mu mwaka wa 2019.

Gusa na none ikindi kiri kuvugwaho ni ubwiza bwa Hannah wegukanye ikamba, bivugwa ko ari amateka kuba muri Uganda hatowe umukobwa mwiza kuko bitari bisanzwe.

Uretse kandi Hannah wegukanye ikamba, Ademu Whitney Martha yabaye Igisonga cya mbere naho Prossy Agwang aba icya kabiri.

Miss Olivier Nakakande niwe waherukaga gutorerwa kuba Miss Uganda 2019, gusa ubwo yajyaga kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikamba yarisigiye Elizabetha Bagaya wari Igisonga cye cya mbere hari muri 2021, akaba ari na we waryambitse Hannah.

Miss Hannah Karema Tumukunde n'Ibisonga byeUbwiza bwa Miss Hannah bwakangaranyije benshiMiss Hannah biravugwa ko ari we mukobwa mwiza wa mbere utowe muri UgandaHabanje kuba imyiyereko y'abakobwa bose bari bahatanye

Imyaka yari igiye kuba itanu hataba Miss Uganda kubera ibibazo birimo na COVID19Kuwa 18 Werurwe 2023 nibwo Miss Hannah yambitswe ikambaYitwa Hana Karema ku mbuga nkoranyambaga [@hana.karema]






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND