RFL
Kigali

Tariki ya 20 Werurwe ni umunsi mpuzamahanga w’Ibyishimo

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:20/03/2023 12:15
0


Uyu munsi tariki 20 Werurwe Isi yose irizihiza umunsi mpuzamahanga w'ibyishimo, washyizweho n'Umuryango w'Abibumbye (UN). Menya inkomoko yawo, n'uko wizihizwa mu bihugu bitandukanye.



Tariki ya 20 Werurwe ni umunsi mpuzamahanga w’Ibyishimo, igitekerezo cyawo cyatanzwe mu 2006 kizanywe na Jayme Illien uyobora umushinga witwa New World Order wegamiye ku Muryango w’Abibumbye. Yari agamije guteza imbere ibyishimo nk’uburengenzira bw’ikiremwamuntu, kikaba ikintu cy’ingenzi kigize imibereho y’umuntu.

Mu 2012 nibwo uyu munsi watangiye kwizihizwa ku mugaragaro, aho Umuryango w'Abibumbye watangazaga ko tariki 20 Werurwe ariho Isi yose izajya yizihiza umunsi w'ibyishimo ndetse ikanazirikana akamaro gakomeye ibyishimo bifite mu mibereho ya buri munsi.

Iki ni igihe abatuye Isi bishimira imibereho myiza iterwa n’impamvu zirimo kugera ku cyo bifuzaga, n’ubwisanzure bafite mu buzima bwabo.

Umunsi mpuzamahanga w'ibyishimo wizihizwa tariki 20 Werurwe buri mwaka

Mu kinyarwanda hari ubwo bavuga ko ‘ntawe ukira asongwa’, mu gihe bashaka gusobanura ko nta muntu wakwishima mu gihe afite icyamukomerekeje cyangwa icyamushenguye umutima. Ahangaha, isoko akomoramo ibyishimo iba yamaze gukama.

Raporo ya World Happiness Index itanga urutonde rw’ibihugu n’uko abaturage babyishimiramo, itanga impamvu zitandukanye zituma abantu bishima, zirimo: kugera ku ntego (achievements), kwidagadura, imibanire n’abandi bantu (socialization), imibereho y’umuntu ( standard of life), icyo umuntu yiteze (Future perspectives) n’ibindi.

Insanganyamatsiko y'uyu mwaka wa 2023 iragira iti: ''Ba umunyabitekerezo, ibuka gushimira kandi wibuke kugira neza (cyangwa se kugirira neza abandi)”. Mu bihugu bitandukanye byizihiza uyu munsi mu buryo butandukanye, gusa byose bigahuriza ku kuba abantu bahurira hamwe nyuma y'akazi bakishimira ibyo bagezeho mu buzima cyangwa se bakawizihiza hagati mu miryango yabo.

Abantu bagirwa inama yo kwizihiza uyu munsi bari kumwe n'abantu bakunda batuma bagira ibyishimo, cyangwa se batuma bagira umuneza usendereye. Uyu munsi kandi buri wese aba agomba kuwumara amwenyura, kuko aricyo washyiriweho ngo abantu bizihize ibyishimo.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND