RFL
Kigali

“Umugabo wanjye yansabaga kureba amashusho y’urukozasoni turi kumwe akambwira ngo nigane ibyo bari gukora” !

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:20/03/2023 8:56
0


Inkuru z’abakundana akenshi ziba zuzuye amayobera cyane. Urukundo rwa babiri hari ubwo ruhinduka inkuru y’isi yose, iyo habayemo amakosa hagati yabo bombi. Uyu mugore yatanze ubuhamya avuga ko umugabo we yamusabaga kureba amashusho y’urukozasoni, nyuma akamubwira ko ibyo barebye bagomba kubikorana.



Bombi bahuriye mu Mujyi wa Nairobi nk’uko yabivuze ubwo bahakoraga bombi, na cyane ko uyu mukobwa aribwo yari arangije amashuri yisumbuye. Nyuma yo gukundana n’uyu musore bari bahuriye mu Mujyi, yaje gutwita, atwara inda aranabyara. Nyuma yo kubyara byabaye ngombwa ko uyu mukobwa yimukira mu nzu y’uwo bakundanaga, kuko ariwe wari wamuteye inda.

Nyuma yo kugera muri iyo nzu, hari ubwo yamaraga igihe runaka atariye, akaburara, akabwirirwa mbese akabaho nabi. Ubwo uyu mugore yari amaze gutwita inda ya kabiri, yavuze ko umugabo we yaje nyuma ya saa sita z’amanywa agatwara matera bararagaho, yamubaza impamvu ayitwaye akamubwira ko “Nta matera dukeneye, kandi wari bube warabimenye mbere”.

Uyu mugabo yahise yinjira mu nzu, abwira umugore we gucana television ubundi bakarebana video z’urukozasoni, nk’uko yari amenyereye kubimukorera. Nyuma yamusabye ko bakora ibyo babonye mu mashusho y’urukozasoni yari yamweretse, byaramugoraga cyane kuko yanamukubitaga kenshi atitaye ku kuba atwite.

Uyu mugore yemeza ko umugabo we nyuma yakomeje kujya amusaba ko bakorera imibonano mpuzabitsa hasi nta matera ihari kuko yari yayitwaye, avuga ko yabikoze amaze kwigana ibyo abandi bakoraga mu mashusho y’urukozasoni.

Ntabwo yabonaga amafunguro nk’ibisanzwe kandi ari umugore ufite inda, yaramukubitaga cyane ku buryo uyu mugore yahoranaga ubwoba bw’uko azatuma inda yari atwite ivamo.

Iteka iyo umugore umufashe nabi cyane akabona urutorokero arigendera. Abagabo benshi bagirwa inama yo kwita ku miryango yabo, bakirinda ko babangamira abagore babo kugeza n’ubwo bifuza kugenda bakabata. 

Mu nkuru zacu zatambutse twagarutse ku ngaruka zo kureba aya mashusho y’urukozasoni mu muryango hagati y’abashakanye, ndetse n’ibinyoma biba byihishemo.

REBA HANO IKIGANIRO CY'UYU MUGORE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND