RFL
Kigali

Ibintu bitazibagirana ku gitaramo 'Urwejeje Imana' cy’Itorero Inyamibwa-AMAFOTO + VIDEO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:20/03/2023 19:09
0


Inyamibwa zeretswe urukundo rwo hejuru, ziserukana imbaraga zikomeye zishimangira ko imyaka 25 muri gakondo atari ubusa.



Igitaramo 'Urwejeje Imana' cya Inyamibwa za AERG, cyerekanye ko umuziki gakondo n’imbyino bikunzwe cyane. InyaRwanda igiye kukugezaho ibintu ukwiye kuzahora wibuka kuri iki gitaramo cy'imbaturamugabo.

Turagaruka ku byaranze iki gitaramo kuva gitangiye saa moya z’umugoroba kugera saa tanu z'ijoro ubwo cyashyirwagaho akadomo. Cyabaye tariki ya 19 Werurwe 2023 muri Camp Kigali.

Umurishyo w’abato

Abana bafunguye igitaramo babikoze neza bajyanisha mu murishyo udasobanya mu gihe kingana n’iminota 20. Bageze ku ndirimbo "Rwanda nziza" biba ibindi, babahundagazaho amashyi menshi. Ni ibintu kandi bigaragaza ko Inyamibwa zizahoraho iteka kuko ari uruhererekane.

Ubwitabire

Igitaramo cyagize ubwitabire bwo hejuru kandi mu byiciro byose guhera ku bari bicaye mu myanya ya 5,000Frw kugera ku itabule (Table) ya 200,000Frw y’abantu umunani. Abantu bitabiriye ku bwinshi kugera aho intebe zashize n'aho guhagarara haba hato. Indirimbo n’imbyino zabo zizihiye bose.

Impanga

Ababyinnyi bose b’Inyamibwa ni ntagereranwa ariko byari binejeje kubona abakobwa babiri basa bajyana mu mudiho, umwe yamwenyura n'undi bikaba uko. Abo nta bandi, ni ababyinnyi b'impanga Mpinganzima Joselyne na Ngwinondebe Josette. Ubwo bagerwaho, bishimiwe cyane.

Abakuru mu Inyamibwa

Ubwo abasore n’inkumi banyuze mu Inyamibwa kuri ubu benshi bamaze no kuba ababyeyi bagerwagaho, byabaye ibindi kubera uburyo umudiho wabo n’uburyo bakaragamo umubyimba.

Ibi byerekana ko Inyamibwa ihora ariyo kandi byari bikwiye ku munsi wo kwizihiza imyaka 25 ngo buri umwe yumve anyuzwe n'igisekuru cye mu Inyamibwa.

Nita Impression

Miss Umuratwa Anitha Katie yatunguye benshi mu buryo yateguyemo ahantu bya kinyarwanda binyuze muri muri kompanyi yashinze izajya ikora ibijyanye na Decoration, mu gihe gito imaze ikaba imaze kwerekana ko yaziye igihe.

Iyi kompanyi yayise Nita Impression. Uyu mukobwa uretse kuba yaramamaye mu marushanwa y'ubwiza aho yitabiriye Miss Rwanda akaza no kuba Miss Supranational, ari no mu babyinnyi b'imena bagize Inyamibwa. Yaserutse mu Urwejeje Imana mu buryo bwizihiye benshi.

Imyambarire

Abasore n’inkumi ba Inyamibwa kuva bahaguruka kuri Sports View Hotel kugera ubwo bashyiraga akadomo ku gitaramo cyabo cyabereye muri Camp Kigali, bagiye bahinduranya imyambaro ifite umwihariko wa gakondo nyarwanda ariko na none ifite ukuntu ijyanye n'aho isi igeze.

Imibyinire yabo, kuyihuza n'ubukaka bwabo, ukongera ugaterera akajisho kuri bashiki babo bari barimbye bikomeye mu myambaro ya Kinyarwanda, wabonaga ari ibikomangoma n'ibikomangomakazi.

Ifi yarobewe ku rubyiniro

Ubwo aba basore n’inkumi bari ku rubyiniro, berekanye imibereho y’umunyarwanda n’ibimutunze birimo ubuhinzi, ubworozi n’ibindi birimo n’uburobyi. Aha ni ho abasore batatu banaze indobani, birangira umwe afatiye ifi ku rubyiniro.

Umukinnyi wa Arsenal

Herekanwe kandi ibintu bitandukanye bizanira abanyarwanda amadovize birimo inyubako nka Kigali Conventional Center, Indege n'Ingagi.

Ubwo bamurikaga ikipe ya Arsenal ifitanye amasezerano n'u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, berekanye umwe mu bakinnyi b'iyi kipe wazamuye amarangamutima ya benshi dore ko iyi kipe iri mu zimaze imyaka ifite abakunzi batagira ingano.

Umurindi n’amajwi y’ababyinnyi

Uvuze ibitazibagirana kuri iki gitaramo ntiwakwirengagiza umurindi w’abasore n’inkumi baserutse ku rubyiniro, maze byagera ku majwi y’abaririmbyi bikaba ibindi.

Ni amateka yanditswe na Gakondo nyarwanda by’umwihariko itorero Inyamibwa. Abakunzi b'iri Torero baryeretse urukundo rukomeye, naryo ribashimira ko barizirikana.

Inyamibwa zahagurukije abato n'abakuru nyuma y'imyaka 5 badakora igitaramo

Si ubwiza n'ubukaka bw'ababyinnyi b'iri torero, ubuhanga bwabo mu majwi n'imibyinire byari ibindi

Miss Umuratwa Anitha yatunguranye muri Decoration yo ku rwego rwo hejuru binyuze muri kompanyi ya Nita Impression ifite intero igira iti "Dutega amatwi, dugategura neza mu kanyurwa" 

Umurindi w'abasore mu mugara bijyana n'amajwi meza y'ingoma n'umwirongi mu buryo burimo ubuhanga watigishije bikomeye KCEV/Camp Kigali

Amaboko meza arambuye, inseko nziza ijyana n'imibyinire by'inkumi z'Inyamibwa, bizahora byibukwa ku Urwejeje Imana

Umurishyo w'abana bato babanje ku rubyiniro winjije neza mu gitaramo abakunzi b'Inyamibwa

Uno Protocol & Service igizwe n'inkumi z'ubwiza n'abasore beza ni bo bakiranaga yombi abitabiraga bose banabereka ibyicaro

Abinjiraga bose babanzaga kwerekana cyangwa kugura itike zacurujwe binyuze ku rubuga Noneho Events rwa InyaRwanda - rukomeje kuzana itandukaniro mu kwamamaza, kugurisha amatike no mu matora akorwa hifashishijwe ikoranabuhanga

Imyambarire y'Itorero Inyamibwa kuva ku munota wa mbere kugera kuwa nyuma yari inoze kandi ijyana na buri cyiciro yaba ku rubyiniro no hanze yarwo

Hari hashyizweho uburyo bwo korohereza abantu kubona ibyo kunywa n'amafunguro ngo bihere ijisho igitaramo ntakibabangamira

KANDA HANO UREBE MU BURYO BW'AMASHUSHO UKO IGITARAMO URWEJEJE IMANA CYA INYAMIBWA CYAGENZE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND