RFL
Kigali

Kenya: Raila Odinga yateguye imyigaragambyo ikomeye ishobora kugaragaramo urugomo n'ubusahuzi

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:20/03/2023 9:03
0


Mu gihugu cya Kenya uyu munsi hateganyijwe imyigaragambyo ikomeye, yateguwe hagamijwe kwamagana ubutegetsi bwa William Ruto.



Kuri uyu wa Mbere tariki  20 Werurwe 2023, mu murwa mukuru wa Kenya harabera imyigaragambyo ikomeye yateguwe na Raila Odinga, uzwiho kutavuga rumwe n'ubutegetsi bw'icyo gihugu.

Raila Odinga, avuga ko iyi ari imyigaragambyo igamije kwamagana igiciro gihenze cy’imibereho, ndetse n'icyo yita Perezida utemewe. Uyu mugabo w'umunyapolitike yahamagariye abamushyigikiye kwitabira Iyi myigaragambyo, bakagaragaza ibyo batishimiye. 

Raila Odinga yavuze ko iyo myigaragambyo iri burangwe n'ituze ndetse ko nta rugomo rugaragaramo, gusa mu gihugu cya Kenya biragoye ko imyigaragambyo yaba mu ituze ahubwo byitezwe ko habamo ibikorwa by'urugomo no guhohotera abashyigikiye ubutegetsi.

Mu gihe hari ubwoba bwinshi ko iyi myigaragambyo ishobora kuvamo urugomo n’ubusahuzi, Polisi yaburiye abaturage itangaza ko yafashe ingamba ku bashaka guhungabanya umudendezo.

Amwe mu mashuri yatangaje ko uyu munsi abana batajya kwiga, kubera ko ubwoba ni bwose mu bice bimwe by’igihugu cyane cyane mu bice bimwe bimwe by’umurwa mukuru Nairobi.

Biteganyijwe ko abigaragambya bahurira kuri Kenyatta International Convention Centre rwagati mu murwa mukuru, aha niho Odinga ari butangarize ubusabe bwe busaba Perezida William Ruto kwegura amushinja ko yibye amajwi mu matora yabaye muri Kanama. 

Urukiko rw'ikirenga rwatangaje ko ikirego cya Raila Odinga nta shingiro gifite rutangaza ko William Ruto ariwe watsinze amatora bidashikanwaho, bityo ibyo gusaba William Ruto kwegura bikaba bidakurikije amategeko.

Perezida William Ruto yavuze ko abona nta mpamvu yo gutegura iyo myigaragambyo, ahubwo ashinja Raila Odinga gushaka kwibasira igihugu akoresheje urugomo n’imidugararo.

Odinga avuga ko iyi myigaragambyo iba mu ituze, n’ubwo mu mateka bizwi ko bikunze kuba ikinyuranyo cy’ibi.

Minisitiri w’ubutegetsi yaburiye abigaragambya ko polisi iryamiye amajanja, kuburyo abapolisi bakora ibishoboka mu kurengera abantu n’ibyabo. Abapolisi benshi n’ibimodoka byabo birwanya imyigaragambyo, byoherejwe aho bikekwa ko hari buhurire abigaragambya benshi.


Inkomoko: BBC













TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND