RFL
Kigali

Inyamibwa bakoze urugendo berekeza mu gitaramo bizihirizamo isabukuru y'imyaka 25-AMAFOTO 50

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:19/03/2023 18:50
1


Itorero Inyamibwa rigiye gutaramira muri Kigali Convention and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali mu gitaramo cyo kwizihiza isabukuru y'imyaka 25 bamaze.



Muri ya masaha ya saa kumi nimwe z'umugoroba abantu bari kugana muri KCEV ni benshi kubera ‘Urwejeje Imana’, igitaramo cy’amateka cyabanzirijwe n’urugendo Inyamibwa zagenze ziva kuri hafi ya Marriott Hotel kugera aho igitaramo kigiye kubera.

Uru rukaba ari urugendo rushushanya ibihe bitandukanye Imana yabanyujijemo mu myaka 25 bamaze.

Iri torero mu 1998 nibwo ryashinzwe n’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bigaga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ‘NUR’ ubu isigaye yarabaye Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.

Kuva icyo gihe iri torero ryagiye rigirira umumaro benshi barinyuzemo yaba mu buryo bw’ubuzima birumvikana bwari butoroshye nyuma ya Jesnoside ariko hamwe n’imbyino n’indirimbo iri torero ryabereye umuryango benshi.

Ibyiza bagezeho byose nibyo byatumye kuri iyi nshuro igitaramo cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 Inyamibwa zimaze zibonye izuba igitaramo cyabo bagitura Imana yahabaye igatuma u Rwanda rwiyubaka ndetse igatuma babagihagaze.

Ibi bifite ishingiro nkuko mu bizi ni kenshi hatangira amatorero nyamara bikarangira adakomeje kubaho  bitewe n’impamvu nyinshi nyamara ishingiro ry’Inyamibwa kuba rirenze kuba itorero rikaba umuryango wamaze kugaba amashami mu mirimo itandukanye binyuze mu barinyuzemo ricyahagaze.

Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga 5000Frw, 15000Frw, 20000Frw ni tabule 200000Frw gusa aha ni kubaguze itike mbere ku muryango ibiciro biragenda byiyongera.

Iki gitaramo cyatewe inkunga n’abarimo Winnaz, Sports View Hotel na Yves Sounds mu gihe umuteguro mwiza [Decoration] uri muri iki gitaramo wakozwe na Nita Impressions.

Abakobwa n'inkumi bagize Uno Protocol Team nibo bakiraga abashyitsi ikaba ari ikompanyi yatangijwe n'umuhangamideli n'umunyamideli Kwizera Danny usanzwe afite inzu y'imideli yitwa Uno Fashion izwiho kugira amakositimu meza.

Bakoze urugendo bishimira imyaka 25 bamaze batangiye bikaba byararenze kuba itorero ukaba umuryango Uretse ubuhanga mu mibyinire Inyamibwa zifite ubwiza butangaje kuva mu ntangiriro kugera nubuUbwo bavaga kuri Sports View Hotel aho bahagurukiye bari bishimye cyaneAbakobwa bari kwakira abitabiye igitaramo cy'Inyamibwa nabo nizo mu mwambaro wanditseho 'Urwejeje Imana'Abasore b'Inyamibwa mu ikositimu nziza bacyereye gutaramira abanyarwanda babakunda kubwinshiImyaka yari ibaye itanu Inyamibwa zidakora igitaramo bivuze ko bakumbuwe cyaneKCEV igiye kuberamo igitaramo ni uku yari imeze mbere y’uko abantu batangira kwinjira

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mechack Homy 1 year ago
    Ndabakunda cane peee





Inyarwanda BACKGROUND