RFL
Kigali

Ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali cyongeye kuba mu icumi bya mbere byiza muri Afurika

Yanditswe na: Nyetera Bachir
Taliki:19/03/2023 0:04
0


Ikibuga cy’indege muzamahanga cya Kigali kiri i Kanombe, cyaje ku mwanya wa 8 muri Afurika mu bibuga by’indege byiza gikurikirwa n’ikibuga cy'indege cya Jomo Kenyatta.



Mu cyegeranyo cyakozwe n’urubuga rwa Skytrax gisanzwe gitegura ibyegeranyo bigaragaza uko ibibuga by’indege bikurikirana, cyagaragaje uburyo ibibuga by’indege bikurikirana mu bwiza aho kibanda ku mugabane wa Afurika.

Kuri iyi nshuro, uru rubuga rwongeye kugaragaza ibibuga by'indege byiza 10 muri Afurika. Ni urutonde rwiganjemo ibibuga by'indege byo muri Afrika y'Epfo (South Africa). Ikibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali, mu Rwanda, cyaje ku mwanya wa 8, ariko si ubwa mbere kibonetse mu bibuga by'indege 10 byiza muri Afrika.

Urutonde rw'ibibuga by'indege byiza muri Afrika

10. Bram Fischer: Ni ikibuga cy'indege cyo mu gihungu cya Afrika y'Epfo, akaba ari cyo cyaje ku mwanya wa cumi.


9. Jomo Kenyata: Iki kibuga cy'indege cyo muri Kenya cyje ku mwanya wa 9.


8. Ikibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali mu Rwanda cyaje ku mwanya wa 8


7. Kuri uyu mwanya hajeho ikibuga cy'indege mpuzamahanga cya Bole muri Ethiopia


Ku mwanya wa 6 haza ikibuga cy'indege mpuzamahanga cya Marrakesh muri Morocco


Ku mwanya wa 5 haza ikibuga cyindege mpuzamahanga cya Sir SR (Mauritius)


Ku mwanya wa 4 haza ikibuga cy'indege mpuzamahanga cya Mohammed V (Morocco)



Ku mwanya wa 3 haza ikibuga cy'indege mpuzamahanga cya OR Tambo (South Africa )


Ku mwanya wa 2 haza ikibuga cy'indege mpuzamahanga cya King Shaka (South Africa)


Ku mwanya wa 1 haza ikibuga cy'indege mpuzamahanga cya Cape Town (South Africa)








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND