Umuhanzi Jackson Mirror yakoreye indirimbo ye ya mbere mu Rwanda yise 'Medicine', ni nyuma y'amezi macye ashize agarutse mu rwamubyaye nyuma y'imyaka irenga ibiri yari amaze akorera umuziki mu gihugu cya Oman.
'Medicine' ibaye
indirimbo ya kane, uyu muhanzi ashyize mu gihe gishize atangiye urugendo rw'umuziki
nk'umuhanzi wigenga. Iritsa cyane ku rukundo hagati y'umusore n'umukobwa.
Jackson yabwiye
InyaRwanda ati "Ibaye indirimbo ya kane, akaba ariyo ndirimbo ya mbere
nkoreye mu Rwanda. Ni indirimbo ivuga ku rukundo, ni indirimbo isobanura cyane urukundo
rwa nyarwo, itaka umukunzi, ivuga ko ari umuti ari we ugutera ishema kandi akunyuze,
aho abantu bose baba bizi.”
Amashusho y'iyi ndirimbo
agaragaramo Uwababyeyi Djarilla, usanzwe agaragara mu mashusho y'indirimbo
z'abahanzi banyuranye mu Rwanda barimo Christopher, aho yagaragaye mu ndirimbo
ye ‘Nibido’.
Uyu mubyeyi kandi ari mu
ndirimbo z’abahanzi bakomeye nka Mico The Best, Davis D, Phil Peter, Social
Mula n’abandi.
Yigeze kubwira InyaRwanda
ko afite gahunda yo gufungura inzu y’imideli yagutse dore ko hirya y'ibyo akora
ari n’umucuruzi w’imyenda.
Djarilla yivuga agira ati
“Ndi umubyeyi w’umwana umwe ukina filime nkaba n’umwe mu bifashishwa mu
mashusho y’indirimbo.” Yagaragaye muri filime zirimo ‘City Maid’, ‘Rumashana’, ‘Muthoni’
n’izindi.
Amashusho y’iyi ndirimbo ‘Medicine’
agaragaramo ya Jackson yafatiwe mu Ntara y'Amajyaruguru. Jackson ati "Ni
we mukobwa nabonye wujuje ibisabwa bijyanye n'ubutumwa naririmbye muri iyi
ndirimbo."
Uyu muhanzi avuga ko iyi
ndirimbo imuteye ishema bitewe n'ibitekerezo ari kwakira, kandi ni ikintu
yifuzaga gukorera indirimbo mu gihugu cyamubyaye.
Ati "Ndishimye cyane
kuko ubwo nateguraga iyi ndirimbo nibazaga ko izaba nziza kandi natangiye
kubyerekwa n’abafana banjye nshingiye ku bitekerezo ndi kwakira."
Jackson Mirror
yifashishije Djarilla mu mashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Medecine’
Jackson yavuze ko
yishimiye gukorera indirimbo ye ya mbere mu Rwanda nyuma y’imyaka ibiri yari
ishize abarizwa muri Oman
Djarilla na Jackson
bafatiye aya mashusho mu Ntara y’Amajyaruguru bagaragaza bimwe mu byiza bitatse
u Rwanda
Uwababyeyi Djarilla
ugaragara mu mashusho y’indirimbo ‘Medecine’ aherutse kuvuga ko ashaka gushinga
inzu y’imideli
Uwababyeyi amaze
kugaragara mu ndirimbo z’abahanzi barimo nka Dj Phil Peter, Christopher n’abandi
TANGA IGITECYEREZO