RFL
Kigali

Amavubi yakoreye imyitozo muri Ethiopia yitegura umukino wa gishuti-AMAFOTO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:18/03/2023 21:06
0


Ikipe y'igihugu Amavubi yageze muri Ethiopia ihita inahakorera imyitozo itegura umukino wa gishuti bafitanye n'iyi kipe y'igihugu mbere y'uko bakina umukino wa Benin.Ikipe y'igihugu Amavubi yavuye mu Rwanda uyu munsi saa saba n'iminota 45 z'ijoro yerekeje muri Ethiopia, yageze i Addis Ababa mu rukerera saa kumi n'imwe n'iminota mirongo itanu n'itanu. Abakinnyi bose bameze neza, bacumbitse muri hoteli yitwa Tolip Olympia iri rwagati mu Mujyi.

Kuri iki gicamunsi abakinnyi bakoze imyitozo ku kibuga cya Bank Stadium mu gutegura umukino wa gicuti bafitanye n'Ikipe y'Igihugu ya Ethiopia ejo kuwa 19/03/2023 saa cyenda ku isaha y'i Kigali.

Umutoza Carlos Alós Ferrer yahagurukanye abakinnyi 26 ariko habayemo impinduka kuko umuzamu wa mbere w'ikipe y'igihugu Amavubi, Kwizera Olivier ntabwo yabonetse kubera ikibazo cy'imvune. 


Rwatubyaye Abdul mu myitozo y'Amavubi

Ibi byatumye hagenda abanyezamu 2 gusa aribo Ntwali Fiacre na Ishimwe Pierre, ariko biteganyijwe ko umutoza azatumizaho undi muzamu wa 3 agasanga abandi bakinnyi muri Benin.

Amavubi namara gukina uyu mukino azahita yerekeza muri Benin aho azaba agiye gukina n'iki gihugu mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cya Afurika, umukino uzaba kuwa 3 w'icyumweru gitaha saa kumi n'imwe naho umukino wo kwishyura uzaba tariki 27 z'ukwezi kwa 03 saa cyenda ubere kuri sitade mpuzamahanga ya Huye.


Kagere Meddie acira amasiri abakinnyi bagenzi be mu myitozo bakoreye muri Ethiopia


Nsabimana Aimable na Sabaho Hakim bakora imyitozo
TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo
Inyarwanda BACKGROUND