Umuririmbyi wagwije ibigwi mu muziki w’u Rwanda, Cécile Kayirebwa ndetse n’umuhanzi akaba n’umunyamakuru Andy Bumuntu, bagiye kwifatanya n’abanyeshuri bo mu kigo cya Green Hills Academy mu iserukiramuco ‘Rwanda Festival'.
Ni ku nshuro ya Gatatu
iri serukiramuco Nyarwanda rigiye kubera muri iki kigo, hagamijwe kwimakaza no
gushimangira umuco w’u Rwanda.
Iri shuri ritegura iri
serukiramuco biturutse ku kuba ari ikigo Mpuzamahanga, kandi kigamo abanyeshuri
bo mu bihugu bitandukanye, bityo bahurira hamwe bakiga umuco Nyarwanda,
bagasangizanya n’ibindi biri mu muco w’ibihugu.
Iri serukiramuco
ritangizwa n’ibikorwa bitandukanye bijyanye n'umuco nyarwanda kuva ku rwego
rw'inshuke kugera mu mashuri yisumbuye ndetse n'abarezi babo baba babukereye.
Umunsi usozwa n'igitaramo
cy'abanyeshuri n'abahanzi gakondo, aho muri uyu mwaka hakazatarama umuhanzi
w'inararibonye Cecile Kayirebwa n'umuhanzi w'urubyiruko Andy Bumuntu.
Umwaka ushize iri serukiramuco
ryataramyeho umuhanzi Muyango Jean Marie ndetse na Nyakwigendera Yvan Buravan.
Ku nshuro ya mbere y’iri
serukiramuco, abanyeshuri bakinnyi umukino-shusho witwa ‘Robwa nyiramateke’ ni
mu gihe ku nshuro ya kabiri bakinnye umukino-shusho witwa ‘Izuba ry’amahoro’.
Serge Nahimana
uhagarariye ishami ry’umuco mu kigo cya Green Hills Academy, yabwiye InyaRwanda
ko kuri iyi nshuro muri iri serukiramuco, abanyeshuri bazakina umukino ku ‘mabyiruka
y’umwana kugeza akuze nawe akazagera aho aba umubyeyi’.
Kwinjira muri iri
serukiramuco ni ukwishyura amafaranga ibihumbi icumi (10,000 Frw). Cecile Kayirebwa
uzaririmba muri iri serukiramico ni umuvukarwanda wa mbere werekanye ko umuziki
utazanywe mu Rwanda n’abazungu.
Yamenyekanishije ubwiza
bw’umuziki gakondo w’u Rwanda mu mahanga kandi kugeza n’ubu ntawe uramuhiga, ariganwa
ariko ntarashyikirwa.
Uyu mubyeyi azwi mu ndirimbo
nka Rwanamiza, Tarihinda, Kana, Inkindi, Mundeke Mbaririmbire, Urusamaza, Rubyiruko,
Umulisa, Cyusa, Ndare, Umunezero n’izindi.
Yitabiriye ibitaramo
birimo nk’iserukiramuco rya “Fespad” ya mbere i Kigali, “Robben Island Event” I
Cap yo muri Afurika y’Epfo n’ibindi bitandukanye.
Andy Bumuntu usigaye
ukorera Kiss Fm yamenyekanye mu ndirimbo zirimo: 'Ndashaje', ‘Mukadata’, ‘Mine’
cyangwa ‘Uwanjye’.
Muri izi ndirimbo zose,
uyu muhanzi avuga ko agaruka ku buzima busanzwe abantu babamo buri munsi kuko
aribwo buryo bwiza kuri we bwo gutanga ubutumwa.
Ni umuririmbyi w’umunyempano uririmba injyana ya Blues ivanzemo Gakondo ya Kinyarwanda. Mu mashuri yisumbuye na Kaminuza yize ibyerekeye amashanyarazi ariko akabifatanya n’umuziki.
Cecile Kayirebwa yaherukaga gutaramira abakunzi be mu bitaramo birimo Iwacu na Muzika Festival, aho yafatanyije na Angel na Pamella
Andy Bumuntu uherutse gusohora indirimbo ‘Igitego’ ategerejwe mu iserukiramuco ry’umuco
Abanyeshuri bo muri Green Hills Academy bategura iri serukiramuco mu rwego rwo guteza imbere umuco w’u Rwanda
Abanyeshuri baherutse gukina umukino witwa ‘Rorobwa Nyiramateke’ n’indi mikino yubakiye ku muco
Iri serukiramuco ry'umuco rizaba ku wa 24 Werurwe 2023
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘IGITEGO’ YA ANDY BUMUNTU
TANGA IGITECYEREZO