Umunyamakuru akaba n’umuhanzi Uwizeye Soudy [Ally Soudy], yatangaje ko ageze imyiteguro yo gukora igitaramo cye cya mbere yise ‘Ally Soudy &Friends’, kigamije kwishimira urugendo rw’imyaka 15 amaze mu itangazamakuru ateze imbere inganda Ndangamuco muri rusange no gusabana n’abantu.
Iki gitaramo kizaba ku wa
5 Kanama 2023 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp
Kigali, yagiteguye afatanyije na kompanyi ya RG-Consult Inc isanzwe itegura
ibitaramo bikomeye mu Rwanda birimo Kigali Jazz Junction.
Ntabwo muri iki iki
gitaramo Ally Soudy azaba yizihiza imyaka irenga 15 amaze agira uruhare mu guteza
imbere uruganda rw’myidagaduro mu Rwanda gusa, ahubwo ni uburyo bwiza bwo kugirango
arusheho gutanga umusanzu we mu kwagura imyidagaduro nyarwanda no kurushaho kuyikundisha
benshi.
Nk'uwagize uruhare
rukomeye mu kubaka uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, ntawe utakwemeza ko
impano nyinshi zikomeye zaciye mu biganza bye kandi mu ngeri zitandukanye yaba
abacuranzi, abaririmbyi, abavanzi b’umuziki (DJs), abanyarwenya, abanyamakuru, abo
mu ruganda rw’imideri/Fashion, ababyinnyi, abo muri cinema, n’ahandi
hatandukanye.
Ally Soudy yizera ko
abantu bafite impano zikomeye bavuka umunsi ku munsi hakaba hari n’abafite impano
zitamenyerewe, akemeza ko aba bose baba bakwiye guhabwa urubuga kandi ko bitakorwa
ntawe ufashe iya mbere.
Ati “Iyo nsubije amaso
inyuma ku rugendo rwanjye mu uruganda rw’imyidagaduro y'u Rwanda, navuga ko
natanze umusanzu wanjye mu myaka 15 ishize ndetse inarenga ariko nanone nkumva
ko ngomba gukora byinshi birushijeho.”
Uyu munyamakuru usigaye
abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akomeza avuga ko u Rwanda rukeneye
iterambere rirambye kandi mu ngeri zose.
Avuga ko yatekereje
gukora iki gitaramo nyuma yo gusubiza amaso inyuma agatekereza uburyo yahuriza
hamwe abantu bose babanye ‘ubwo natangiraga urugendo rwanjye muri uru ruganda
rw’imyidagaduro’.
Akomeza ati “Bitewe n’aho
twavuye tukishimira aho tugeze ariko kandi nkanatanga umusanzu ku zindi mpano
zizamuka zishobora gukenera imbaraga zacu twese dushyize hamwe.”
“Perezida Paul Kagame,
akunze gusaba abanyarwanda twese gutanga umusanzu wacu mu kubaka Igihugu uko dushoboye.
Njye nisanga cyane mu ruganda rw’imyidagaduro, nizera ko nzahora ndema inzira
nshya kandi zidasanzwe mu gutanga umusanzu wanjye.”
Ni ku nshuro ya mbere iki
gitaramo kigiye kuba. Ariko Ally Soudy avuga ko kizakomeza kuba ngaruka mwaka.
Soudy avuga ko iki
gitaramo yacyise ‘Ally Soudy&Friends’ mu rwego rwo gusobanura ko buri
‘wese uzaza ari inshuti yanjye mu buryo bumwe cyangwa ubundi’.
Akomeza ati “Hari abo
dushobora kuzaba tuziranye byihariye ariko hari n’abandi bankunze kuva cyera
ntangiye urugendo rwanjye muri uyu mwuga ndetse n’abankunze vuba ariko bose
tukaba tukiri kumwe kandi tutarahura na rimwe amaso ku yandi. Aba bose njye
mbabona nk’inshuti zanjye.”
Uyu mugabo uherutse
gukorana indirimbo n’umuhanzi Yampano, avuga ko yabuze ababyeyi akiri muto ku
buryo yakuze afashwa cyane n’inshuti n’abavandimwe be muri byinshi.
Yavuze ko ibi byamwigishije
guha agaciro buri wese uza mu buzima bwe. Ati “Inshuti zanjye zaranyizeraga
kandi zikananshyigikira muri byose. Mfite inzozi zo gutegura iki gitaramo
kikaba impinduka mu ruganda rwacu kandi nkanacyagura kikagera no mu bindi bice
by’isi, aho umunyarwanda ari hose ku isi akibonamo ubunyarwanda ndetse
akanarangwa no gukunda iwabo.”
Iki gitaramo kizajya
gihuza abantu batandukanye bo mu bice bitandukanye bigize uruganda rw’imyidagaduro
nka siporo, umuziki, kumurika imideri, abanyapolitiki, abanyarwenya, abakinnyi
ba sinema, ndetse no kuva mu bindi bice by’imyidagaduro bitamenyerewe mu Rwanda
nk’abakorobasi, abakora maji, ibizwi nka Cirque n’ibindi byinshi. Iki n’ikintu
kitigeze kibaho mu Rwanda mbere
Umuyobozi Mukuru wa RG
Consult Inc, Remmygious Lubega yavuze ko bishimiye gufatanya na Ally Soudy
gutegura iki ‘gikorwa kidasanzwe ku isoko ry’u Rwanda’.
Arakomeza ati “Ubwo Ally
Soudy yatwegeraga, ntitwazuyaje kuko dusanzwe tumuzi nk’umuntu wagize uruhare
rudasanzwe muguteza imbere uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda ndetse kugera
n’ubu akaba akibikora. RG Consult Inc, iteka twifuza uruganda rw’imyidagaduro
mu Rwanda ruteye imbere kandi ruhatana kuruhando mpuzamahanga, bityo rero
twishimira kandi twiteguye gukorana n’uwo ari we wese duhuje intego.”
Yasezeranyije ko iyi
kompanyi izakomeza gutegura ibikorwa byiza kandi biteguwe kinyamwuga. Yungamo
ati “Ikindi bitewe n’uburambe dufite, n’uburyo iki igitaramo kirimo gutegurwa
mu buryo budasanzwe, twababwira namwe kwitegura kuzabona ibintu mutigeze mubona
ho mbere mu bitaramo hano mu Rwanda.”
Kwinjira muri iki
gitaramo ni 20,000 Frw mu myanya isanzwe (Regular) ni mu gihe muri VIP wishyura
40,000 Frw, ku meza y'abantu barindwi wishyura 250,000 Frw.
Ally Soudy agiye gukora ku nshuro ye ya mbere igitaramo ‘Ally Soudy &Friends’, hagamijwe gukomeza guteza imbere imyidagaduro mu Rwanda
Ally avuga ko yakuriye mu miryango imufasha, byatumye nawe akurana umutima wo gutanga umusanzu ku rugendo rw’ubuzima bw’abandi
Soudy yavuze ko ashaka
kwagura iki gitaramo kikarenga imipaka, mu rwego rwo guhuza abantu banyuranye
Iki gitaramo kizabera
Camp Kigali, ku wa 5 Kanama 2023
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'BYUKA' YA YAMPANO NA ALLY SOUDY
TANGA IGITECYEREZO