RFL
Kigali

Minisitiri Mbabazi yasabye urubyiruko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:18/03/2023 20:55
0


Mu muganda udasanzwe wakozwe n’urubyiruko rwa Kamonyi, Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yarusabye kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.



Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco irasaba urubyiruko kwitwararika no kugaragaza uruhare rwabo mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside cyane cyane muri ibi bihe abanyarwanda biteguye kwinjiramo byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.

Ibyo ni ibyagarutsweho mu muganda rusange wihariye w’urubyiruko uba buri gihembwe, kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Werurwe ukaba wakorewe ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri mu kagali ka Nkingo, umurenge wa Gacurabwenge wo karere ka Kamonyi mu Majyepfo y’u Rwanda, rushyinguyemo imibiri y'abarenga ibihumbi 47 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni umuganda waranzwe no gusukura ndetse n’indi mirimo y’amaboko ijyanye no gutunganya urwibutso rwa Jenoside rwa Kivuza mu kagali ka Nkingo umurenge wa Gacurabwenge muri Kamonyi mu Majyepfo y’u Rwanda, ni umuganda wihariye w’urubyiruko wateguwe na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi wari Umushyitsi Mukuru muri iki gikorwa, mu ijambo yatanze, yavuze ko impamvu yo kwibanda ku gusukura inzibutso muri uyu muganda ari ukugira ngo urubyiruko rurusheho kugira amakuru ahagije kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi banagire uruhare mu kurwanya abayipfobya.

Mu kiganiro Minisitiri w’urubyiruko Rosemary Mbabazi yahaye InyaRwanda, yasobanuye ko impamvu nyamukuru y’iki gikorwa ari ukugira ngo hakorwe isuku ahashyinguye imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse banasubizwe agaciro bambuwe.

Yagize ati "Impamvu nyamukuru ni ukugira ngo tuhakorere isuku, dukomeza tubibuka aho baruhukiye, ariko cyane cyane urubyiruko ni ukugira ngo bakuremo isomo, bamenye ayo mateka y'igihugu cyacu kugira ngo binabafashe no guhangana ku mbuga nkoranyambaga n'abirirwa bapfobya banahakana Jenoside yakorewe Abatutsi kuko iyi ni gihamya ikomeye cyane igaragaza y'uko Jenoside yabaye.

Yakomeza atangaza ko abavuga ko Jenoside itabaye ntaho babona bashingira. Ati "Bashingira kuki dufite gihamya imeze gutya? Nta nubwo tubikorera kugira ngo tubahe gihamya ariko ni ukugira ngo dutoze abato bacu bakure bazi y'uko ayo mateka ari ayacu ariko tuyirinde ntazongere kuba ukundi".

Uwiringira Marie Jose, umuyobozi w’Akarere ka kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, ubwo yaganiraga na InyaRwanda, yashimiye Minisiteri y’urubyiruko n’umuco ku gikorwa bateguye ndetse anashimira urubyiruko rwakitabiriye.

Yanakomoje ku byo Minisitiri Mbabazi yavuzeho, asaba urubyiruko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse anarukangurira kwibumbira muri club za anti-jenoside zizabafasha kumenya byinshi ku mateka yayo n’uko bakwiye kuyikumira ntizongere kubaho.

Uyu muganda wari uteganyijwe mu gihugu hose ukabera ku rwego rw’Akagari, ugakorerwa ku Nzibutso zishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gihugu hose.

Kuri uru rwibutso rwakozweho umuganda ku rwego rw’igihugu, hashyinguwemo imibiri y'abasaga ibihumbi 47 na 940 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatwaye ubuzima bw'abarenga Miliyoni. Ni urwibutso rumwe mu ziri muri ako Karere ka Kamonyi kuko gafite inzibutso zigera kuri 3 ndetse n’imva rusange 4.

Misitiri w’urubyiruko Rosemary Mbabazi ari kumwe n’abayobozi b'Akarere ka Kamonyi bitabiriye umuganda udasanzwe w’urubyiruko


Minisitiri w’urubyiruko yafatanije n’urubyiruko gukora umuganda ku rwubitso rwa Kivuza

Urubyiruko rwafuze imyenda izifashishwa mu gihe cyo kwibuka


Umuyobozi wungirije wa karere Marie Jose na Minisitiri w’urubyiruko Mbabazi bafatanije gukora umuganda


Minisitiri Mbabazi yasabye urubyiruko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside igaragara ku mbuga nkoranyambaga

Ubwo Min. Mbabazi yagezaga ijambo ku bitabiriye iki gikorwa


Abakora muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco bitabiriye uyu muganda

Bamwe mu Ngabo z'Igihugu bitabiriye umuganda w’urubyiruko


Hafashwe umunota wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Urubyiruko rwitabiriye umuganda wihariye


Umuyobozi wungirije wa karere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yasabye urubyiruko kwigira ku mateka yaranze u Rwanda bakarushaho kurwubaka

KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI

AMAFOTO: Serge Ngabo - inyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND