RFL
Kigali

Tyga yahaye Avril Lavigne basigaye bakundana umukufi uhenze

Yanditswe na: Theos Uwiduhaye
Taliki:18/03/2023 18:18
0


Umuraperi Tyga wamenyekanye mu muziki muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, yahaye impano y'umukufi uhenze Avril Lavigne bamaze iminsi bakundana.



TMZ yatangaje ko Tyga yahaye impano y'umukufi, ufite agaciro k'ibihumbi 80 by'amadorali.

Eric Mavani ucuruza imikufi yabwiye iki kinyamakuru ko uyu mukufi Avril Lavigne asigaye yambara mu ijosi, yawuhawe na Tyga ku wa Kane w'iki Cyumweru. 

Mu minsi micye ishize ni bwo umuraperi Tyga n'umuhanzikazi Avril Lavigne bemeje ko bakundana banagirira ibihe byiza i Paris mu Bufaransa.

Tyga yari amaze iminsi avugwaho kuba ari mu rukundo n'umuhanzikazi Avril Lavigne nyuma y'aho bagaragaye basohokanye bigakekwa ko bari mu rukundo gusa baherutse guhamya ko bakundana ubwo bitabiraga ibirori bya Paris Fashion Week byabereye mu Bufaransa.

Umuraperi Tyga w'imyaka 33 hamwe n'umuhanzikazi Avril Lavigne w'imyaka 38 bagiriye ibihe byiza mu birori by'imideli bya Paris Fashion Week bitabiriye barikumwe ndetse banafotowe basomanira mu ruhame bemeza ko bakundana bitakiri amagambo.

PageSix yatangaje ko ibi byahise bikuraho impaka zari ku mubano w'aba bombi nyuma yaho benshi bavugaga ko Tyga na Avril Lavigne baba ari inshuti zisanzwe gusa bemeje kumugaragaro ko bakundana. 

Avril Lavigne wamenyekanye mu ndririmbi nka 'Girlfriend', 'Complicated', 'I'm With You' akundanye n'umuraperi Tyga nyuma y'aho atandukaniye n'umuhanzi Mud Sun bendaga kurushinga dore ko batandukanye amaze umwaka amwambitse impeta y'urukundo. 

Umuraperi Micheal Ray Stevenson wamamamye ku izina rya Tyga akoresha mu muziki, ni umwe mu baraperi bahagaze neza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yatangiye kumenyekana mu 2008 ubwo yinjizwaga mu nzu ifasha abahanzi ya Young Money.

Tyga azwiho kuba yarakundanye n'ibyamamarekazi birimo Kylie Jenner na Blac Chyna.

Tyga na Lavigne ubwo bahamyaga ko bakundana
Bombi ntibagitana basigaye bagendana bafatanye agatoki ku kandi

Umukufi Tyga yahaye Avril Lavigne

Avril Lavigne yaserukanye n'umukunzi we yambaye uyu mukufi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND