RFL
Kigali

Umuramyi Etienne Nkuru yatunguye umugore we amuha imodoka nshya ya Miliyoni 60 Frw-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/03/2023 17:27
1


Umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Etienne Nkuru, yakoreye agashya umugore we, amuha impano y'imodoka nshya mu kumwitura urwo nawe amukunda.



Etienne Nkuru ni umuramyi utuye muri Canada, akaba akunzwe cyane mu ndirimbo zirimo "Asante", "Ndi umunyamugisha", "Ndi uwawe" yakoranye na Serge Iyamuremye, "Rafiki Mwema" yakoranye na Nice Ndatabaye, "Narababariwe" na "Tuyishime" Ft BKy.

Kuwa 15/08/2020 ni bwo Etienne Nkuru yasezeranye kubana akaramata n'umukunzi we Alice Uwamahoro. Bakoze ubukwe buryoheye ijisho dore ko bwabereye ku mazi ndetse bukarangwa n'utundi dushya tunyuranye turimo n'indirimbo umukwe yaririmbiye umugeni.

Nyuma yo kurushinga, bakomeje kugaragarizanya urukundo buri umwe akunda mugenzi we, kugeza aho banzuye kuririmbana. Mu myaka 3 bamaranye, Etienne avuga ko hari byinshi akomeje kwishimira ku mugore we Alice, akaba ari muri urwo rwego yamuhaye impano itangaje.

Yamutunguye amuha impano y'imodoka nshya yo mu bwoko bwa Lexus Sport Full Package (F3). Ni imwe mu modoka nziza kandi zihenze cyane dore ko hari urubuga twifashishije ruvuga ko igura ibihumbi 60 by'amadorali y'Amerika ni ukuvuga asaga Miliyoni 60 y'amanyarwanda.

Ni imodoka Alice akunda mu buryo bukomeye nk'uko Etienne abisobanura mu mashusho yafashwe ubwo yamuhaga iyi mpano y'agatangaza. Mbere y'uko berekeza aho izi modoka zicururizwa, Etienne yagize ati "Mfite surprise idasanzwe namuteguriye, ngiye kwitegura mutware kuri Lexus, iyo modoka arayikunda, niyo mpamvu nayimuguriye ariko ntabyo azi".

Asobanura ko umugore kumuherekeza bakajyana guhaha ariko bagaca kuri Lexus kubaza uko imodoka zaho zigura. Ati: "Nitugera Lexus turakomeza tuzenguruke ahongaho, nze kumukorera surprise". Ni ko byagenze koko, yamutwaye mu modoka barajyana, ariko hagati aho umufotozi yari yamwiherejeyo ndetse iyo modoka yari yamaze kuyishyura.

"Iyo ukunda umugore wawe nta kintu utamukorera" - Ni ko Nkuru Etienne avuga. Bagezeyo, bareba imodoka zose zihari, Alice yerekana iyo yakunze cyane, bababwira uko igura, nuko bakomeza kwiganirira no gutembera. Ariko ku rundi ruhande, imodoka yashimye, ni nayo bari bamuguriye.

Etienne yahise ahabwa urufungozo rw'imodoka n'abazicuruza muri Lexus, nawe ahita aruha umugore we Alice wahise agwa mu kantu. Alice yanze kubyiyumvisha, arakomeza arigendagendea ariko umugabo we amwumvisha ko urufunguzo ari urw'imodoka ye bityo ko yarwakira. 

Yumvikana avuga ngo "Tugende sha'. Abakozi b'iri duka bahita bafunga umuryango mu kwereka Alice ibyo gusohoka bitarimo adatwaye imodok ye. Yahise aturika ararira kubera ibyishimo byinshi.

Byaje kurangira Alice yemeye ajya mudoka ye, ariko ibyishimo ari byose, nawe urabyumva wibuke ko iyi modoka ari yo akunda kurusha izindi. Abakobwa bafashije Etienne Nkuru gutungura umugore we, bumvikana bamushimira ku bw'igikorwa yakoreye umugore we bati "Ariko Etienne urategura!!"

Alice Uwamahoro yatangaje ko yishimye byimazeyo, ava mu modoka ahoberana n'umugabo we biratinda, baranasomana. Mu kugaragaza uko yakiriye impano yahawe byongeye akayihabwa mu buryo bumutunguye, yagize ati "Birandenze".

Mu kiganiro na inyaRwanda, Etienne Nkuru yavuze ko impamvu yahaye umugore we iyi mpano y'agatangaza "ni uko mukunda kandi uwo ukunda ntacyo utamuha ugifite cyangwa se ushoboye kukigura". Yavuze ko yatekereje ikintu yamukorera akishima kuko nawe ahora amunezeza.

Yatubwiye ko mu myaka 3 bamaranye babana nk'umugabo n'umugore, hari ibintu byinshi byasendereje umunezero muri we bigizwemo uruhare na Alice. Ati: "Arubaha, ni umukozi (Hard working), Arasenga, ni nshuti magara birenze uko umuntu wese yabibona (She is my best friend), tubyumva kimwe, ni byishi mfite navuga rwose".

Etienne na Alice barushinze mu 2020. Bafitanye umwana bise Ewan Reign Nkuru wavutse mu buryo bw'igitangaza dore ko ababyeyi be bari babwiwe n'abaganga ko inda ye izavamo bitewe n'uko Alice yari yakoze impanuka ubwo yari akuriwe. Couple yabo iri mu zikunzwe cyane kandi zibanye neza mu z'abahanzi nyarwanda ba Gospel.


Imodoka Etienne yahaye Alice


Etienne yahaye umugore we imodoka nshya (0Km)


Couple yabo ihora mu Ijuru Rito


Etienne na Alice ku munsi w'ubukwe bwabo


Ubwo barebanaga akana ko mu jisho


Etienne na Alice n'imfura yabo Ewan

REBA AMASHUSHO UBWO ETIENNE YATUNGURAGA UMUGORE WE ALICE 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nans1 year ago
    Aba diaspora ntabakababeshye. Iyo ni ideni yafashe nta wuriha cash amafranga anga uko.





Inyarwanda BACKGROUND