RFL
Kigali

Okkama yashyize hanze indirimbo yise "Mesaje"-VIDEO

Yanditswe na: Theos Uwiduhaye
Taliki:18/03/2023 17:19
1


Umuhanzi Okkama yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Mesaje' ikubiyemo ubutumwa bw'urukundo.



Nyuma y’amezi atatu amurikiye abakunzi ba muzika indirimbo yise ‘Tsaper’, Okkama yagarukunye iyo yise ‘Mesaje’ yatunganyijwe na Producer Kozze, amashusho yayo yatunganyijwe n’abarimo Ngabo Arstide na Alain (Avant- Garde).

Iyi ni indirimbo y'urukundo aho umusore aba abwira umukobwa ko aramumara ipfa.

Osama Massoud Khaled (Okkama) wasohoye iyi ndiririmbo ni umusore w’imyaka 22, ni imfura mu muryango w’abana batanu, Se ni umwarabu ukomoka muri Oman nubwo hari imirimo akorera mu Rwanda, naho Nyina akaba umunyarwandakazi.

Nyuma y’uko ababyeyi be batandukanye mu 2015, nyina akajya gushaka undi mugabo muri Portugal, uyu musore yatangiye kuba kwa sekuru i Karongi.

Ibi byatumye akurira i Karongi kugeza agiye mu mashuri yisumbuye yize i Rubavu. Urukundo yakundaga umuziki rwatumye afata icyemezo cyo kujya kuwiga ku Nyundo ubwo yari arangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye. Yasoje amasomo y'umuziki mu 2020.

Okkama ni umwe mu bahanzi bagezweho 

USHAKA KUREBA IYI NDIRIRIMBO NSHYA YA OKKAMA WAKANDA HANO 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NDINDIRIYIMANA11 months ago
    kugura indirimbo





Inyarwanda BACKGROUND