RFL
Kigali

U Rwanda rugiye kwakira imikino ya Polisi izitabirwa n'ibihugu umunani

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:18/03/2023 15:40
0


Biciye muri Polisi y'u Rwanda, mu Rwanda hagiye kubera imikino ihuza ibigo bya polisi zibarizwa mu karere u Rwanda ruherereyemo, akaba ari imikino igiye kuba ku nshuro ya 4.



Iyi mikino ihuza abayobozi ba Polisi bo mu Karere u Rwanda ruherereyemo, izatangira tariki 21 kugera tariki 27 Werurwe 2023, nk'uko byatangajwe mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Werurwe ku cyicaro gikuru cya polisi Kacyiru.

Iyi mikino izitabirwa n'ibihugu umunani, birimo; Uburundi, Ethiopia, Kenya, Sudan Y'Epfo, Sudan, Tanzania, Uganda, ndetse n'u Rwanda ruzaba rwakiriye. Umuhango wo gufungura iyi mikino uzabera kuri Kigali Pele Stadium, mu gihe isozwa ry'iyi mikino rizabera muri BK Arena. 

Impamvu hari ibihugu bititabiriye, "igihugu kititeguye neza ntabwo kibasha kwitabira iyi mikino kandi impamvu y'igihugu ikaba yumvikanye, gusa icyo mwamenya ni uko kuri iyi nshuro ni bwo bwa mbere iyi mikino igiye kuba yitabiriwe n'ibihugu byinshi kuko ubundi wasangaga yitabiriwe n'ibihugu bitarenze 8."

CP Bruce Munyambo yemeje ko ikipe ya Police FC ariyo izahagararira Polisi y'u Rwanda mu mupira w'amaguru 

Iyi mikino yatangiye mu 2017, yakirwa na Uganda, Tanzania iyakira 2018, naho mu 2019 iyi mikino ibera muri Kenya, nyuma yaho COVID-19 ihita iza, byatumye iyi mikino itongera kuba.

Iyi mikino ifite intego yo gushimangira ubufatanye mu kurwanya ibyaha ndengamupaka, kuzamura impano z'abapolisi, ndetse no kongera umubano ku bihugu, n'ihererekanya amakuru. 

Iri rushanwa rizaba ririmo imikino 13, izitabirwa n'abakinnyi 1114 bazava mu makipe 83. Muri aya makipe, agera kuri 28 ni ay'abagore, naho amakipe 55 azaba ari ay'abagabo. 

Imwe mu mikino izakinwa; harimo umukino wa Basketball, Football, Boxing, Kwiruka, Gupima intego, Netball, Handball, Volleyball, n'iyindi. Iyi mikino kandi izaba ifite ibibuga bigera kuri 20, harimo ibibuga 7 byo kwitorezaho, n'ibibuga 13 by'imyitozo.

Ku bijyanye n'ibihembo, amakipe yitwaye neza, ahabwa ibikombe ndetse n'imidari, ubwo iri rushanwa riheruka kuba Kenya niyo yegukanye imidari myinshi ikurikirwa n'u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, yahamagariye Abanyarwanda bose kwitabira iyi mikino kuko kwinjira bizaba ari ubuntu. 

Yagize ati “Muratumiwe kuza gushyigikira amakipe yanyu kuko kuyireba ntabwo bizishyuzwa. Nubwo ari aya Polisi ariko, ahagarariye igihugu kandi nyuma y’amarushanwa ibihugu bizaba byitwaye neza bizahembwa.”

CP John Bosco Kabera yatangaje ko u Rwanda rwiteguye kwakira iyi mikino, ndetse ko Polisi y'u Rwanda yiteguye kwegukana imidari myinshi 

EAPCCO ni umuryango ushinzwe kubahiriza amategeko, uhuza ibihugu 14 byo mu Karere washinzwe mu mwaka wa 1998 hagamijwe guhuza imbaraga za Polisi mu gukemura ibibazo by’umutekano bishamikiye ku byaha ndengamipaka.

Imikino ya EAPCCO igiye kuba ku nshuro ya kane ikaba inshuro ya mbere u Rwanda rugiye kwakira iri rushanwa 


Itangazamakuru ryitabiriye ku bwinshi ikiganiro n'itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa 5 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND