RFL
Kigali

Rusine yasohoye igitabo yanditse mu myaka 11 gishishikariza guhanga agashya kuko ari moteri y'iterambere

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/03/2023 13:29
0


"Guhanga agashya ni moteri y'iterambere" - Aya ni amagambo y'umuhanzi akaba n'umwanditsi Rusine Alexis uzwi mu gitabo yanditse mu mwaka wa 2009 cyitwa 'Ibanga ry'Ubukire'.



Alexis Rusine ni umwanditsi w'indirimbo n'ibitabo, akaba n'umugishwanama. Akunze gutanga inyigisho zishishikariza abanyarwanda guhanga agashya kuko ahamya ko ari moteri y'iterambere. Abikora binyuze mu ndirimbo ndetse no mu bitabo.

Atuye i Nyamirambo, akaba ari umugabo wubatse. Arambye mu muziki kuko indirimbo ye ya mbere yayihimbye mu 1998 yitwa 'Bakumenye'. Ibindi bihangano bye harimo 'Amahoro yataha iwanyu', 'Ngira umugabuzi w’amahoro yawe', 'Nimwakire amahoro', 'Turakwiragije', n'izindi.

Ubu, azanye igitabo gishya yise 'Nawe Hanga Agashya', kigizwe n'amapaji 109. Aganira na inyaRwanda, Rusine Alexis yavuze ko iki gitabo yatangiye kucyandika mu 2012, ibisobanuye ko amaze imyaka 11 ari kucyandika. Avuga ko kirimo amasomo akomeye y'impamvu buri wese akwiriye guhanga agashya.

Ati "Igitabo natangiye kucyandika mu 2012. Cyantwaye igihe kuko nagombye gukora ubushakashatsi ku bumenyi bugezweho mu byo guhanga agashya nkabihuza n’icyo nise Igicaniro Gakondo cyo guhanga, ari na ko ndema amuga yerekeye guhanga agashya nagitangaho amahugurwa y’igeragezwa kuri cyo! Kigizwe n’amapaji 109".

Uyu mwanditsi akaba n'umugishwanama, avuga ko guhanga agashya ari moteri y’iterambere. Yongeraho ati "Nasanze abantu babikangurirwa ariko ntaho byigishwa cyane cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere. Hari aho wabyize?".

Asobanura ko impamvu yacyanditse mu Kinyarwanda "ni uko mu bushakashatsi nakoze, nasanze gakondo nyarwanda yibitsemo inkingi n’amabanga menshi byafasha guhanga agashya! Icya gatatu ni uko buri wese mu cyiciro cy’imirimo akora, ashobora kugira agashya ahanga".

Yungamo ati "Ni nayo mpamvu nagishyize mu kinyarwanda ngo ubwo bumenyi buhambaye bwo mu ma kaminuza nka Havard, bugere ku munyarwanda wese kandi bihujwe n’umuco we.

Guhanga agashya mbere na mbere bisaba kumenya uko bikorwa no kwigiramo icyo twita imyumvire ndemagashya. Ni cyo gishoro cy’ibanze muri isi y’iki gihe aho ubukungu bushingiye ku bumenyi".

Rusine avuga ko iki gitabo agituye ababyeyi be. Ni igitabo cya gatatu yanditse nyuma ya "Ibanga ry'Ubukire" yanditse mu 2009 ndetse na "Serivisi Ihebuje". Ateganya kuzashyirwa muri Librairie Caritas kuko ari yo isanzwe imucururiza ibitabo.

Uwaba yifuza guhanga agashya akabura aho atangirira wamugira inama yihe? Ushobora kwibaza iki kibazo, ariko Rusine afite igisubizo. Aragira ati "Dutanga amahugurwa ku guhanga agashya yubakiye kuri iki gitabo. Ushaka guhanga agashya yatugana tukamuhugura tunabitangira 'Certificat'. Hari abo twahuguye benshi yagiriye akamaro".


Rusine yashyize hanze igitabo cye cya 3 yise "Nawe Hanga Agashya"


Umuhanzi akaba n'umwanditsi Rusine Alexis

REBA INDIRIMBO "BURI WESE YUBAHWE" YA RUSINE ALEXIS







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND