Kigali

Ifoto ya Butera Knowless akuriwe yakuruye amarangamutima ya benshi-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:17/03/2023 20:45
0


Ifoto y’umuhanzikazi Butera Knowless akuriwe yakuruye amarangamutima ya benshi, barimo n’ibyamamare birimo Sherrie Silver, Miss Mutesi, Anita Pendo n’abandi.



Nyuma y’iminsi umunani yibarutse ubuheture, Butera Knowless yasangije abamukurikira ibihe byo gutwita kwe maze ashimira Imana avuga ko Imana ari nziza.

Nyuma y’ubwo butumwa bukubiye mu ifoto uyu mubyeyi yambaye ikanzu nziza y’umukara afashe ku nda ye anumva ko umwana ari gutera, abantu benshi biganjemo ibyamamare basazwe n’amarangamutima.

Miss Mutesi Jolly wabimburiye abasaga 185 batanze ubutumwa kuri iyi foto banyuzwe na Butera Knowless, yamurase amashimwe, ndetse amusezeranya kugaruka kumusura nyuma yo kuvayo kureba umwana.

Usibye Miss Jolly, harimo kandi Sherrie Silver, Luck Nzeyimana, Anita Pendo, Tricia Tom Close, Nel Ngabo, Christella Kagagire, Ish Kevin n’abandi bahise bagenera ubutumwa bw’amashimwe Butera Knowless.

Butera Knowless yibarutse umwana wa gatatu yabyaranye n’umugabo we Ishimwe Clement, akurikiye imfura yabo bise Ishimwe Or Butera bibarutse mu 2016 na Ishimwe Inzora Butera wavutse mu 2020.


Ifoto ya Knowless Butera mu gihe yari akuriwe

Knowless na Clement basezeranye imbere y’amategeko bemeranya kuzabana akaramata nk’umugabo n’umugore ku wa 31 Nyakanga 2016, mu muhango wabereye mu Murenge wa Remera.

Byari mbere y’uko basezerana imbere y’Imana kuwa 7 Kanama 2016, ubukwe bwabereye muri Golden Tulip Hotel i Nyamata.

Ifoto ya Butera Knowless akuriwe yakuruye amarangamutima ya benshi

Butera Knowless na Ishimwe Clement barushinze mu mwaka wa 2016






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND