Itsinda rya House of Wisdom ribarizwa muri “New Life Bible Church”, ryateguye igitaramo hagamijwe kwigisha urubyiruko kureka imwe mu mico ibangiriza ahazaza habo, imiryango yabo n’Igihugu.
Urubyiruko rwa House of Wisdom rubarizwa muri New
Life Bible Church, mu rwego rwo gufasha urubyiruko bagenzi babo bateguye igitaramo kizabera mu Karere ka Kicukiro mu Kagarama, aho
urubyiruko ruzahabwa inama zafasha imyitwarire yabo ndetse zikabagarura kuri
Kristo.
Intego nyamukuru y’iki gitaramo ni ugukebura no
kwigisha urubyiruko ubutumwa bw’Imana, kandi bakigishwa ibibi bahura nabyo nyuma yo kwishora mu ngeso mbi no kwangiza ahazaza habo.
SEE, umwe mu bayobozi b’iki gitaramo ubarizwa mu itsinda
rya House of Wisdom, mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, yagarutse ku ntego z'iri huriro, n’ubutumwa bazageza ku
bazitabira.
Yagarutse ku bihugije urubyiruko muri iyi minsi, harimo imbuga nkoranyambaga no kwishora mu biyobyabwenge ndetse no kujya kure y’Imana, maze
hategurwa uburyo bwo kubahuza.
Yagize ati “Mu gihe urubyiruko ruhugiye ku mbuga nkoranyambaga, ibiyobyabwenge, ubusambanyi no
kwita ku bitagira umumaro aho gusenga Imana, twateguye concert yo kubafasha
kwegera Imana”.
Muri iyi ‘concert’ kandi hazatangirwamo ubuhamya bwa
buri muhanzi, bujyanye n’uko yakijijwe. Abahanzi bazahimbaza Imana, ndetse basingize
Nyagasani ukwiye gushimwa ibihe byose.
‘Concert’ yiswe “How Ablaze” izahuza abakozi b’Imana
batandukanye barimo, “SEE” umwe mu bayobozi bahagarariye uru rubyiruko rwa
House of Wisdom, ndetse akaba ari nawe uzayiyobora.
Bamwe mu bahanzi bazitabira iyi concert harimo Ga-yell, Aguillaaa umuhanzi uturuka mu gihugu cy'u Burundi, Ndi sano, The Sparks
Ministry na Himbaza Drama Team n’abandi.
Uyu munsi uzitabirwa kandi n’aba DJ
barimo DJ Peruz uturuka muri Uganda wamenyekanye mu kuvanga umuziki wa Gospel
neza ndetse na DJ Cwa, bakaba bazasusurutsa abazitabira iyi Concert.
Abahanzi bazitabira bazatambutsa ubutumwa bwabo mu
njyana zitandukanye zirimo nka Rap, Trap, Pop, RnB,... Ubwo bamwe bavuga ko urubyiruko
rubihirwa n’injyana za kera zikoreshwa mu rusengero, bazahabwa uburenganzira bwo
gukoresha izi njyana zigezweho zikunzwe n’urubyiruko, mu guhimbaza Imana.
Mu butumwa ubuyobozi bwateguye iyi concert bwageneye
abantu, babibutsa ko gukurikira Imana nta gihombo kirimo, kandi ko bashishikarizwa
gukunda Imana kuko nabo ibakunda ndetse
ibakeneye.
Bagize bati “Urubyiruko nk’imbaraga z’itorero ndetse n’igihugu,
bashishikarizwa kumenya ko mubo Imana yahamagaye nabo barimo, kandi ko bashyize
imbaraga mu gusenga Imana yabakiza byinshi bishoyemo”.
Dore bamwe mu byamamare bazitabira iyi concert
Umuhanga mu kubyina ‘Ndi Sano’ azaba ahari Aguilaaa uturuka mu gihugu cy'u Burundi azaba ahari mu guhimbaza
Umuhanzi SEE azaba ahari ndetse aririmbire Imana ashimishe n'abizera
Prime Mazimpaka ni umwe mu rubyiruko ruzaririmba kuri uwo munsi
Abakunzi b'umuziki wa Ga-Yell bazasusurutswa n'indirimbo yabateguriye
TANGA IGITECYEREZO