RFL
Kigali

Ghana : Christian Atsu yasezewe mu cyubahiro mbere yo gushyingurwa

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:17/03/2023 18:26
0


Imbaga y'abantu barimo Perezida wa Ghana basezereye mu cyubahiro uwahoze ari umukinnyi mpuzamahanga, Christian Atsu wishwe n'umutingito.



Imbaga y'abanya Ghana barimo Perezida wa Ghana, bitabiriye umuhango wo gusezera bwa nyuma umunya Ghana Christian Atsu wapfiriye mu mutingito wibasiye igihugu cya Turkey na Syria mu kwezi gushize. Uwo muhango wanitabiriwe n'abahagarariye ikipe y'Igihugu ya Ghana, ndetse n'ikipe ya Hataysport yakiniraga muri Turkey.

Uwo muhango wabereye imbere y’ibiro by’umukuru w’igihugu, Accra mu murwa mukuru wa Ghana.

 Umugore wa Christian Atsu, Marie-Claire Rupio, yasomye ubutumwa bw’akababaro agira ati: “Mu buzima ndagukunda nshuti, no mu rupfu niko bimeze. Ntiwagiye wenyine, kuko igice cyanjye cyajyanye nawe. Inseko yawe n’urukundo rwawe, mbibona mu nseko z’abana bacu.”

Nyuma y’uyu muhango, Christian Atsu arashyingurwa iwabo ku ivuko mu majyepfo ya Ghana. Atsu wapfuye afite imyaka 31, igihe kinini yakinnye muri shampiyona y’Ubwongereza mu makipe arimo Chelsea, Newcastle na Everton mbere yo kujya muri Arabia Saoudite na Turkiya aho yapfiriye. Atsu yashyinguwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu.

Uyu mugabo wari  umukinnyi mpuzamahanga yakiniye ikipe y’igihugu ya Ghana bita Black Stars imikino 65, anayifasha kugera ku mikino ya nyuma y’igikombe cya Africa cya 2015 muri Guinea Equatorial, aho yahawe igihembo cy'umukinnyi mwiza muri iryo rushanwa.

Abanya-Ghana benshi babwiye BBC ko Atsu azibukirwa ku gukunda abantu, no gufasha abakene mu gihugu cye. Kuwa Kabiri, amagana y’abantu bitabiriye umuhango wo gutambuka baca imbere y’umurambo we mu kumusezeraho.

Umurambo wa Christian Atsu wabonetse mu bisigazwa by'inyubako yabagaho yamugwiriye, nyuma y'ibyumweru bibiri yaraburiwe irengero.

Inkomoko: BBC








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND