RFL
Kigali

Tanzaniya: Mu Ntara ihana imbibi n'u Rwanda hadutse indwara itaramenyekana imaze guhitana abantu 5

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:17/03/2023 17:07
0


Mu Ntara ya Kagera mu gihugu cya Tanzaniya, indwara itaramenyekana imaze kwica abantu batanu.



Abantu batanu nibo bamaze gupfa bazize indwara itaramenyekana, ikomeje kwibasira abatuye mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Tanzaniya.

Minisiteri y'Ubuzima muri icyo gihugu yatangaje ko yohereje itsinda ry'abaganga, kugira ngo bamenye iyo ndwara yabaye amayobera.

Leta ya Tanzaniya yatangaje ko iyo ndwara idasanzwe yishe abantu batanu mu Ntara ya Kagera, ihana imbibi n'Intara y'Iburasirazuba mu Rwanda.

Iyo ndwara uyirwaye agaragaza ibimenyetso birimo guhinda umuriro, Kubabara umutwe, kugira umunaniro, Kuva imyuna (Kuva amaraso mu mazuru).

Umwaka ushize muri Nyakanga, abantu barenga 20 bafite ibimenyetso nka biriya bavuzwe mu karere ka Lindi, mu majyepfo ya Tanzaniya. Batatu nibo bishwe n’iyo ndwara. Nyuma iperereza byavuzwe ko basanze ari indwara yitwa leptospirosis ubundi yibasira inyamaswa cyane cyane imbwa, ariko ishobora no kwandura mu bantu.

Inkomoko: Dailynews.co.tz








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND