Kigali

Danny Nanone, Ariel Wayz na Kevin Kade barayoboye mu bafite indirimbo nshya zakwinjiza muri wikendi

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:17/03/2023 21:18
0


Abakurikira InyaRwanda bamaze kumenyera ko mu mpera n’intangiriro z’ukwezi dukora urutonde rw’indirimbo nshya z’abahanzi, zirimo iz’abakizamuka n’abamaze kubaka izina, ikigamijwe kikaba ari uguteza imbere umuziki nyarwanda.



Mu gihe turi mu ntangiriro z’icyumweru cya kabiri cya Werurwe 2023, twakoze urutonde rw’indirimbo zishobora kugufasha kuryoherwa na yo na cyane ko indirimbo zimwe na zimwe zishobora kuba zitazwi ariko ari nziza.

‘Nasara’ Danny Nanone ft Ariel Wayz

Danny Nanone yongeye gukora mu cyibo, akuramo indirimbo ‘Nasara’ yakoranye na Ariel Wayz. Iyi ndirimbo ikomeje guca ibintu hanze aha, nyuma y’uko abahanga mu majwi bongeye guhura.

Iyi ndirimbo yaciye agahigo uyu muhanzi yongera kubaka izina, kuko nyuma y’imyaka 7 atari mu muziki indirimbo ye “Nasara” yujuje ibihumbi 100 mu munsi umwe, ubu ikaba imaze kuzuza abarenga ibihumbi 300 bayirebye mu minsi ine.

">

‘Ikenge’ – Nessa ft Bushali

Nessa umwe mu bahanzikazi b’abahanga mu gukora ijyana ya Hip Hop umaze kumenyekana kubw’amagambo akakaye akoresha mu ndirimbo ze, ariko zigakundirwa ubuhanga bwazo yashyize hanze iyitwa Ikenge.

Ikenge ni indirimbo yakozwe na Beat Killer ikaba ari indirimbo ushobobora gutangira icyumweru wumva, bitewe na Rap y’imbaraga yahuriyemo abaraperi bakomeye mu Rwanda.

">

‘Amayoga’ – Kevin Kade

Indirimbo Amayoga yamaze kuba ikimenyabose aho abantu bose bari kuyumva ubutitsa, bayibyina ndetse bakongera bakayiyongeza bitewe n’imvugo y’amayoga irimo ari nako biyongeza.

N’ubwo iyi ndirimbo imaze kwakirwa n’abatari bake nta gihe kinini iramara kuko mu minsi 12 gusa imaze, imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 100. Iyi ikaba ikomeje gutuma Kevin Kade yiharira abafana be.

">

‘Umwanda’ – Zeo Trap

Zeo Trap yihariye ikibuga mu njyana ya Trap aho akomeje kwerekana ko n’ubwo injyana ye yasigajwe inyuma, ariko harimo abazi kuyikora no kuyikora neza.

Uyu musore kuva yasohora indirimbo umwanda yerekanye ko afite ubudahangarwa ndetse akwiye guhangwa ijisho, nyuma yo gukora ibyananiranye akavugira injyana ye mu butumwa bukubiye kuri Album yasohoye yise Abafana 100.

">

‘A Lot’ – Logan Joe

Indirimbo A Lot ya Logan Joe imaze iminsi itanu isohotse, iyi ndirimbo yihariwe n’ubutunwa bwo gukora cyane kuri uyu muhanzi no ku bandi badasiba kwerekana ibyo bashoboye.

Kugeza ubu iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 20, ikaba ije ikurikira iyo yakoranye na Kenny K Shot igiye gusohoka n’ibindi bikorwa uyu muhanzi yavuze ko bitegereje abakunzi be.

">

‘Bad Boy’ - Davis D 

yasohoye indirimbo Bad Boy, uyu muhanzi yifashishijemo umukunzi we aho aba ashingira ku kumubwira ko ibyo abona byose aribwo buzima abayeho, akamubaza niba yabwakira.

Davis D ni umwe mu bahanzi batangiranye umurindi ukomeye, aho kuri ubu amaze gusohora indirimbo ya gatatu kuva uyu mwaka watangira.

">

‘Only One’ The Son

The Son aherutse gusohora indirimbo yise Only One, iyi ndirimbo yarakunzwe ndetse yakirwa n’abatari bake bamaze kuyikunda  ndetse banamaze no kwerekana ko bayisanije inshuti ze.

Iyi ndirimbo yasohotse mu gihe uyu muhanzi yari amaze igihe atagaragara, ariko mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda.com akaba yaravuze ko yari yarafashe umwanya wo kwitekerezaho no gutegurira abakunzi be ibyiza.

">

‘Yahweh’ Yago

Umuhanzi Yago Pon That utari gusiba guha abakunzi be ibihangano by’ubwoko bwose, aherutse gusohora indirimbo yavuze ko ari iyo gushima Imana. Iyi ndirimbo ikaba imaze kumvwa n’abatari bake.

Hashize iminsi icyenda iyi ndirimbo isohotse, aho kugeza ubu imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 158 bayikunze mu buryo bushimishije.

">

‘Addicted’ – Kenny Sol

Addicted ni indirimbo ya Kenny Sol. Iyi ndirimbo uyu muhanzi yayisohoye atari mu Rwanda, kuko ari gukorera ibitaramo mu Burayi.

Uyu muhanzi ukunzwe na benshi yongeye guhamya ubuhanga bw’ijwi rye, maze akorera mu nganzo ashimisha abakunzi be batamutenguha. Iyi ndirimbo imaze iminsi itanu, imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 120.

">

‘Ni Byiza’ – Possible ft Papa Cyangwe

Possible umwe mu bahanzi bari kwerekana itandukaniro no kuzamuka neza mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, yashyize hanze indirimbo ‘Ni byiza’ yakoranye na Papa Cyangwe.

Ni byiza ni indirimbo uyu muhanzi akoze ahagaze neza mu muziki, cyane ko indirimbo ze zidasiba kwerekwa urukundo bigahuzwa n’ijwi ry’uyu muhanzi ritandukanye n’ay’abandi.

">

‘Umutima w’umusirikare’ - Rocky Kimomo, Sean Brizz na Fireman

Uwizeye Marc wamamaye nka Rocky Kimomo yamurikiye abakunzi be indirimbo, izakoreshwa muri filime yise ‘Wrath of Soldier’ amaze igihe atunganya.

Iyi ndirimbo yumvikanamo amajwi ya Sean Brizz n’umuraperi Fireman, izaba iri muri filime igaragaramo abantu batandukanye b’ibyamamare barimo, Serge Iyuremye, Anita Pendo, Khalifan Govinda. Fatakumavuta, n’abandi.

">

'Selebura' - Bruce Melodie

Itahiwacu Bruce yamurikiye abakunzi ba muzika indirimbo yise ‘Selebura ’ yatunganyijwe na Element mu buryo bw’amajwi, amashusho yayo akorwa na Sacha Vybez wo muri Uganda.

Amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe mu Rwanda no muri Uganda, ni indirimbo ya mbere Bruce Melodie akoze muri uyu mwaka.

">

‘Komusa’ – Confy

Munyaneza Confiance ukoresha amazina ya ’Confy’ muri muzika, mbere y’uko ajya mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction yabanje guha abakunzi be indirimbo nshya yise "Komusa" (Comme Ça)”.

Iyi ndirimbo amajwi yayo yakozwe na C’est Pro David asozwa na Flyest Music, mu gihe amashusho yayo yakozwe n’abarimo Chico Berry, Eazycuts na Director C.

">

‘Keza’ - KIVUMBI KING

Kivumbi King, umwe mu bahanzi bagezweho abikesha umuziki we ukunzwe n’abatari bake mu bihe bitandukanye yasohoye amajwi n’amashusho y’indirimbo “Keza”, nyuma ya ‘Yalampaye’ yakoranye na Kirikou Akili wo mu Burundi.

Iyi ndirimbo Keza, amashusho yayo yafatiwe i Burundi aho uyu muhanzi akubutse, akaba yaranaririmbye mu gitaramo cya Trappish Concert aho yajyanye ku rubyiniro na Kirikou Akili banakoranye indirimbo.

">

‘Edeni’- Chriss Eazy

Umuhanzi Chriss Eazy ubarizwa muri Sosiyete ya Giti Business Group ikora ibikorwa byo gufasha abahanzi, gusobanura filime n’ibindi, muri iki cyumweru yahaye abakunzi be indirimbo nshya yise ‘Edeni’.

Uyu muhanzi umaze kwigarurira imitima ya benshi muri muzika nyarwanda, iyi ndirimbo ye nshya amajwi yayo yatunganyijwe na Element asozwa na Bob Pro. Amashusho yayo yakozwe n’abarimo Samy Switch, Ten Lee, Ni Wardu, Dylan Kabaka, Queen Mother, Hussein Traole asozwa na Chris Eazy we ubwe.

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND