RFL
Kigali

Haberaho n’amatora! Byinshi ku rubuga ‘Noneho.events’, uguriraho amatike yo kujya mu gitaramo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/03/2023 23:23
0


Umaze igihe ubona urubuga rwa events.Noneho.com ukarwifashisha ugura amatike yo kujya mu bitaramo binyuranye, cyangwa se ukarwifashisha utora mu marushanwa y'ubwiza anyuranye?



Nibyo! Ni urubuga rw'ikoranabuhanga rwa InyaRwanda Ltd rwiteguye kwakira no gushyigikira abategura ibitaramo, kwakira amarushanwa y'ubwiza n'ibindi bikorwa biri mu Nganda Ndangamuco bisaba ko hifashishwa amatora kugira ngo hamenyekane aba mbere mu majwi.

Uru rubuga rwakira/ruberaho amatora yo mu bihembo binyuranye; ingero ni nyinshi rwakiriye amatora yo kuri internet y'ibihembo Kiss Summer Awards bya Kiss Fm, amatora y'ibihembo bya The Choice Awards bitegurwa na Televiziyo Isibo biri kuba muri iki gihe n'ibindi.

Uru rubuga rwashinzwe mu 2022. Hakizimana Samuel uri mu bifashishije uru rubuga hanyuma aguriraho itike yo kujya mu gitaramo 'Gakondo' cy'umunyabigwi mu muziki Masamba Intore, Ruti Joel yabwiye InyaRwanda ko rworoshye mu kuguriraho itike.

Ati "Byansabye gusa kuba mfite internet, kuko mu gihe kitageze ku munota umwe nahise mbona itike yanjye kuri Email. Nari nabanje gushidikanya, ariko mbonye uburyo byihuta nahise ngurira itike n'umukunzi wanjye."

Gaspard we yavuze ko mu minsi ishize yanifashishije uru rubuga, ubwo yatoraga umwe mu bakobwa bari bahatanye mu irushanwa ‘Rwanda’s Global Top Model’.

Ati “Mu minsi ishize nararwifashishije mu gutora umuvandimwe wanjye wari mu irushanwa n’ubwo atagize amahirwe yo gukomeza, ariko byaranyoroheye mu gihe cyo kumuha amajwi, kuko hariho inzira zoroshye zo gutora no kwishyura.”

Hakizimana aravuga ibi mu gihe kuri ubu wifashishije uru rubuga, ushobora kuguriraho itike yo kwinjira mu gitaramo “Urwejeje Imana” cy'itorero Inyamibwa, kizaba ku wa 19 Werurwe 2023 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Uru rubuga kandi ni rwo rwabereyeho amatora y'irushanwa 'Rwanda's Global Top Model', yasize hamenyekanye abanyamideli batandatu bazaserukira u Rwanda mu bikorwa by'imideli bitandukanye bizabera mu Mijyi irimo Dubai n'ahandi.

IBIKORWA BIRI KUBERA KURI NONEHO.COM CYANGWA SE BYABEREYE KURI URU RUBUGA:

1. The Choice Awards 2022:

Ni ibihembo bitegurwa kandi bigashyirwa mu bikorwa na Televiziyo Isibo, bigamije guteza imbere uruganda rw'imyidagaduro, hagamijwe gushyigikira abarubarizwamo barimo abahanzi, abakinnyi ba filime, abanyarwenya n'abandi.

KANDA HANO UBASHE GUTORA UWO USHYIGIKIYE MURI THE CHOICE AWARDS 2022

Aya matora yo kuri internet yatangiye ku wa 6 Werurwe 2023 azarangira, ku wa 25 Werurwe 2023 ari nabwo hazamenyekana abahize abandi. Buri wese uhatanye muri ibi bihembo, ari gukora uko ashoboye kugira ngo azahige bagenzi be bari mu cyiciro kimwe.

2. Rwanda's Global Top Model 2023-Final

Ni amatora yari ahuje abanyamideli b'abasore n'abakobwa bahataniraga kuvamo batandatu, baserukira u Rwanda mu marushanwa akomeye ku Isi arimo azabera mu Mujyi wa Dubai n'ahandi.

REBA HANO ABARI BAHATANYE MURI RWANDA'S GLOBAL TOP MODEL

Aya matora yabaye ku wa 14 Gashyantare 2023 arangira ku wa 24 Gashyantare 2023, ategurwa na sosiyete ya Embrace Afrika Rwanda.

3. Bright Generation Awards

Ni ku nshuro ya mbere ibi bihembo byari biteguwe mu Rwanda, aho hari hahatanyemo filime zahize izindi, abanyamuziki, abanyarwenya, abasizi, ababyinnyi b’imbyino zigezweho n'abandi.

Amatora y'ibi bihembo yabereye ku rubuga rwa Noneho.com, kuva ku wa 1 Mutarama 2023 arangira ku wa 5 Gashyantare 2023. Byateguwe na Sosiyete ya KA. Bright Business Group Ltd.

4. Story Telling Night:

Iyi ni gahunda itegurwa na Interact Rwanda igamije guhuriza hamwe abantu banyuranye bakiyungura ubumenyi, binyuze mu biganiro bitangwa n'abahanga n'abandi baba bafite byinshi bashaka gusangiza abantu cyane cyane urubyiruko.

KANDA HANO UBASHE KUGURA ITIKE YO KWINJIRA MURI STORY TELLING NIGHT

Kuri iyi nshuro iki gikorwa kizabera kuri Olympic Hotel, ku wa 31 Werurwe 2023. Ndetse, ushobora kugura itike yo kuzinjira muri iki gikorwa unyuze ku rubuga rwa Noneho.com.

5. Bene u Rwanda Album Launch by Sengabo Jodas

Ku wa 3 Gashyantare 2023, umuhanzi mu muziki gakondo Sengabo Jodas yakoze igitaramo gikomeye, yamurikiyemo album ye ya mbere yise 'Bene u Rwanda'.

Iki gitaramo cyabereye ku Kimironko, aho Sengabo yari ashyigikiwe n'abarimo Angel&Pamella, Audia Intore, Iganze Gakondo Group, Rumaga n'abandi.

UKO BATORA KURI SYSTEM YA NONEHO EVENTS IMAZE KUBA UBUKOMBE MU KWAMAMAZA IBITARAMO N’AMARUSHANWA

Inzira ya mbere (Step1): Kugera ku rubuga

Usura urubuga rwa https://events.noneho.com


Inzira ya kabiri (Step 2): Guhitamo igicyenewe

 Iyo umaze kugera kuri uru rubuga ujya muri ‘voting’ ugahitamo irushanwa ushaka gushyigikiramo uhatana, cyangwa se igitaramo ushaka kuguramo itike.


Inzira ya gatatu (Step3): Guhitamo irushanwa

Iyo umaze kugera aho irushanwa riri kubera, uhitamo uwo/umukobwa/umuhungu ushaka gushyigikira

 

Inzira ya kane (Step4): Gutora n’inzira yo kwishyura

Iyo umaze guhitamo uwo ushyigikira uhita ukanda ahari ‘button’ ya “Vote”, ugahitamo uburyo bwo gukoresha yaba: Mobile Money or Airtel Money cyangwa Master Card or Visa card.


Inzira ya gatanu (Step5): Kwememeza amafaranga bitewe n’amajwi

Iyo birangiye uhitamo amajwi ushaka, ndetse waba wakoresheje ikarita bagusaba gukurikiza amabwiraza ukuzuza imyirondoro ukishyura.  

Umuhanzi Sengabo uzwi mu ndirimbo zirimo 'Bene u Rwanda' aherutse kumurika album ye ya mbere, aho yagurishije amatike y'igitaramo cye yifashishije urubuga 'Noneho.events' 

Amatora yasize hamenyekanye abanyamideli 6 bazaserukira u Rwanda muri 'Rwanda's Global Top Model', yabereye ku rubuga rwa Noneho.events 

Ubu ushobora gukomeza kugura itike yo kwinjira mu gitaramo 'Urwejeje Imana' kizabera Camp Kigali, unyuze ku rubuga rwa Noneho.events 

Kugura itike yo kwinjira mu gitaramo: Urugero igitaramo 'Urwejeje Imana' ufungura urubuga Inyarwanda.com, ugakanda ahanditse 'events' ugahitamo

 

Ukanda ahanditse 'Buy Ticket'. Bakwereka ibiciro (5,000Frw; 15,000Frw, 20,000 Frw na 200,000 Frw)- Uhitamo ubwoko bw'itike ushaka kugura- wemerewe kugura itike irenze imwe, Iyo umaze guhitamo umubare w'amatike ugura ukanda kuri 'Check Out'

 

Nyuma yo gukanda kuri 'Check out' bakwereka uburyo bwo kwishyura harimo MTN Mobile Money, Airtel Money, Visa Card ndetse na MasteCard- Amategeko n'amabwiriza birakurikizwa











TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND