RFL
Kigali

AMAFOTO 30: Ikimero cy'abakobwa 15 bagezweho mu Rwanda bifashishwa mu mashusho y’indirimbo

Yanditswe na: Theos Uwiduhaye
Taliki:17/03/2023 13:06
1


Kuba indirimbo iryoheye amatwi kandi ifite injyana nziza, akenshi biherekezwa n’amashusho, ari naho usanga hitabazwa abakobwa bazwi nka Video Vexen bazwiho kuryoshya indirimbo ku buryo uyireba atayihaga.



Mu bisekuru byose umuziki nyarwanda wabayeho, wagiye ugira abakobwa nk'aba bifashishwa mu mashusho mu ndirimbo z'abahanzi batandukanye bakomeye cyangwa se abataramenyekana cyane.

Benshi muri aba bakobwa babikora nk'akazi ka buri munsi ndetse bamwe muraganira bakakubwira ko ari byo bibabeshejeho. 

InyaRwanda yakusanyije abakobwa batandukanye bagezweho mu mashusho y'indirimbo z'abahanzi nyarwanda, ishaka kubereka bamwe batabazi cyangwa se bareba indirimbo bagaragayemo ntibamenye ibyabo. 

Urutonde rw'aba bakobwa uko rumeze nta kindi cyagendeweho kandi uri ku mwanya wa mbere ntibivuze ko ari we uhiga abandi.

 1. Djarilla

Ubusanzwe yitwa Uwababyeyi Djarilla agaragara mu mashusho y’indirimbo zitandukanye.

Djarilla yamamaye mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi bakomeye nka Mico The Best, Davis D, Phil Peter, Social Mulla, Christopher n’abandi.

Djarilla ni umwe mu bakobwa bifashishwa mu mashusho y’indirimbo, akaba umunyamideli ariko wamamariza abantu mu buryo butandukanye.

Yagaragaye mu ndirimbo nka “Amata” ya Dj Phil Peter na Social Mulla, “Amabara” ya Active Again, “Like you” ya Davis D na Kevine Kade n’izindi.

Byinshi akora mu myidagaduro harimo no gukina filime dore ko yagaragaye muri zirimo City Maid.Uyu mukobwa ni umwe mu bagaragara mu mashusho y'indirimbo zitandukanye 

Djarilla ni umwe mu bakobwa bagezweho mu ndirimbo z'abahanzi 

2. Tina Bae 

Uyu mukobwa ubusanzwe witwa Uwase Tina ni umwe mu bakobwa bagezweho mu ndirimbo zitandukanye z'abahanzi biganjemo nawe abari mu kiragano cy'ubu. Yamenyekanye mu ndirimbo zirimbo "Closer" yahuriyemo Buravan, Uncle Austin na Meddy, "Fina" ya Clavin Mbanda n'izindi.


Tina agaragara mu ndirimbo nyinshi

 

Tina Bae yagaragaye mu ndirimbo zirimo "Closer" yahuriwemo n'abahanzi bakomeye 

 3. Nelly 

Ubusanzwe yitwa Umuhire Murenzi Nelly azwi mu ndirimbo zitandukanye zamenyekanye. Yamamaye mu ndirimbo zirimo "Tiannah" ya Kevin Kade, "Puculi" ya Okkama, "Imashini" ya Mico The Best, "Kama Mbaya" ya Sean Brizz n'izindi.

Nelly amaze igihe gito atangiye kumenyekana cyane mu ruhando rw'imyidagaduro kuko indirimbo zatumye amenyekana zagiye hanze nibura mu myaka ibiri ishize.Nelly ni umwe mu bakobwa bagezweho mu ndirimboUyu mukobwa yagaragaye mu ndirimbo zitandukanye z'abahanzi bakomeye 


 4. Umulisa Nelly 

Uyu ni umwe mu bakobwa bamenyekanye mu mashusho y'indirimbo zitandukanye. Yamamye mu ndirimbo "Tiannah" ya Kevin Kade, "Polite" ya Stanza n'izindi zitandukanye.

Uyu mukobwa mu minsi ishize yavuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru kubera ikinamico yakinnye n'umusore akamuterera ivi undi akamutera utwatsi.

Aha bari bagamije gukebura abasore baterera abakobwa amavi batabateguje bashaka kubereka ko hari igihe bazabikora bikabagaruka.

Umulisa Nelly nawe ari mu bakobwa  bagezweho mu ndirimbo z'abahanzi Nelly amaze kumenyekana mu ndirimbo z'abahanzi batandukanye 

 5. Sonia Kajibanga

Uyu mukobwa nawe ni umwe mu bagaragara mu ndirimbo z'abahanzi, biganjemo abagezweho cyangwa se abo mu kiragano gishya. Kajibanga yagaragaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo "Umunyerezo" ya Kaligombe na Safi Madiba, "Zoli" ya Nel Ngabo n'izindi.

Kajibanga ni umwe mu bakobwa bamenyekanye mu ndirimbo z'abahanzi 


 6. Tatiana (I am Tatty)

Uyu mukobwa ni umwe mu bamenyekanye mu Rwanda mu bagaragara mu ndirimbo. Yamenyekanye ubwo yakundanaga n'umuhanzi Papa Cyangwe ku buryo yageze aho yitwa Mama Cyangwe.

Uyu mukobwa yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo "Sana" ya Papa Cyangwe n'izindi zitandukanye. Ku rutonde rw'abakobwa bagezweho mu ndirimbo z'abahanzi, uyu ntiyaburaho byanga bikunze.

Tatiana agaragara mu mashusho y'indirimbo zitandukanye Tatiana yamenyekanye mu ndirimbo zirimo n'iza Papa Cyangwe bakundanye 

7. Ange Dababy

Umuhoza Ange ni umukobwa umaze kwamamara nka Ange Dababy nk’umunyamideli wifashishwa mu mashusho.

Ange Dababy ni umukobwa w’imyaka 21 wasoje amashuri yisumbuye mu ishami ry’Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’isi.

Avuka mu muryango w’abana bane abakobwa babiri n’abahungu babiri, akaba ari we buheta mu bana bose. Ni imfura mu bakobwa b’iwabo.

Yagaragaye mu ndirimbo za Okkama nka ‘Iyallah’ na ‘No’ ndetse n’izindi zirimo ‘Nyoola’ ya Bruce Melodie na Eddy Kenzo wo muri Uganda.

Ange Dababy ni umwe mu bakobwa bagezweho mu ndirimbo Ange Dababy yagaragaye mu ndirimbo z'abahanzi bakomeye 

  8. Swalla

Uyu mukobwa ubusanzwe yitwa Irafasha Sandrine ariko akoresha amazina ya  Swalla ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye cyane kuri Instagram.

Uretse kuba azwi ku mbuga nkoranyambaga, azwi no muri sinema nyarwanda nko muri filime zitandukanye zirimo, ‘Matayo High School’, ‘Indoto Series’ na ‘City Maid’.

Uretse ibi, asanzwe ari n’umuhanzikazi kuva mu myaka itanu ishize yakoze indirimbo zirimo, ‘My Number One’, ‘Turibuka’ n’izindi.

Hejuru y’ibyo byose agaragara mu mashusho y’indirimbo zitandukanye. Yagaragaye mu ndirimbo zirimo iya Davis D yise “Truth or Dare” yasubiranyemo na Big Fizzo, “Terimometa” ya Phil Peter na Kenny Sol n’izindi.

Swalla ni umukobwa ugaragara mu ndirimbo ubikomatanya no kuririmba Swalla ari mu bakobwa b'ikimero

 9. Cyiza Esther

Uyu mukobwa akunze gukoresha amazina ya Escyiza ku mbuga nkoranyambaga. Nawe ni umwe mu bakobwa bagaragara mu ndirimbo z’abahanzi batandukanye.

Uyu mukobwa yagaragaye mu ndirimbo zirimo “Micro” ya Davis D yakunzwe cyane, “Mi casa” ya Christopher Muneza n’izindi nyinshi zitandukanye.

Esther Cyiza ni umwe mu bakobwa bagezweho mu ndirimbo Cyiza yagaragaye mu ndirimbo zirimo 'Mi Casa' ya Christopher Muneza 

 10.   Uwase Bianca 

Uyu mukobwa ubusanzwe yitwa Uwase Nadia Bianca uretse kugaragara mu ndirimbo, ni n’umubyinnyi wabigize umwuga ugaragara mu mashusho y’indirimbo.

Yagaragaye mu ndirimbo zitandukanye nka “Seka’’  ya Niyo Bosco, ‘‘Lotto’’ ya Okkama na  Kenny Sol  , ‘‘Sawa’’ ya  Nel Ngabo, ‘‘Iyoroshye’’ ya  DJ Marnaud  na Mike Kayihura n’izindi.

Uyu mukobwa akomatanya kugaragara mu ndirimbo no kubyina Uwase ni umwe mu bakobwa bagezweho 

 11.             Keesha

Kayirebwa Marie Paul ni umwe mu bakobwa bamamaye ku mbuga nkoranyambaga cyane mu 2021 biturutse  ku ndirimbo ya Bruce Melody yitwa “Ikinyafu” yagiyemo.

Uretse iyi yagaragaye no mu zindi ndirimbo nka “Solo” ya Nel Ngabo n’izindi.

Uyu mukobwa ari no mu bakundwa ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto n’amashusho birangaza benshi ashyiraho. Yanitabiriye Miss Rwanda 2021 aho ubwamamare bwamusheje ikamba rya Nyampinga Uzwi kurenza abandi.

Kayirebwa ni umwe mu bakobwa bamenyekanye mu ndirimbo biturutse ku 'Ikinyafu' ya Melodie Keesha ni umwe mu bakobwa bashitura benshi 

      12.    Umukundwa Clemence

Umukundwa Clemance uzwi kuri Instagram nka Cadette ni umwe mu bakobwa b’ikimero bakomeje kwigaragaza kuri Instagram abinyujije mu mashusho n’amafoto by’agatangaza.

Yagaragaye mu mashusho y’indirimbo zirimo “Mali” na “Jowana” za Confy, “Njonogo” ya K8 Kavuyo, “Jojo” ya Platini n’izindi.Cadette ni umwe mu bakobwa bagaragara mu ndirimbo Cadette yagaragaye mu ndirimbo zitandukanye 

13.             Cycy Beauty

Uwimbabazi Cynthia ukoresha amazina ya Cycy Beauty ku mbuga nkoranyambaga, ni umwe mu bakobwa bifashishwa mu mashusho y’indirimbo atandukanye.

Asanzwe ari umunyamideli ukunze kugaragara mu mashusho y’indirimbo aho ari muri; ‘Kk 509 St’ ya Andy Bumuntu, iya Meddy yitwa ‘We Don’t Care’ na ‘Antansiyo’ ya Platini.

Umwaka ushize yari no guhagararira u Rwanda muri Miss Planet International biza kurangira atitabiriye irushanwa.

Cycy Beauty ni umwe mu bakobwa bagaragaye mu ndirimbo zitandukanye Cycy Beauty yagaragaye mu ndirimbo zirimo iya Andy Bumuntu 

 14.             Miss Queen Boo

Uyu mukobwa ubusanzwe yitwa Mutoni Queen Peace ariko ku mbuga nkoranyambaga akoresha amazina ya Miss Queen Boo.

Uyu mukoba yanitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2018 aza kujya muri Miss Supranational 2019 aza kwegukana muri iri rushanwa ikamba rya Miss Populality.

Yagaragaye mu ndirimbo zirimo “Poupette” ya King James.

Miss Queen Boo ni umwe mu bakobwa bifashishwa n'abahanzi batandukanyeUyu mukobwa yanagiye yitabira amarushanwa y'ubwiza 

15.  Christella

Uyu mukobwa akoresha amazina ya AmChristella ku mbuga nkoranyambaga cyane kuri Instagram. Ubusanzwe yitwa Danis Christelle Igeno Uwase, akaba umwe mu bakobwa b'ikimero bagaragara mu ndirimbo z'abahanzi batandukanye.

Yagaragaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo "Sexy" ya Davis D, "Katapilla" ya Bruce Melodie n'izindi.Christella ni umwe mu bakobwa bifashishwa mu ndirimbo Uyu mukobwa yagaragaye mu ndirimbo zirimo 'Katapilla' ya Bruce Melodie 


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Umugabo1 year ago
    Cya Cadette nicyo cyiza uwakimpa





Inyarwanda BACKGROUND