RFL
Kigali

Ndashimira abanyanga ndetse n'abankunda! Amarangamutima ya Gianni Infatino watorewe gukomeza kuyobora FIFA

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:16/03/2023 22:45
0


Kuri uyu wa Kane tariki 16 Werurwe, nibwo Gianni Infatino yongeye gutorerwa kuyobora ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku Isi, ku nshuro ya gatatu.



Amatora yashyizeho Gianni Infatino yabereye mu nama ya FIFA iri kubera mu Rwanda ku nshuro yayo ya 73, uyu mugabo w'imyaka 53 niwe wenyine wari wariyamamaje kuri uyu mwanya yari ariho kuva muri 2016. 

Nyuma yo gutorwa yerekanye amarangamutima ye agira ati “Ndabashimira mwese, umuryango wanjye, umugore wanjye, ikipe ya FIFA, ikipe y’abakanyujijeho, ikipe y’abangira inama, abankunda ndetse n'abanyanga, ndabakunda kandi birumvikana ko uyu munsi udasanzwe".

"Ni ukuri nakozwe ku mutima n'inkunga yanyu, kandi ndabizeza ko nzakomeza gukorera FIFA, nkorera umupira w'amaguru ku isi yose, abanyamuryango bose 211 yose."

“Ubuyobozi biragaragara ko ari ugutega amatwi, no kwiga. Buri gihe duhora twiga ubundi buyobozi nabwo bugakora. Murashobora gukomeza kwizera ibyo niyemeje, kandi ikintu kimwe mbasaba ni ugukomeza gukorana kugira ngo muhuze isi n'umupira w'amaguru".

Perezida w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku Isi, Gianni Infatino yatowe bwa mbere muri 2016 asimbuye Sepp Blatter ahabwa Manda y'imyaka 3, muri 2019 nabwo yagiriwe icyizere none yongeye gutorwa kugera muri 2027. 

Muri iyi nama kandi Gianni Infatino yatangarijemo ko amafaranga ahabwa amashyirahamwe y'umupira w'amaguru, agomba kwiyongera.


Gianni Infatino watorewe kongera kuyobora FIFA aha urwibutso Perezida Paul Kagame








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND