Umuhanzi nyarwanda Mukotanyi Limu uririmba indirimbo zo kubaka Igihugu, yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise “Urugero rw’Ibishoboka” igaruka ku butwari bwaranze abana biciwe i Nyange maze abaha icyubahiro.
Twizerimana Froduard wamenyekanye nka Mukotanyi Limu uririmba indirimbo zibanda ku gukunda igihugu, kuba intangarugero mu mico n’imyitwarire, indirimbo z’icyunamo n’izindi, yahaye icyubahiro abana b'intwari biciwe ku kigo cy'amashuri cya Nyange igihe cyaterwaga n'abacengezi bashaka kwica abatutsi.
Limu Mukotanyi uvuka mu Karere ka Kirehe ariko akaba akorera
umuziki we mu mujyi wa Kigali i Nyarugenge, yashimye cyane ubutwari bwaranze aba bana maze ashishikariza abanyarwanda kwibuka ko ari bamwe.
“Urugero rw’ibishoboka” ni indirimbo igaruka ku
butwari bwaranze abana b’i Nyange, batewe n'interahamwe zikabategeka kwivangura kugira ngo abatutsi bicwe ariko bakanga kwivangura, bagahitamo kwicwa.
Kuya 18 Werurwe 1997 ubwo abacengezi bateraga iki kigo cya Nyange bategetse ko abana b’abahutu bajya ukwabo n’abatutsi bakajya ukwabo, ariko abana basubije bati “Twe turi abanyarwanda”. Aba bana bari bifitemo urukundo maze banga kwivangura kuko bari abanyarwanda bose.
Bamwe mu bana bishwe harimo “Nemeye Valensi, Mukarutwaza Serafina, Benimana Herena, Bizimana Sirivestre, Mujawamahoro Marie
Chantal, Niyongira Feredina, Mukambaraga Beatrice”.
Mukotanyi yamenyekanye mu ndirimbo nka “Amarembo y’u Rwanda”, “Icyomoro n’igihango”, “Dukomere ku gihango”, “Kunda umurimo” yakoranye na
Fireman, “Tora Kagame”, “Hitamo neza”, “Tubyine intsinzi”, “Intwari z’u Rwanda”,
“Uragiye”, “Amahitamo”, “Tuguhoze Rwanda” n’izindi zitandukanye.
Uyu muhanzi uvukana n’umuhanzi uzwi ku izina
rya “Intore Tuyisenge”, avuga ko ashimishwa n’umuziki akora ariko cyane cyane
akanyurwa n’umusaruro atanga ku batuye u Rwanda.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Limu yagarutse ku bikorwa
ateganya gukora bifitiye umuziki we akamaro. Yavuze ko mu rwego rwo kwagura
umuziki we, yifuza kuririmba no mu zindi ndimi zitari Ikinyarwanda bityo n’abanyamahanga
bakabasha kumva ubutumwa atanga.
Zimwe mu ndimi yifuza kuzaririmbamo harimo,
Igifaransa, Icyongereza n’Igiswahili. Mukotanyi avuga ko indirimbo ze zikungahaye
ku butumwa bw’umwimerere, agenera abanyarwanda umunsi ku munsi.
Yagize ati “Ubutumwa ntanga mu ndirimbo bufasha
benshi kandi bukundwa na benshi mu Rwanda no hanze yarwo, ni yo mpamvu nifuza
kujya nkoresha indimi zitandukanye, ubutumwa ntanga, zikagera kure.”
Ubwo yagarukaga ku ndirimbo nshya yise “Urugero
rw'ibishoboka” yavuze ko intwari z’i Nyange bari urubyiruko rukiri mu myaka nk’iyo
arimo, ariko bakoze ibikomeye bigihabwa agaciro no muri iki gihe, kandi ubutwari
bagize butazibagirana.
Avuga ko mu minsi iri imbere ubwo u Rwanda rugiye kwinjira mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, azashyira hanze indirimbo yateguriye ibi bihe.
Limu yamenyekanye mu ndirimbo zirimo n'iz'amatora nka "Tora Paul Kagame"
Yashimiye abantu bose bamuba hafi harimo itangazamakuru rigira uruhare mu kwamamaza abahanzi, Intore Tuyisenge mukuru we
umufasha mu kumuha inama zubaka umuziki we, ndetse n’Igihango Band bamufasha
gukora umuziki uryoheye amatwi.
Ubutumwa anyuza mu ndirimbo bwubaka imitima ya benshi kandi akunda ibyo akora
Mukotanyi Limu avuga ko ubutore bukwiye kuranga buri munyarwanda
REBA INDIRIMBO "URUGERO RW'IBISHOBOKA" YA LIMU
TANGA IGITECYEREZO