RFL
Kigali

Limu yubashye intwari z'abana b’i Nyange mu ndirimbo “Urugero rw’ibishoboka”-VIDEO

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:16/03/2023 21:14
1


Umuhanzi nyarwanda Mukotanyi Limu uririmba indirimbo zo kubaka Igihugu, yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise “Urugero rw’Ibishoboka” igaruka ku butwari bwaranze abana biciwe i Nyange maze abaha icyubahiro.



Twizerimana Froduard wamenyekanye nka Mukotanyi Limu uririmba indirimbo zibanda ku gukunda igihugu, kuba intangarugero mu mico n’imyitwarire, indirimbo z’icyunamo n’izindi, yahaye icyubahiro abana b'intwari biciwe ku kigo cy'amashuri cya Nyange igihe cyaterwaga n'abacengezi bashaka kwica abatutsi.

Limu Mukotanyi uvuka mu Karere ka Kirehe ariko akaba akorera umuziki we mu mujyi wa Kigali i Nyarugenge, yashimye cyane ubutwari bwaranze aba bana maze ashishikariza abanyarwanda kwibuka ko ari bamwe.

“Urugero rw’ibishoboka” ni indirimbo igaruka ku butwari bwaranze abana b’i Nyange, batewe n'interahamwe zikabategeka kwivangura kugira ngo abatutsi bicwe ariko bakanga kwivangura, bagahitamo kwicwa.

Kuya 18 Werurwe 1997 ubwo abacengezi bateraga iki kigo cya Nyange bategetse ko abana b’abahutu bajya ukwabo n’abatutsi bakajya ukwabo, ariko abana basubije bati “Twe turi abanyarwanda”. Aba bana bari bifitemo urukundo maze banga kwivangura kuko bari abanyarwanda bose.

Bamwe mu bana bishwe harimo “Nemeye Valensi, Mukarutwaza Serafina, Benimana Herena, Bizimana Sirivestre, Mujawamahoro Marie Chantal, Niyongira Feredina, Mukambaraga Beatrice”.

Mukotanyi yamenyekanye mu ndirimbo nka “Amarembo y’u Rwanda”, “Icyomoro n’igihango”, “Dukomere ku gihango”, “Kunda umurimo” yakoranye na Fireman, “Tora Kagame”, “Hitamo neza”, “Tubyine intsinzi”, “Intwari z’u Rwanda”, “Uragiye”, “Amahitamo”, “Tuguhoze Rwanda” n’izindi zitandukanye.

Uyu muhanzi uvukana n’umuhanzi uzwi ku izina rya “Intore Tuyisenge”, avuga ko ashimishwa n’umuziki akora ariko cyane cyane akanyurwa n’umusaruro atanga ku batuye u Rwanda.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Limu yagarutse ku bikorwa ateganya gukora bifitiye umuziki we akamaro. Yavuze ko mu rwego rwo kwagura umuziki we, yifuza kuririmba no mu zindi ndimi zitari Ikinyarwanda bityo n’abanyamahanga bakabasha kumva ubutumwa atanga.

Zimwe mu ndimi yifuza kuzaririmbamo harimo, Igifaransa, Icyongereza n’Igiswahili. Mukotanyi avuga ko indirimbo ze zikungahaye ku butumwa bw’umwimerere, agenera abanyarwanda umunsi ku munsi.

Yagize ati “Ubutumwa ntanga mu ndirimbo bufasha benshi kandi bukundwa na benshi mu Rwanda no hanze yarwo, ni yo mpamvu nifuza kujya nkoresha indimi zitandukanye, ubutumwa ntanga, zikagera kure.”

Ubwo yagarukaga ku ndirimbo nshya yise “Urugero rw'ibishoboka” yavuze ko intwari z’i Nyange bari urubyiruko rukiri mu myaka nk’iyo arimo, ariko bakoze ibikomeye bigihabwa agaciro no muri iki gihe, kandi ubutwari bagize butazibagirana.

Avuga ko mu minsi iri imbere ubwo u Rwanda rugiye kwinjira mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, azashyira hanze indirimbo yateguriye ibi bihe.


Limu yamenyekanye mu ndirimbo zirimo n'iz'amatora nka "Tora Paul Kagame"

Yashimiye abantu bose bamuba hafi harimo itangazamakuru rigira uruhare mu kwamamaza abahanzi, Intore Tuyisenge mukuru we umufasha mu kumuha inama zubaka umuziki we, ndetse n’Igihango Band bamufasha gukora umuziki uryoheye amatwi.


Ubutumwa anyuza mu ndirimbo bwubaka imitima ya benshi kandi akunda ibyo akora


Mukotanyi Limu avuga ko ubutore bukwiye kuranga buri munyarwanda    

REBA INDIRIMBO "URUGERO RW'IBISHOBOKA" YA LIMU







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Umusizi Florent niyitegeka 1 year ago
    Abana binyange babaye imfura baba umurage mwiza basigaye mu mutima ya benshi ,bivuzeko batojwe neza nabo bakomotseho, uwo murage badusigiye uzakomeza utubere umusingi ninkingi ya mwamba twubakiraho twubaka urwanda twifuza. Lim nawe nakomeze yenyegeze icyo gicaniro kdi ntikikazime natwe dukomeje gushigikira, kdi tuzahira tubibuka kuko twarakuze ,Aho bari buveko bitazongera kubaho ukundi





Inyarwanda BACKGROUND